Burundi: Nta munyepolitiki uzongera guhabwa ijambo mu misa- Kiliziya gatolika
Kiliziya gatolika mu Burundi yatangaje kuri uyu wa 17 Mata 2019 ko nta muntu uwari we wese  uzongera guhabwa ijambo mu gihe cya misa  Atari umulayiki. Mu itangazo  inama y’abepisikopi  gatolika mu Burundi yashyize hanze, yagaragaje ko ihagaritse umuco w’abantu bishingikiriza ubabasha bafite muri politiki  mu gihugu bakibwira ko bafite uburenganzira bwo gufata ijambo mu […]
Ubushakashatsi: Ubwoya bw’imbwa bugira udukoko duke ku tw’ubwanwa bw’umuntu
Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubumenyi bushingiye ku buzima mu Busuwisi, bakoze basanze ubwanwa bw’umuntu buba bubitse udukoko twinshi kuruta utw’ubwoya bw’imbwa bubika. Ni ubushakashatsi bwari bugamije kureba niba imbwa zidashobora kwanduza umuntu indwara bitewe n’udukoko tuba mu bwoya bwazo, batungurwa no gusanga umuntu ufite ubwanwa bwinshi ari we kibazo kurusha. Andreas Gutzeit, umwe mu […]
Kenya: Ubwo abapolisi barebaga Barà §a na Man. U, amabandi yabibye imbunda
Kenya-Ubwo abapolisi barebaga umupira wa FC Barcelona na Manchester United mu mikino ya UEFA Champions League, amabandi yabaciye mu rihumye yiba imbunda eshatu. Amakuru dukesha Nile Post aravuga ko ubu bujura bwabereye ku kigo cy’abapolisi cya Kobujoi mu gace ka Nandi. “Abapolisi bose bari bavuye ku kigo bagiye kureba umupira ku isoko rihegereye, bagarutse bageze […]
Hahishuwe ukuntu Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma
Uwahoze akuriye inzego z’ubutasi za Zambia, Xavier Chungu, aremeza ko umunyapolitiki Moise Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, yatanze inkunga y’asaga miliyoni 20 z’amadolari mu rugamba rwo gukura Congo mu butegetsi bwa Mobutu Sese Seko yari amazeho imyaka 32. Mu kiganiro cyatambutse kuri Diamond Tv, Chungu (uri ku ifoto na Katumbi) yavuze ko Katumbi, […]
Burundi: Umupolisi yarashe umuturage wari wanze kumugurira inzoga
Umupolisi uzwi ku izina rya Mwarabu wakoraga kuri sitasiyo ya polisi muri Komini Mugina, Intara ya Cibitoke, yishe arashe mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2019, umugabo witwa Didace Nsanze, uri mu kigero cy’imyaka 30, amusanze mu kabari. Uyu mugabo yarasiwe i Rugajo, abari bahari bakavuga ko uwishwe yinjiye mu kabari umupolisi aza amukurikiye, […]
Birangiye Omar al-Bashir ashyizwe mu gihome
Omar al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani yajyanywe muri gereza irinzwe bikomeye ya Kobar yo muri icyo gihugu, nyuma y’iminsi ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya. Abo mu muryango we batangaza ko yatwawe ku wa kabiri nijoro tariki ya 16 Mata 2019, akajyanwa muri iyo gereza iri mu murwa mukuru Khartoum – gereza yahoze […]
Davido yasobanuye impamvu agiye kumara ukwezi adakora kuri telefoni
David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido yavuze ko agiye kumara ukwezi kose adakora kuri telefoni ze cyangwa ngo agire ibiganiro yari asanzwe agirana n’inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga. Ashimangira ko agiye guhugira ku mushinga wo gushyira hanze album. Davido yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwe wa Instagram aho avuga ko agiye kuba ahuze cyane. […]
Gen. Iyamuremye ukuriye FDLR arakekwaho kuba inyuma y’ifatwa rya Bazeye na Abega
Vuba bidatinze ngo mushobora kumva gucikamo ibice gukomeye mu buyobozi bwa FDLR , aho amakuru avuga ko umuyobozi wayo, Gen Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro ngo yaba ari mu mazi abira ashinjwa kugambanira bagenzi be bigatuma batabwa muri yombi. Mu mwaka ushize wa 2018, abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bataye muri yombi Lt […]
Umugore n’umugabo batawe muri yombi ku bwo guterera akabariro muri pisine abana barebera
Umugore witwa Dawn Danielle Klein n’umugabo we, Aaron Hayes Miller batuye mu gace ka Montana muri Amerika kuwa Gatanu batawe muri yombi nyuma yo gukorera imibonano mpuzabitsina muri pisine, iruhande rw’abana. Ikinyamakuru New York Daily News dukesha iyi nkuru kivuga ko aba bombi bifashe bagatera akabariro ku karubanda ndetse n’abagerageje kubabuza bakabima amatwi. Polisi yaje […]
ADEPR/Nyarugenge: Umugabo yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yaciyemo muri jenoside bukora benshi ku mutima
Ukundayesu J.M.V ni umugabo utuye mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, ubwo yatangaga ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bari bamuhanze amaso ndetse banamuteze amatwi, bwabakoze ku mutima. Ni ubuhamya Ukundayesu warokotse jenoside, yatangiye mu rusengero rwa ADEPR/Muhima, ubwo iri torero mu rwego rw’Akarere ka Nyarugenge ryibukaga abari abayoboke […]
Impamvu toni 90 za sima zivuye muri Uganda zangiwe gucuruzwa mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge mu Rwanda ( RSB) gitangaza ko mu kwezi gushize cyanze ko toni 90 za sima zivuye muri Uganda zicuruzwa mu Rwanda ku bwo gukemanga bimwe mu bigize ubuziranenge bwazo. Iki kigo gitangaza ko izi sima z’uruganda rwa Hima rwo muri Uganda zitari zujuje ubuziranenge ku buryo zakoreshwa mu Rwanda. Umuyobozi wa […]
Perezida Tshisekedi yahishuriye abaturage be icyo yaganiriye na Perezida Kagame na Museveni
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yasuye u Rwanda anagirana ibiganiro na Perezida Kagame akubutse muri Uganda, aho naho yari yahuye na Perezida Museveni. Uyu muperezida mushya wa Congo akaba yatangarije abaturage be ko ibiganiro yagiranye n’abaturanyi be, bigamije gushakira amahoro n’umutekano akarere muri rusange. Mu ruzinduko […]
Somalia: Amerika iremeza ko yivuganye numero ya 2 mu ishami rya Islamic State
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zivuganye uwari wungirije umuyobozi wa Leta ya Kisilamu muri Somalia mu bitero zikomeje kugaba ntagondwa zo muri iki gihugu zitwaza Idini ya Isilamu. Abdulhakim Dhoqob, wari wungirije umuyobozi mukuru wa Islamic State akaba yarishwe ku Cyumweru, itariki 14 Mata mu gitero cy’indege cyagabwe mu majyaruguru ya Somalia nk’uko […]
Leta ya Uganda yiteguye guha Omar al- Bashir ubuhungiro
Leta ya Uganda kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko ifite ubushake bwo guha ubuhungiro Omar al- Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi n’ingabo z’igihugu. Uganda ivuga ko uyu mugabo aramutse asabye ubuhungiro yabuhabwa bitewe n’uruhare yagize mu mishyikirano y’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem […]
RDC: Perezida Tshisekedi i Beni yijeje kurangiza ibikorwa by'umutwe wa ADF
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mata yatangiye uruzinduko rw’akazi mu burasirazuba bw’igihugu bwabaye isibaniro y’imitwe y’inyeshyamba itandukanye ndetse n’Igisirikare cya leta. Yageze mu Mujyi wa Beni, ahishwe abantu amagana kuva mu 2014. Muri ubu bwicanyi, Leta ya Congo irega umutwe w’inyeshyamba z’Abagande, ADF, kuba inyuma […]
Rubavu: Hafatiwe ubwato bupakiye ibicuruzwa bya magendu
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyamyumba kuri uyu wa 15 Mata yafashe ubwato bwari bupakiye magendu Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko kubufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu murenge wa Nyamyumba yafatiye mu kiyaga cya Kivu abantu bane binjizaga ibicuruzwa byiganjemo inkweto n’imyenda bya […]
Umuyobozi mukuru wa FDLR yitabye Imana
Amakuru aturuka mu Budage kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata 2019, aravuga urupfu rw’umuyobozi mukuru wa FDLR, Dr Ignace Murwanashyaka, witabye Imana kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite Dr. Ignace Murwanashyaka yitabye Imana tariki ya 16 Mata 2019, azize uburwayi ubwo yari mu bitaro, bamaze kumubaga mu gihugu cy’u Budage, igihugu atuyemo kuva mu […]