France: Abatubuzi barimo kugerageza kwiba imfashanyo irimo gutangwa ngo Kiliziya iherutse gushya yubakwe

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishizwe kubungabunga umurage n’umuco mu Bufaransa, kuri uyu wa 18 Mata cyaburiye abifuza gufasha ko hari abarimo kwitwaza Kiliziya iherutse gushya ‘’Notre Dame De Paris “ bakajijisha abarimo gutanga inkunga, bakayitanga bazi ko barimo gufasha kugira ngo iyo Kiliziya yongere kubakwa. 

Icyo kigo gishizwe gucunga umurage n’umuco, French Heritage Foundation,cyavuze ko abo batubuzi barimo kwifashisha telepbone cyangwa ubutumwa bugufi bwo kuri murandasi buzwi nka ‘’email’’.

kugeza ubu icyo kigo kikaba kimaze gukusanga miliyoni  zisaga 14.5 z’amadorari nk’inkunga ituruka ku bantu ku giti cyabo.

Icyo kigo cyatangaje ko ubwo butubuzi burimo gukorerwa mu Bufaransa no hanze yabwo.

Bemeje ko barimo kwakira inkunga bakoresheje urubuga rwabo rwo kuri “internet” paji yabo ya facebook ,PayPal (uburyo bwo kishyura) cyangwa kuri sitasiyo ya gariyamoshi i Paris n’ubutumwa bugufi ku bari mu Bufaransa.

Iyi nkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa,AFP, ikomeza ivuga ko Minisitiri w’umuco mu Bufaransa, Franck Riester yasabye abaturage kugira amakenga y’abiyitirira urwo rubuga bavuga ko bagamije gufasha kugira ngo iyo kiliziya yongere kubakwa.

Ibyo birimo kuba nyuma y’igihe gito Peresida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron avuze ko azakora uko ashoboye kose iyo kiliziya ikubakwa bitarenze 2024.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *