20260421_074150

Massad Boulos yaganiriye na Tshisekedi na Ndayishimiye 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye banagirana ibiganiro n’umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushinzwe ibibazo bya Afurika.

Aba bagabo uko ari batatu bahuriye i Antalya muri Türkiye, ahabereye ihuriro mpuzamahanga ryiga ku bukungu mu cyumweru gishize.

Massad Boulos abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ubwo yahuraga na Tshisekedi bagiranye “inama yubaka yibanze ku ngingo nyinshi z’umubano [wa RDC na Amerika], zirimo umutekano w’akarere, ubufatanye mu by’ubukungu n’amahirwe y’ubukungu y’igihe kirekire.”

Uyu mugabo kandi yavuze ko we na Perezida Tshisekedi bishimiye umusaruro utanga icyizere wavuye mu biganiro Leta ya RDC na AFC/M23 baheruka guhuriramo i Montreux mu Busuwisi, mbere yo gushimangira akamaro k’ibiganiro birambye mu gukomeza guteza imbere mu burasirazuba bwa RDC.

Yunzemo ati: “Hari umuhate dusangiye mu gushyigikira ingufu zizabyara amahoro, kongerera imbaraga inzego no kurema amahirwe magari y’ubukungu.”

Massad yavuze kandi ko gukomeza ubufatanye bigomba kuba ingenzi cyane, mu gihe Kinshasa na Washington bikomeje gukorana mu rwego rwo kugera ku mahoro n’uburumbuke birambye.

Uyu mugabo kandi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko we na Ndayishimiye muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe baganiriye “ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye bw’ibihugu byombi n’inyungu rusange, harimo amahirwe yo guteza imbere ubukungu mu Burundi no mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’igikenewe ngo amahoro aboneke, n’ibibazo intambara iri mu burasirazuba bwa Congo itera akarere.”

Yavuze kandi ko umubano wa Amerika n’u Burundi ukomeje gukomera, ndetse ko binashoboka ko ibihugu byombi byakomeza kwagura ubucuti.

Yunzemo ati: “Turashimira cyane ubufatanye dufitanye na Perezida Ndayishimiye mu nshingano ze zikomeye zo kuyobora Afurika, kandi twaganiriye ku mahirwe yo gukorana cyane mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’ubuhuza muri Afurika.”

Tshisekedi na Ndayishimiye bahuye na Massad Boulos, Leta zabo ziri mu bakunze gushishikariza Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira ibihano u Rwanda; ndetse muri Werurwe byaje gufatwa ahanini bigizwemo n’uriya mugabo.

Ni Massad Boulos ku rundi ruhande ushinjwa kuba ntacyo akora ku kuba Leta ya Congo Kinshasa yaranze gusenya umutwe wa FDLR ufatanya ku rugamba n’ingabo za FARDC n’u Burundi, mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *