Tanzania: Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi zashyiriweho amabwiriza akakaye

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Tanzania yashyizeho amategeko akakaye mu nkambi y’impunzi zikomoka mu Burundi, mu gihe hashize iminsi havugwamo ibibazo birebana n’umutekano muke.

Mu nkambi ya Nduta ikambitsemo impunzi z’Abarundi hari hamaze iminsi havugwamo ishimutwa rya hato na hato rikorwa n’abantu biyita abakozi b’inzego z’umutekano nyuma bikagaragara ko ataribo. Mu mashyamba yegereye iyi nkambi kandi havugwa umutwe w’abitwaje intwaro, bigakekwa ko ari aboherejwe na Leta y’u Burundi guhungabanya umutekano w’impunzi z’Abarundi zahunze igihugu.

Ubu hafashwe izindi ngamba nshya, hashyirwaho amategeko mashya kugira ngo hirindwe ibyo bitero n’ubundi bugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa muri iyi nkambi, nk’uko bitangazwa na SOS Medias/ Burundi.

Hakajijwe umutekano w’ijoro, impunzi zisabwa kutongera kuzenguruka mu nkambi mu masaha y’ijoro, aya mabwiriza mashya akaba yaratangarijwe mu nama y’umutekano wo mu nkambi yabaye ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2019.

Umwe mu mpunzi yagize ati “Kugurisha ibinyobwa bisindisha birabujijwe, nta muntu n’umwe wemerewe gucaracara mu nkambi mu masaha y’igicuku ndetse no gusohoka mu nkambi umuntu adafite uruhushya rutangwa n’ubuyobozi bukuru bw’inkambi”.

Umuyobozi w’inkambi ngo yanasabye izi mpunzi gutekereza ku buryo zasubira mu gihugu zavuyemo cy’u Burundi, mu gihe azizeza ko umutekano wifashe neza.

Izi ngamba zifashe nyuma y’igitero cyagabwe mu cyumweru gishize mu nkambi ya Nduta, muri Zone ya Karindwi, umudugudu wa 11, biza kumenyekana ko cyagabwe n’abari bitwaje intwaro bavugaga ururimi rw’Ikirundi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *