Perezida Gustavo Petro yategetse ko abaturage be Amerika yohereje muri RDC bacyurwa

Perezida Gustavo Petro wa Colombia, yategetse Guverinoma y’igihugu cye gukora ibishoboka byose igacyura abanya-Colombia Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kubirukana ku butaka bwazo. Mu cyumweru gishize ni bwo Amerika yohereje i Kinshasa abimukira 15 bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, nyuma yo kubirukana ku butaka bwayo. Aba […]

Bishop Harerimana yasabiwe gufungwa imyaka irindwi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2026 mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Zeraphat Holy Church n’umugore we Mukansengimana Jeanne bakaba bararezwe n’umugore bahaye code ya ‘ME’. Urega avuga ko yasabwe miliyoni 10 Frw kugirango Harerimana Jean Bosco amusengere akire indwara yo kuva. Ubushinjacyaha butangaza ko […]

Iraswa rya Trump ryongeye kuzamura impaka

Muri Amerika no hanze yayo, hari gukomeza kuvugwa byinshi ku gitero cyageragejwe kuri Perezida, Donald Trump, mu mwaka wa 2024, aho bamwe mu bamushyigikiye batangiye kugaragaza gushidikanya ku buryo cyagenze. Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa Butler, Pennsylvania, ubwo Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho yarasiwe agakomereka ku gutwi. Ifoto ye azamuye igipfunsi avuze […]

Umudepite wa Amerika yasabye ‘umunyagitugu Tshisekedi’ na Ndayishimiye guhita bahagarika urugomo mu Minembwe

Depite Joe Wilson uhagarariye ishyaka ry’aba-RĂ©publicain mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, guhagarika ‘aka kanya’ ibitero ingabo zabo zimaze igihe zigaba ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ni mu butumwa uyu mudepite yageneye […]

Perezida wa Taiwan yasubitse uruzinduko rwe muri Afurika kubera igitutu cy’u Bushinwa

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 21 Mata, Taiwan yavuze ko yahagaritse urugendo rwa Perezida Lai Ching-te muri Eswatini muri iki cyumweru, ishinja u Bushinwa kuba bwarahatiye ibindi bihugu bitatu bya Afurika kwima uruhushya indege ye rwo kunyura mu kirere cyabyo. Igihugu gito cyo muri Afurika y’Amajyepfo cya Eswatini ni kimwe mu bihugu 12 byonyine […]

U Burusiya bwinjiye mu kibazo cy’ingufu za kirimbuzi za Iran: Amayeri ya dipolomasi cyangwa inyungu z’igihe kirekire?

Mu gihe ibiganiro ku mushinga w’ingufu za kirimbuzi za Iran bikomeje kuba ingorabahizi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Burusiya bwongeye kugaragaza uruhare bushaka kugira muri iki kibazo kimaze igihe kirekire kiganirwaho ku rwego mpuzamahanga. Umuyobozi wa Rosatom, Alexei Likhachev, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gufasha mu gukura uranium ikungahaye ya […]

Louise Mushikiwabo yabonanye na ba perezida ba Senegal na Mauritania

Iruhande rw’Ihuriro Mpuzamahanga rya Dakar ku Mahoro n’Umutekano muri Afurika, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Senegal, Bassirou Diomaye Faye, kuri uyu wa Kabiri. Ibiganiro byibanze ku ireme ry’imibanire hagati ya OIF na Senegal, kimwe mu bihugu byashinze Umuryango nk’uko byatangajwe na OIF ibinyujije kuri […]

OIM yateye utwatsi ubusabe bwa RDC bwo kwita ku bimukira iherutse kwakira

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) uvuga ko wasabwe na Guverinoma ya Congo gutanga ubufasha bw’ubutabazi ku bimukira 15 iherutse kwakira birukanwe muri Amerika. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 20 Mata, Umuvugizi wa IOM yasobanuye ko usibye ubufasha bushingiye ku bikenewe ndetse n’isuzuma ry’umuntu ku giti cye, IOM ishobora gutanga inkunga ku bimukira babisabye, hakurikijwe […]

Iran yishe imanitse umunyagihugu washinjwaga gukorana na Israel na Amerika

Iran yishe Amirali Mirjafari kubera gukekwaho umugambi wo gutwika umusigiti wa Tehran no gukorana na Israel na Amerika, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana iyicwa ryiyongera. Kuri uyu wa Kabiri, Iran yishe umuntu wahamwe n’icyaha cyo gufasha gutwika umusigiti munini muri Tehran ndetse no gukorana na Israel na Amerika mu myigaragambyo yabanjirije intambara, […]

UPDF irigamba kubohoza abasivili 200 bari barashimuswe na ADF

Abasivile barenga 200 bari barashimuswe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa ADF ufite aho uhuriye n’umutwe wa Leta ya Kisilamu (IS), batabawe mu gikorwa cya gisirikare, nkuko byatangajwe n’Igisirikare cya Uganda (UPDF). Abasirikare ba Uganda, ku bufatanye na bagenzi babo ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, binjiye mu […]

Massad Boulos yaganiriye na Tshisekedi na Ndayishimiye 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye banagirana ibiganiro n’umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushinzwe ibibazo bya Afurika. Aba bagabo uko ari batatu bahuriye i Antalya muri TĂĽrkiye, ahabereye ihuriro mpuzamahanga ryiga ku bukungu mu cyumweru gishize. Massad […]

Marina yiyamye Bad Rama

Umuhanzi Marina yagaragaje ko atishimiye amagambo yatangajwe na Bad Rama, aho yamwise “umukobwa we” akoresheje imbuga nkoranyambaga, nubwo batagikorana. Bad Rama yari yashyize hanze ifoto ya Marina, avuga ko ari umwe mu bahanzi b’impano u Rwanda rufite, ndetse anemeza ko ari “umukobwa we”, amagambo atakiriwe neza n’uyu muhanzikazi. Mu gusubiza, Marina yahise amusaba gukuraho ayo […]

Netanyahu yavuze imyato mukuru wiciwe muri Uganda

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahaye icyubahiro umuvandimwe we, Lt. Col Yonatan “Yoni” Netanyahu wiciwe muri Operasiyo yo gutabara abanya-Israel bari barafashwe bugwate bakajyanwa i Kampala muri Uganda. Netanyahu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “Yoni yari umuvandimwe wanjye mwiza, inyenyeri yanjye ya Ruguru yamfashije kunyura mu nzira yanjye mu bihe bikomeye […]