Unenga Leta ya Magufuli wari warashimuswe yabonwe mu bihuru yarazahaye

Nyuma y’iminsi itanu Mdude Nyagali usanzwe anenga yeruye Perezida John Magufuli wa Tanzaniya aburiwe irengero, abaturage bo mu cyaro cya Makwenje mu Majyepfo y’iki gihugu bamusanze ahantu yajugunywe mu bihuru. Uyu mugabo yashimuswe n’abantu batazwi ku wa Gatandatu ushize avuye ku kazi. Kuva icyo gihe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abantu batandukanye muri Tanzaniya no hanze yayo bocyeje […]

Burundi: Umugabo n’umuhungu we bagizwe inoge n’Imbonerakure

Abantu babiri bo mu muryango umwe, bararembye cyane nyuma yo gukubitwa bakagirwa inoge n’Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rw’ishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi mu Burundi. Izi nkoni bazikubiswe ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019, muri Komini Gasorwe, Mu ntara ya Muyinga. Aba bombi bakaba ari abarwanashyaka b’ishyaka CNL, binangiye kinjira mu ishyaka CNDD-FDD. Ahagana saa […]

The Ben yatunguwe n’abasubiyemo indirimbo ye bavuga ngo “ Kwa Kazungu barya nabi”

Umuhanzi The Ben yagaragaje ko yatunguwe n’uburyo abasore batatu babashije gusubiramo indirimbo ye ‘ Fine Girl’ basimbuza amwe mu magambo bavuga ko kwa Kazung barya nabi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yasyizeho amashusho y’abasore bataramenyekana amazina basubiramo indirimbo ye yibaza niba itaba nziza kurusha iy’umwimerere. Ati “[Aseka]  Ni nde wakoze ibi, Ni […]

Maj. Kobra wahoze muri FDLR yavuze ihurizo yahaye Rugema Kayumba na Col. Ndengeyinka

Bimenyimana Bonaventure, wahoze muri FDLR azwi ku mazina ya Maj. Cobra yatangaje uburyo yahaye ihurizo rikomeye uwitwa Rugema Kayumba na Col. BEM  Barthazar Ndengeyinka, batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ubwo babashishikarizaga kongera kugaba ibitero ku Rwanda bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Maj. Kobra witandukanyije na FDLR mu 2009 yabwiye Perezida […]

Perezida Kagame yavuze ko ntawe ugomba kurenga umurongo ‘utukura’ agambiriye guhungabanya u Rwanda

Perezida wa Repubulika uri mu ruzinduko mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, yatangarije abaturage bo mu Karere ka Musanze na Nyabihu ko ntawe ukwiriye kurenga umurongo yise ‘utukura’ agambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abaturage bari bateraniye kuri Sitade ya Busogo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2019, kimwe n’abandi banyarwanda […]

Perezida Nkurunziza yagereranyijwe n’umunyagitugu Idi Amin Dada

Nyuma yaho Perezida Nkurunziza w’u Burundi ahereye igihembo umukobwa we w’imyaka 12, benshi bagaye iki gikorwa, bakavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza umuyobozi w’intavugirwamo. Ku wa 1 Gicurasi, ku munsi Isi yose yizihizaho Umunsi Mukuru w’Umurimo, nibwo Nkurunziza yahembeye mu ruhame umwana we w’umukobwa w’imyaka 12, yavuze ko akora neza, acuranga gitari neza by’umwihariko ngo akaba […]

Musanze: Ibihumbi by'abaturage bazindukiye kwakira Perezida Kagame- AMAFOTO

Ibihumbi by’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze n’ahandi hatandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, bazindukiye kwakira umukuru w’igihugu Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’akazi muri aka karere. Akarere ka Musanze Perezida Kagame yasuye,  gafite ubuso bungana 530,2km2 zigizwe na 60km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 km2  z’Ikiyaga cya Ruhondo, mu majyaruguru yako, gahana imbiri n’igihugu cya Uganda na […]

Bobi Wine na Kizza Besigye bahagurukiye hamwe barwanya Museveni

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Dr Kizza Besigye wahataniye kenshi kugera ku butegetsi muri Uganda, bavuze ko biyemeje gufatanya ngo bahigike Perezida Yoweri Museveni uri ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1986. Itangazo ryashyizweho umukono n’aba bagabo bombi ryasohotse ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2019, rivuga ko imitwe ya politiki […]

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bakoreye inama y’ibanga muri Uganda

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi basanzwe baba mu gihugu n’abahunze, bahuriye i Kampala muri Uganda bakora inama yateguwe mu ibanga ngo banga ko ibyo baganiriye bihita bijya hanze. Byari biteganijwe ko iyo nama itangira ku wa Kane w’icyumweru gishize ariko ntibyaza gukunda kubera ko bamwe muri bo bitaboroheye kubona indege, biba ngombwa ko barindirana […]