Marina yiyamye Bad Rama

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Marina yagaragaje ko atishimiye amagambo yatangajwe na Bad Rama, aho yamwise “umukobwa we” akoresheje imbuga nkoranyambaga, nubwo batagikorana.

Bad Rama yari yashyize hanze ifoto ya Marina, avuga ko ari umwe mu bahanzi b’impano u Rwanda rufite, ndetse anemeza ko ari “umukobwa we”, amagambo atakiriwe neza n’uyu muhanzikazi.

Mu gusubiza, Marina yahise amusaba gukuraho ayo magambo no kureka kongera kumuvanga mu bikorwa bye. Yashimangiye ko batagihuje inzira cyangwa imitekerereze, cyane cyane ku bijyanye n’uko Bad Rama yagiye agaragaza ibitekerezo byo kunenga no guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo.

Yavuze ko we ari Umunyarwanda ukunda igihugu cye, kandi ushyira imbere gukorana n’abandi mu kucyubaka, bityo ko nta mpamvu yo kumuhuza n’ibitekerezo cyangwa ibikorwa bya Bad Rama.

Ibi bibaye mu gihe Bad Rama amaze iminsi anengwa n’abatari bake mu bakurikira imyidagaduro, bamushinja gukoresha imbuga nkoranyambaga asebya igihugu n’abayobozi bacyo.

Tubibutse ko Marina na Bad Rama bahoze bakorana muri The Mane Music kuva mu 2018 kugeza mu 2021, mbere y’uko batandukana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *