Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) uvuga ko wasabwe na Guverinoma ya Congo gutanga ubufasha bw’ubutabazi ku bimukira 15 iherutse kwakira birukanwe muri Amerika.
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 20 Mata, Umuvugizi wa IOM yasobanuye ko usibye ubufasha bushingiye ku bikenewe ndetse n’isuzuma ry’umuntu ku giti cye, IOM ishobora gutanga inkunga ku bimukira babisabye, hakurikijwe inshingano zayo ndetse n’amategeko akurikizwa.
Nk’uko Umuvugizi wa IOM abitangaza, ngo abasubijwe inyuma bose bigizwemo uruhare n’umuryango ni ababikoze ku bushake kandi bishingiye ku bwisanzure, kandi bimenyeshwa mbere abantu bireba.
Yabisobanuye agira ati: “IOM ntigena, yaba abantu boherejwe cyangwa abemewe cyangwa bemerewe kuguma ku butaka bw’igihugu. Nta ruhare igira mu masezerano y’ibihugu bibiri, harimo n’ayasinywe hagati ya DRC na Amerika.”
Uyu muryango mpuzamahanga wagaragaje kandi ko ufite uburenganzira bwo kwanga, cyangwa guhagarika uruhare rwayo niba ibipimo ntarengwa byo kurengera abantu bidashobora kwizezwa. Yashimangiye kandi ko ibibazo bijyanye n’ingingo cyangwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’ibihugu biri mu maboko y’inzego za leta zibifitiye ububasha.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yateye intambwe ya mbere mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwakira by’agateganyo abenegihugu bo mu bihugu bitandukanwe birukanwe muri Amerika. Nk’uko abategetsi ba Congo babitangaza, ku wa Gatanu abantu 15 bageze i Kinshasa, mu cyiciro cya mbere cya gahunda yo kwakira abo bimukira.
Mu gihe Congo yatangiye gusaba ubufasha ku ruhande bwo kwita ku bimukira yemeye kwakira baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amasezerano hagati y’impande zombi yavugaga ko Washington izishyura amafaranga azabagendaho kandi ko nta gahunda yo kubatuza burundu ihari. Aha rero ukaba wakwibaza impamvu abayobozi ba Congo batangiye gushaka amafaranga yo kwita kuri aba bimukira ku ruhande niba atari ugushaka kubacuruza.


