Gen Kyaligonza yahaswe ibibazo
Ambasaderi wa Uganda mu Burundi Rtd. Maj. Gen Matayo Kyaligonza yahaswe ibibazo n’Umuyobozi wa Polisi y’iki gihugu, IGP Martin Okoth Ochola ku bijyanye no guhohotera umupolisikazi. Mu minsi ishize, Gen Kyaligonza n’abarinzi be bagaragaye bafashe mu mashati umupolisikazi, Kaporali Esther Namaganda ahitwa Seeta mu Karere ka Mukono. Byavuzwe ko imodoka yari itwaye Gen Kyaligonza yari […]
Nyina wa Diamond yahakanye kugira uruhare mu myitwarire umuhungu we yagaragaje ku kiriyo
Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz, Sanura Sandra yatangaje ko nta nama yagiriye umuhungu we kugira ngo ajye gushyingura uwari umuyobozi wa Clouds Media, Ruge Mutahaba. Diamond yagaragaye mu muhango wo gusezera Ruge ariko ntibyavuzweho rumwe. Byemejwe ko Diamond yaje akererewe kandi ko atabashije gusezera ku murambo kuko yaheze hanze. Ibi ngo byatewe n’uko yaje akaguma hanze […]
Muhanga: Umunuko n’amasazi bibangamiye abaturiye ahagenewe kumenwa imyanda
Bamwe mu batuye mu kagari ka Kanyinya, mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga begereye ahamenwa imyanda itandukanye iva mu mujyi wa Muhanga, bavuga ko babangamiwe n’umunuko uva mu bishingwe bimenwa hafi y’ingo zabo n’amasazi abiturukamo. Habamenshi valens, umwe mu baturage baturiye iki kimoteri avuga ko uburyo kibabangamiye, bakifuza ko ubuyobozi bw’aka karere bwakihakura kuko […]
Umuryango utekanye, ni ufite imibereho myiza muri rusange- Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame avuga ko umuryango utekanye ari ufite imibereho myiza muri rusange kandi abawugize bakaba bazi neza ko u Rwanda ruhera muri bo. Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2019, mu biroro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Madamu Jeannette Kagame […]