Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo gucuranga indirimbo zibiba urwango n’amacakubiri.

Umuturage witwa Nyabyenda Jean Marie Vianney, utuye mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yo gucurangira mu kabari indirimbo za Bikindi zuje urwango n’amacakubiri. Kigali Today dukesha iyi nkuru iravuga ko Nyabyenda yagiye mu kabari, atangira gucurangira kuri telephone izi ndirimbo. Uretse no kuba izi ndirimbo zuje urwango, zitaka n’izahoze […]

Indirimbo “Dusohoze ikivi” yahurijwemo abahanzi The Ben, Masamba, Tonzi, Aaron Nitunga ibumbatiye ubutumwa

Abahanzi batandukanye barimo The Ben, Masamba Intore, Tonzi, Aaron Nitunga n’abandi batandukanye bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Dusohoze ikivi’yibanda ku gukangurira abantu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, gukunda igihugu, guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi butumwa butandukanye. Umwanditsi w’iyi ndirimbo, Merchiore Mecky Kayiranga avuga ko igitekerezo cyavuye ku wundi muntu ariko iyi ndirimbo yaje kuyandika akayishyiramo ubutumwa […]

Champions League: Ibigwi by’amakipe yakomereje muri ½ cy’irushanwa 2018/2019

Ku wa gatatu, tariki ya 17 Mata, ni bwo Liverpool na Tottenham Hotspurs zujuje umubare w’amakipe ane agomba gukina icyiciro cya ½ cy’irushanwa rya UEFA Champions League, asanzemo FC Barcelona na Ajax Amsterdam zakatishije itike ku wa 16. Aya makipe uko ari ane afite ibikombe by’iri rushanwa 14 muri rusange harimo 5 bya Liverpool, 5 […]

Koreya ya Ruguru yakoze ikindi gisasu cya kirimbuzi

Koreya ya Ruguru ivuga ko yagerageje intwaro nshya ifite umutwe uriho igisasu gikomeye, igerageza rya mbere kuva haba ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, muri uyu mwaka. Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya Ruguru nta makuru menshi arenzeho cyatangaje, ariko […]

Nyarugenge: Abamotari bahuguwe biyemeje gukebura bagenzi babo barangwa n’imikorere idahwitse

Polisi y’igihugu ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo barimo na Federasiyo y’Abamotari mu Rwanda ( FERWACOTAMU) bahuguye abamotari 500 bo mu Karere ka Nyarugenge. Abahuguwe bavuga ko bagiye gukubita agashyi bagenzi babo bica amategeko y’umuhanda nkana, abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abagaragaraho umwanda. Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cy’urubyiruko (Maison de Jeunes/ Kimisagara) kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2019. Umuvugizi w’ishami […]

Ifoto ya Yezu yagaragaye ubwo inyubako Notre Dame de Paris yashyaga

Umugore witwa  Lesley Lowan yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto isa n’iya Yezu yafashe ubwo inyubako ya Notre Dame de Paris yashyaga. Uyu mugore yahise ashyira iyi foto ku rukuta rwe rwa Facebook mu rwego kugira ngo asangize abandi iby’iyi foto yabonye. Yagize ati “ Ahari ubwonko bwanjye burambeshya. Murebe iyi foto […]

Kirehe: Ubuharike, kimwe mu bikomeje guteza amakimbirane mu ngo

Abagore n’abagabo bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, bitana bamwana ku waba nyirabayazana w’amakimbirane mu ngo kandi abenshi biyemerera ko babana batarasezeranye. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwemera ko umurenge wa Gahara hari ikibazo cy’amakimbirane mu miryango bukavuga ko ahanini iterwa n’ubuharike. Tubisabimana Noheli utuye mu murenge wa Gahara ni mu karere ka […]

Zari yiteguye kurongorwa vuba n’umugabo wa Gatatu

Umuherwekazi Zari Hassan nyuma yo gutandukana n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, atangaza ko ubu yitegura gushyingiranwa n’undi musore mu minsi mike iri imbere, ubukwe bukazakorwa mu ibanga. Video yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari avuga ko muri ubwo bukwe bwe ateganya kuzatumira inshuti ze za hafi ndetse na bake bo mu muryango. Yagize […]

Nta mpamvu yo kujya gushaka serivisi muri Uganda- Gen. Nyamvumba

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yabwiye abaturiye imipaka na Uganda ko  badakwiye kujya kujya kwaka serivisi muri Uganda mu gihe bakomeje kuzegerezwa n’igihugu cyazo. Igisirikare cy’u Rwanda kuva mu ntangiro z’iki cyumweru kiri gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Burera kegereye igihugu cya Uganda. Kuri ubu nk’uko The Chronicles ibitangaza, abaturage 800 bamaze […]

Tanzania: Abasirikare barinze inkambi y’Abarundi nk’abiteguye urugamba

Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nduta zitangaza ko zihangayitse nyuma yo kubona abasirikare ba Leta barinze iyi nkambi bafite intwaro zikomeye, ibintu bavuga ko bitari bisanzwe. Izi mpunzi zivuga ko abo basirikare ba Leta bameze nk’abiteguye urugamba. Ibi bikaba bibaye mu gihe hashize iminsi havugwa ko mu mashyamba ari hafi y’iyi nkambi hari umutwe […]

France: Abatubuzi barimo kugerageza kwiba imfashanyo irimo gutangwa ngo Kiliziya iherutse gushya yubakwe

Ikigo gishizwe kubungabunga umurage n’umuco mu Bufaransa, kuri uyu wa 18 Mata cyaburiye abifuza gufasha ko hari abarimo kwitwaza Kiliziya iherutse gushya ‘’Notre Dame De Paris “ bakajijisha abarimo gutanga inkunga, bakayitanga bazi ko barimo gufasha kugira ngo iyo Kiliziya yongere kubakwa.  Icyo kigo gishizwe gucunga umurage n’umuco, French Heritage Foundation,cyavuze ko abo batubuzi barimo […]

Hitezwe umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’abacyekwaho kwica Col. Karegeya

Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 18 Mata ruratangaza umwanzuro warwo ku rubanza rw’abantu bacyekwaho kwica Col. Patrick Karegeya, wari Umuyobozi w’Iperereza ryo hanze y’igihugu cy’u Rwanda. Avuga ku cyo uyu mwanzuro usobanuye ku muryango we, Umugore wa Karegeya ari we Leah Karegeya yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko umwanzuro w’urur rubanza  […]

RDC: Sibomana wari umuyobozi w’inyeshyamba yishyikirije Leta

Kavubi Sibomana wari umuyobozi w’inyeshyamba za Nyantura, ku wa Mbere w’iki cyumweru yishyize mu maboko ya Leta ari kumwe n’indwanyi ze 222. Izi nyeshyamba zishyikirije Leta mu gace ka Kirumbu, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba beretswe itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2019, mu nkambi babaye bacumbikiwemo ya Mubambiro. […]

Nyamasheke: Abarokotse Jenoside ntibavuga rumwe n’akarere ku iyimurwa ry’urwibutso

Abarokotse Jenoside bo mu Mirenge ya Kanjongo, Kagano n’ahandi  bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibogora ruri mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bafite impungenge ko uru rwibutso rushobora kwimurwa nk’uko babyumva, ariko ko bitabanezeza kubera amateka yihariye agace rwubatswemo gafite. Abafite ababo barushyinguyemo bavuze ko aka gace ka […]