Icyogajuru n’umupaka wa Gatuna byabaye igipimo cy’umwete muke w’Abanyamakuru bo mu Rwanda
Icyogajuru bivugwa ko ari icy’u Rwanda cyoherejwe mu kirere, n’ibibazo ku mupaka wa Gatuna; ni zimwe mu nkuru zagarutsweho  mu kiganiro cyabaye ku wa Gatanu taliki ya 1 Werurwe 2019,  kigamije gukangurira abanyamakuru gushaka ibimenyetso(facts check) no kurwanya ibihuha(fake news). Ni ikiganiro gihuza abanyamakuru n’inzego zitandukanye zirimo umuryango urwanya ruswa n’akarengane TI-Rwanda, PaxPress,Kaminuza ya Aga […]
Abandi Banyarwanda batatu baburiwe irengero muri Uganda
Abanyarwanda batatu aribo  Jean Marie Iranyunva, Rameck Rukundo Niyonzima na Jonathan Rukundo bafatiwe muri Uganda kuwa 18 Gashyantare 2019. Amakuru Bwiza.com idafitiye gihamya ni uko aba bafashwe n’Urwego rw’Iperereza rya  Gisirikare muri Uganda (CMI) ubwo bari Kololo, mu Mujyi wa Kampala mu bikorwa by’amasengesho.Ikinyamakuru Virunga Post cyemeza ko aba Banyarwanda bahise baburirwa irengero, hakaba hataramenyekana […]
Ubushinwa: Abayobozi b’inzego z’ibanze biyibagiza ko ibidukikije ari ubukungu
Mu nama ihuje abayobozi bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa”deux sessions”, ibaye ku nshuro yayo ya 13, Perezida Jinping yongeye gutunga agatoki abayobozi b’inzego z’ibanze badaha agaciro ibidukikije. “Ibisiza n’imisozi itoshye, inyuranyuranamo imigezi y’urubogobogo; bingana imitwaro ya zahabu ndetse na feza”. Aya ni amwe mu magambo Perezida Jinping akunda kugarukaho, ashaka kwerekana akamaro k’urusobe […]
RDC: Imirwano iravuza ubuhuha hagati y’Abanyamulenge n’inyeshyamba za Maà ¯-Maà ¯
Mu karere k’imisozi miremire muri Segiteri ya Lulenge, Zone ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bakomeje guhunga imirwano iri hagati y’aborozi b’Abanyamulenge n’abarwanyi b’inyeshyamba za MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ. Umuyobozi wa Komini Minembwe, Gadi Mukiza Nzabinesha, avuga ko intambara iri hagati y’aborozi b’Abanyamulenge ndetse n’abarwanyi ba MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ, bakomoka mu bwoko […]
Ibibazo ku mupaka wa Gatuna bihombya abacuruzi miliyoni zisaga Rwf 500 buri munsi
Abacuruzi bo muri Uganda bohereza ibicuruzwa byabo mu Rwanda bahomba miliyoni Rwf 530 ku munsi. Ibi bitangazwa n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga cyo muri Uganda. Umuyobozi w’iki kigo, Dr Elly Twineyo Kamugisha kuwa Kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. […]
Ntabwo abahanzi bose bazamera nka Knowless uhagarara kuri stage – Marina
Umuhanzikazi uri kuzamuka neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda, Ingabire Marina Debol, ukoresha Marina mu muziki, aherutse gukurwa kurubyiniro i Musanze tariki 2 Werurwe 2019 mu gitaramo cya Tour Du Rwanda, yahishuye ko Kina Music ariyo ibirinyuma. Marina aganira n’Itangazamakuru yatangaje ko ubwo yakurwaga ku rubyiniro yabwiwe n’abashyushya rugamba (MC) ko Clement Ishimwe, ariwe wategetse […]
RDC: Umuyobozi w’inyeshyamba yandikiye Perezida Tshisekedi
Mu ibaruwa ifunguye Perezida FĂ©lix Tshisekedi yandikiwe na Mbawu Nkanka Simon, uyobora inyeshyamba za Kamuina Nsapu, yamutangarije ko biyemeje gushyira intwaro hasi, bishimira intsinzi ye. Ni ibaruwa izi nyeshyamba zanditse ku wa 6 Werurwe 2019, zishimira Perezida FĂ©lix Tshisekedi uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu, ndetse zinamusaba kuba zashyirwa mu Nzego z’umutekano za Leta, Ingabo na […]
Kamonyi: Umugore waroze umwana we agamije kubana n’undi mugabo yasabiwe igifungo cya burundu
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo,  rwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu Nyirabizimana Immaculee ukurikiranyweho icyaha cyo kuroga umwana we w’umukobwa w’ umwaka. Nyirabizimana ashinjwa kuroga umwana we amuhaye umuti wica udukoko (Rocket). Ibyo akaba yarabikoze agamije kumwica kugira ngo abane n’undi mugabo. Nk’uko Ubushinjacyaha bwabitangaje bubinyujije ku rubuga rwabwo, nppa.gov.rw, ngo iburanisha […]
Perezida Museveni yasabye abayobozi kutongera gusubiza ab' u Rwanda
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yasabye ko abandi bayobozi bareka kugira icyo batangaza ku byo u Rwanda rugenda rutangaza muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi ugenda urushaho kuzamba. Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 5 Werurwe 2019 yatangaje ko ku mabwiriza ya Perezida Museveni, batazongera kugira icyo […]
Ntabwo uburenganzira bw’Abanyarwanda bushingiye kuri Uganda- Dr Sezibera
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiyubashye ndetse ko nta kiguhu na kimwe kigomba kugena uko Abanyarwanda bagomba kubaho. Minisitiri Sezibera yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, i Kigali, avuga ko uko Abanyarwanda bagomba kubaho bigenwa nabo ubwabo ndetse […]
Manchester United yasezereye PSG mu minota y’inyongera
Tariki ya 6 Werurwe, nibwo imikino ya 1/8 yakomezaga harimo n’uwo Manchester United yasezereye Paris Saint Germain mu mikino ya kabiri ya UEFA Champions League. Ni insinzi yakuye inyuma kuko mu mukino ubanza yari yawutsinzwe ibitego 2 ku busa. Umukino ugitangira, Manchester United yatangiranye ishyaka n’inyota y’ibitego. Ibi byayihiriye ku munota wa 2, ubwo rutahizamu […]