MINALOC, MIFOTRA, na Migration bibutse abari abakozi ba MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside- AMAFOTO
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mata 2019 , Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka bibutse ku nshuro ya 25 abari abakozi ba MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakoreraga aho ibi bigo bikorera ubu. Uyu muhango wabimburiwe no […]
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo #Kwibuka25 ku cyicaro cya ONU
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yitabiriye umuhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye(ONU), uyu munsi ku wa 12 Mata. Mu gihe u Rwanda ruri kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amahanga na yo yagiye agaragaza ubufatanye muri iki gikorwa cyo guha icyubahiro abayizize no guhumuriza abagizweho ingaruka na yo. […]
Ni ubwa mbere mu mateka y’Iki Gihugu hashize imyaka 25 nta munyarwanda umeneshejwe- Hon. Gasamagera
Ubwo hibukwaga abari abakozi b’amakomini yahujwe akaba akarere ka Muhanga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hon.Senateri Gasamagera Wellars yavuze ko ubusanzwe nta myaka 10 yashiraga mu Rwanda Abatutsi batishwe cyangwa ngo bameneshwe mu byabo, none ubu imyaka 25 irashize nta muntu wongeye kumeneshwa. Hon.Senateri Gasamagera avuga ko kuba nta munyarwanda urongera gukurwa mu […]
Nyamasheke: Ibitaro bya Kibogora byibutse abari abakozi babyo bazize Jenoside
Ibitaro bya Kibogora biri mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, byibutse abari abaganga, abaforomo n’abaforomokazi bagera kuri 15 n’abandi baforomo n’abaforomokazi 15 bakoraga mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho ndeste n’ abari abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu muhango wo kubibuka, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Kanyarukiko Salathiel,yavuze ko biteye isoni n’ikimwaro ku […]
Tanzania: Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi zashyiriweho amabwiriza akakaye
Leta ya Tanzania yashyizeho amategeko akakaye mu nkambi y’impunzi zikomoka mu Burundi, mu gihe hashize iminsi havugwamo ibibazo birebana n’umutekano muke. Mu nkambi ya Nduta ikambitsemo impunzi z’Abarundi hari hamaze iminsi havugwamo ishimutwa rya hato na hato rikorwa n’abantu biyita abakozi b’inzego z’umutekano nyuma bikagaragara ko ataribo. Mu mashyamba yegereye iyi nkambi kandi havugwa umutwe […]
Uganda: Ababyeyi batwitse abana babashinja kwiba amagi
Abana bane barimo kuvurirwa mu bitaro bya Busolwe mu Karere ka Butaleja nyuma yo gutwikwa n’ababyeyi b’abo babashinja kwiba amagi. Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yavuze ko nyina w’abo bana ari mu maboko ya polisi ariko umugabo we akaba yabashije kwiruka. Yongeyeho ko abo babyeyi bo mu mudugudu wa Jabusiba, icyo cyaha bakurikiranweho […]
Icyogajuru cya Israeli cyakoreye impanuka ku kwezi
Ejo ku wa kane, tariki ya 11 Mata, Beresheet, Icyogajuru cya Israeli cyoherejwe ku kwezi mu bushakashatsi no gufata amafoto, cyakoze impanuka yatewe n’ibibazo by’ikoranabuhanga harimo no kubura itumanaho. Israeli yari igiye kuba igihugu cya kane cyari gishoboye kugusha icyogajuru ku kwezi nta kibazo kihabaye. Ni nyuma y’ icyitwaga Ubumwe bw’Abasoviete(USSR),Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa. […]
Iburasirazuba: Hibutswe Abatutsi basaga 5,000 biciwe muri Paruwasi ya Mukarange ku itariki 12 Mata 1994
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Mata 2019, mu Ntara y’Iburasirazuba hibutswe Abatutsi basaga 5,000 biciwe muri Paruwasi ya Mukarange ku itariki nk’iyi bigizwemo uruhare n’uwari Burugumesitiri wa Komini Kayonza. Umwe mu baharokokeye witwa Musabyeyezu, avuga ko tariki ya 12/04/1994, igitero cy’Interahamwe n’abasirikare kiyobowe na Burugumesitiri Senkware wayoboraga Komini Kayonza cyaje bagatera za gerenade Abatutsi […]
Muhima: Bavuga ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside iharangwa
Ubuyobozi n’abaturage b’Imidugudu ya Nyarurembo, Ubuzima na Kabirizi mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima bavuga ko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe cy’ingengabitekerezo ya Jenoside barabona mu batuye akaga gace. Baratangaza ibi mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni mu minsi 100. Bamwe mu […]
Abishwe ntibataye agaciro ahubwo abagataye ni ababishe – Guverineri Munyantwali
Ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba habereye umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura, Superefegitura na Komini byahurijwe mu Ntara y’Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi asaba abantu bose guharanira ko itazongera kubaho ukundi. Yashimiye kandi abahagaritse Jenoside ati:”Kuba twaragize […]
Perezida Nkurunziza yajuririye icyemezo cy’Urukiko rwa Paris
Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yajuriye mu rubanza aregamo abarimo Televiziyo France 3 kumuharabika. Abunganira Pierre Nkurunziza mu rubanza aregamo televiziyo yo mu Bufransa, France Trois, umunyamategeko Bernard Maingain, n’umwanditsi David Gakunzi baravuga ko bajuririye icyemezo giherutse gufatwa n’Urukiko rwa Paris ko nta cyaha gihama abaregwa muri uru rubanza. Perezida Nkurunziza avuga ko bamuharabitse mu […]
Intara y’amajyepfo iri ku isonga mu kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside- RIB
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaza ko watangaje ko mu minsi ine ya mbere y’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, rumaze kwakira ibirego 47 by’abantu baregwa ingengabitekerezo ya Jenoside harimo 19 by’abaturage b’Intara y’Amajyepfo. Mu kiganiro na RBA, Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko  kugaragaza iyi mibare bigamije kwerekana ko kuba […]
Sudani: Igisirikare cyatangaje ko kidateganya kohereza Bashir muri ICC
Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko kidateganya gushyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) Perezida Omar Bashir cyavanyeho ngo akurikiranwe ku byaha uru rukiko rumaze igihe rumushinja. Ibi Igisirikare cya Sudani cyabitangaje mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu ko Bashir azaburanishirizwa mu gihugu cye. Ibi kandi byatangajwe nyuma y’uko Human Rights Watch ihamagariye Igisirikare cya Sudani […]
Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura
Uwahoze ayobora MTN Uganda, Wim Vanhellepute yatangaje impamvu yakomeje kuvugana n’Umunyarwanda  Annie Tabula Bilenge na Elsa Mussolini kandi barirukanwe ku butaka bw’igihugu cya Uganda. Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini wari ukuriye ibijyanye na Mobile Money, Umufaransa, Olivier Prentout wari ukuriye ibijyanye no kwamamaza n’Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura wari ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi. Birukanwe ku butaka bwa Uganda muri […]
Kubungabunga amateka yacu ni intwaro yo gutsinda abashaka kuyagoreka- Hon. Mukabalisa
Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe w’ Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, avuga ko kubungabunga amateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ari uburyo bwo gutsinda abagamije kuyagoreka. Yabitangaje kuri uyu wa 11 Mata 2019, mu muhango wo kwibuka abiciwe i Nyanza ya Kicukiro, Umujyi wa Kigali, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 194, anasaba […]
RDC: Gen Aloys Zabampema uyobora inyeshyamba za FNL yakomerekejwe n’amasasu
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko kishe abasirikare 36 b’inyeshyamba za FNL ziyobowe na Gen Aloys Zabampema na we wakomerekejwe n’amasasu. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo zishinzwe ibitero ku nyeshyamba (Sokola 2), Capt. DieudonnĂ© Kasereka, avuga ko ku ruhande rw’ingabo za Leta ari abasirikare batatu bishwe, mu bitero bagabye ku nyeshyamba za […]
Mu gihe umugati ari wo ukozeho Bashir , haribazwa Perezida utahiwe guhirikwa!
Hashize amezi make igihugu cya Sudani cyugarijwe n’imyigaragambyo y’abaturage yatewe n’izamuka ry’igiciro cy’umugati, ari nako ikibazo cy’ubukungu butifashe neza muri rusange. Nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi n’igisirikare cyatijwe umurindi n’abaturage bigaragambyaga kuri ubu haribazwa undi mu perezida utahihwe guhirikwa. Hashize iminsi abaturage bo mu gihugu cya Sudan barariye karungu ndetse bashinga ibirindiro hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu […]
Sudani : Igihugu cya Gatatu muri Afrika cyayobowe na Marshal
Mu mapeti ya Gisirikare ariho ku Isi kugeza ubu, irya Marshal ni ryo ry’ikirenga, kuko risumba andi yose. Cyakora ni ipeti ridatangwa mu bihugu byose, kuko bijyana n’ubunini bw’igihugu, ubwinshi bw’abagituye, ubwinshi bw’ingabo gifite, n’ibigwi bihanitse mu gisirikare bya nyiri ukurihabwa . Mu mateka ya Afrika, ibihugu byayobowe n’abasirikare bafite iri peti rya Marshal si […]
Urugaga rw'abavoka ntirushaka abakomisiyoneri
Nyuma y’uko hakomeje kuvugwa abavoka bigize abakomisiyoneri, umuyobozi w’urugaga avuga ko abakora ibyo mu rugaga rw’abavoka badakenewe kuko atari abavoka Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagaragaje ko hasigaye hari amayeri yo gutanga ruswa ku bacamanza n’abandi bafata ibyemezo bijyanye n’ubutabera, hakifashishwa abakomisiyoneri. Umuryago Transparency International, Ishami ry’u Rwanda igihe wamurikaga umushinga ufite […]
Kwibuka25: Abarokotse Jenoside ba Gatsibo bahaye Perezida Kagame Inka y'ishimwe
Abavuka mu karere ka Gatsibo n’abahatuye bibutse Abatutsi bazize Jenoside yo muri mata 1994, bagaruka kuruhare Inkotanyi zagize ngo zirokore Abatutsi bari mu kaga ku isonga bashimira umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse bamugabira inka y’ishimwe. Ni igikorwa cyabaye , aho imiryango ndetse nabavukiye i Gatsibo mu ntara yiburasirazuba, barangajwe imbere n’umuyobozi wabo basuye urwibutso […]