Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gukoreshwa.
Kuri uyu wa 20 Mata 2019, Abanyarwanda baturiye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, batangaje ko muri iyi minsi bashobora kujya muri Uganda nta mananiza menshi. Ibyo bikaba bibaye bwa mbere nyuma y’amezi agera kuri abiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gukoreshwa. Icyo ni ikimenyetso […]
Kubaka akazu n’icyenewabo mu butegetsi bishyira igihugu mu kaga
Ndagarutse nihagazeho noneho kandi nyuma yo kuzenguruka umugabane wacu mwiza n’indi yo hakurya yawo ariko nkuko mumenyereye ko ntajya ngenzwa n’ubusa nsanga ngomba gusangiza abakunzi, inshuti n’abavandimwe ibirebana n’iyubakwa ry’utuzu tw’ubutegetsi. Ubu rero ndiho mbabwira nicaye muri Nyakizu ya kera iruhande rw’Akanyaru ngira ngo nyaruke ntazuyaje nkirigite ibaba ryanjye neza, maze nshishimure mu buryo butomoye […]
Amabanga yagufasha kumenya indimi z’amahanga
Ururimi ni igikoresho cyifashishwa mu itumanaho hagati y’umuntu n’undi. Kumenya indimi z’amahanga byagufasha kumvikana n’umuntu uturuka mu gihugu kimwe n’ikindi. Indimi zagufasha kugira inshuti zitandukanye nta mupaka. Ururimi ni kimwe mu bituma habaho gufata imico y’abandi bantu cyangwa se ibindi bihugu. Twavuga ko ari igikoresho ndangamuco. Rwifashishwa kandi mu bubanyi n’amahanga, aho usanga ibihugu bikoresha […]
RDC: Umuganga ukomoka muri Cameroun yiciwe mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro
Umuganga ukomoka mu gihugu cya Cameroun kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Mata, yiciwe i Butembo, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gitero abantu bitwaje intwaro bagabye ku itsinda ry’itsinda ry’abantu bashinzwe gutabara ahumvikanye indwara ya Ebola mu ivuriro rya kaminuza gaturika izwi nka ‘Université catholique du Graben’ Aya makuru akaba yatanzwe n’umuyobozi w’Umujyi […]
Misiri: Babyukiye mu matora ya referandumu ashobora kuzatuma Sisi ayobora kugeza mu 2030
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Mata, Abanyamisiri babyukiye mu matora ku ihindurwa ry’itegeko nshinga ashobora kuzatuma Perezida Abdel Fattah al-Sisi aguma ku butegetsi kugeza mu 2030. Abashyigikiye Perezida Sisi bavuga ko impinduka mu itegeko nshinga ari ngombwa kugirango ahabwe igihe cyo kurangiza imishinga y’ingenzi n’amavugurura y’ubukungu. Abamunenga bo baravuga ko imbaraga nyinshi bari kuzirunda […]
Tariki 20 Mata 1994: Umunsi uwari Umunyamabanga wa Loni yateje urujijo ku byaberaga mu Rwanda
Ku itariki 20 Mata 1994 mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, nibwo uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros-Boutros Ghali yateye urujijo abakurikiranaga ibibera mu Rwanda ubwo yavugaga ko “ Abahutu bari kwica Abatutsi kandi Abatutsi barimo kwica Abahutu ”. Icyo gihe Boutros-Boutros Ghali ngo yaboneyeho guhamagarira icyo yise impande zari zihanganye (abakoraga jenoside na […]
Islamic State yigambye igitero cya mbere muri Congo inayita intara yayo muri Afurika yo hagati
Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wari umenyerewe cyane mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika y’uburengerazuba, wigambye ko wagabye igitero cyawo cya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda. Uyu mutwe mu itangazo washyize ahagaragara kuwa Kane ushize wavuze ko abarwanyi bawo bateye ibirindiro by’Igisirikare cya Congo biherereye ahitwa Kamango, […]
Ubwami bwa Buganda bwanenze Leta ya Museveni
Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II yanenze ubutegetsi buberewe ku isonga na Perezida Museveni abushinja gupyinagaza ubwisanzure bw’abaturage ba Uganda. Mu butumwa bwe bwa Pasika, Umwami Mutebi avuga ko ubutegetsi buri mu bikorwa byo kwambura abaturage ubutaka bwabo mu bwami bwe ndetse no mu bindi bice bigize iki gihugu ariko ko ikibazo kimuraje […]
Amategeko agenga ibiryabarezi agiye kuvugururwa
Olivier Gasore, ukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,ufite mu nshingano ze imikino y’amahirwe, yatangaje ko iyo minisiteri irimo kuvugurura amategeko agenga iyi mikino , abensi bita ‘ibiryabarezi’. Ni amavuhurura agiye gukorwa nyuma y’uko abaturage benshi bagaragaza ko ibiryabarezi ari kimwe mu bituma ibyaha byiyongera. Noel Hategekimana, utuye mu murenge wa Kacyiru,akarere ka Gasabo, avuga ko n’ubwo […]
Gakenke: Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amashashi asaga ibihumbi 34
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’amajyaruguru imaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019, k’ubufatanye n’abaturage Polisi yafashe umuturage witwa Ayishakiye Theoneste ufite imyaka 34,wafatanwe ibipfunyika by’amashashi ibihumbi 34,200, avuye mu Karere ka Musanze yerekeza mu Karere ka Gakenke ari naho […]
Abantu bitwikiriye ijoro bishe banabaga inka y’uwarokotse jenoside muri Karongi
Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bica inka y’umuturage witwa Simon Ntazinda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 18 Mata 2019. Bamwe mu baturage bavuga ko iyi nka yaba yaratemwe ikicwa bitewe n’ubuhamya uyu mugabo yatanze ubwo icyumweru cy’icyunamo cyasozwaga. Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyumweru gishize, […]
Ubuhinde: Yikase urutoki nyuma yo gutora ishyaka atagambiriye
Ku wa 18 Mata, Umuhinde yikase urutoki nyuma yo kwibeshya agatora ishyaka atagambiriye. Yavuze ko ari igikorwa cyamubabaje, bituma ananirwa gucunga agahinda ke. Pawan Kumar watoye ku nshuro ya mbere mu buzima, yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu ko yari afite gahunda yo gutora ishyaka rya Bahujan Samaj mu kiciro cya kabiri cy’amatora. […]