Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yasabye ko abandi bayobozi bareka kugira icyo batangaza ku byo u Rwanda rugenda rutangaza muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi ugenda urushaho kuzamba.
Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 5 Werurwe 2019 yatangaje ko ku mabwiriza ya Perezida Museveni, batazongera kugira icyo batangaza ku bivugwa n’abayobozi bo ku ruhande rw’u Rwanda bifashishije ibitangazamakuru.
Ati “ Tugendeye ku byo u Rwanda ruvuga n’ibyo bahimbira abayobozi ba Uganda, Perezida Museveni yadusabye kutazongera gusubiza ibyo bavuga mu bitangazamakuru.”
Nta gutanga ibisobanuro birambuye, Opondo yavuze ko Museveni yamubwiye ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kiri gukemurwa n’inzego zibishinzwe.
Yongeyeho kandi nta byinshi afite byo kuvuga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda.
Opondo kandi yari aherutse kuvuga ko abayobozi b’u Rwanda bafite imitungo muri Uganda bagenza make kuko barebye nabi batamazwa.
Ni ingingo Min. w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko we nta masambu agira muri Uganda kandi ko niyo yayagira ntacyo byaba bitwaye.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Abantu benshi bakomeje kwibaza uko ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bizakemuka. Ni mu gihe rubanda rusanzwe rubonesha amaso yarwo ku mpanze zombi rukomeje kubihomberamo ku bijyanye no kubona amaramuko.


