download

Iraswa rya Trump ryongeye kuzamura impaka

Sangiza iyi nkuru

Muri Amerika no hanze yayo, hari gukomeza kuvugwa byinshi ku gitero cyageragejwe kuri Perezida, Donald Trump, mu mwaka wa 2024, aho bamwe mu bamushyigikiye batangiye kugaragaza gushidikanya ku buryo cyagenze.

Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa Butler, Pennsylvania, ubwo Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho yarasiwe agakomereka ku gutwi. Ifoto ye azamuye igipfunsi avuze ijambo “rwana” yahise ikwirakwira cyane, igaragaza uko icyo gihe cyari gikomeye.

Iperereza ryakozwe n’urwego rushinzwe iperereza muri Amerika, Federal Bureau of Investigation (FBI), ryemeje ko uwarashe witwa Thomas Matthew Crooks yakoze iki gikorwa wenyine, nta bandi bafatanyije.

Icyo gitero cyahitanye umuntu umwe witwa Corey Comperatore, wahoze akora mu bazimya inkongi, wapfuye arengera umuryango we, ndetse abandi babiri barakomereka.

Nubwo ibi byemejwe n’inzego z’ubutegetsi, bamwe mu bashyigikiye Trump bakomeje kwibaza ibibazo ku byabaye. Mu babigarutseho harimo Marjorie Taylor Greene, wavuze ko hari byinshi bitarasobanuka.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter yahoze), Greene yagize ati: “Simvuga ko ari ikinyoma, ariko hari ibibazo byinshi bikwiye ibisubizo. Kuki amakuru yose ku warashe atarashyirwa ahagaragara? Ese koko yari wenyine? Niba atari we wenyine, ni bande bamufashije?”

Ibiro bya Perezida “White House” byo byamaganye ayo magambo, bivuga ko kwemera ko icyo gitero cyahimbwe ari “ubupfapfa”.

Undi muntu wagize icyo abivugaho ni umunyapolitiki n’umunyamakuru Trisha Hope, wavuze ko umuryango wa Corey Comperatore ukwiriye kumenya impamvu nyayo y’urupfu rwe.

Umugore wa nyakwigendera, Helen Comperatore, na we yavuze ko ashaka kumenya ukuri ku byabaye, ati: “Icyo nifuza gusa ni ukuganira n’abagize uruhare mu makosa yakozwe uwo munsi, nkamenya impamvu nyayo.”

Nubwo hari ibyo bibazo, inzego z’umutekano zakomeje gushimangira ko Thomas Matthew Crooks yakoze iki gikorwa wenyine, kandi yahise araswa n’abarinzi ba Leta aho byabereye.

Iperereza ryagaragaje ko nta sano ifatika yari afitanye n’indi miryango cyangwa imitwe, nubwo impamvu nyayo yamuteye gukora icyo gikorwa igikomeje kwibazwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *