Kiliziya gatolika mu Burundi yatangaje kuri uyu wa 17 Mata 2019 ko nta muntu uwari we wese uzongera guhabwa ijambo mu gihe cya misa Atari umulayiki.
Mu itangazo inama y’abepisikopi gatolika mu Burundi yashyize hanze, yagaragaje ko ihagaritse umuco w’abantu bishingikiriza ubabasha bafite muri politiki mu gihugu bakibwira ko bafite uburenganzira bwo gufata ijambo mu nsengero iyo bagiye mu misa.
Musenyeri mukuru wa Archidiyoseze ya Bujumbura akaba ari na we uhagarariye Papa muri Diyoseze ya Ngozi, Bashimiyubusa Gervais, yavuze ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kubahiriza itegeko rigenga isakaramentu ry’ukarisitiya.
Iyi nkuru dukesha Ijwi Ry’Amerika ikomeza ivuga ko uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’igihe kinini bamwe mubagize inzego za Leta biha umwanya wo gutanga ubutumwa mu nsengero nyuma ya misa.
BIZUMUREMYI PATRICK @BWIZA.COM


