Abantu babiri bo mu muryango umwe, bararembye cyane nyuma yo gukubitwa bakagirwa inoge n’Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rw’ishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi mu Burundi.
Izi nkoni bazikubiswe ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019, muri Komini Gasorwe, Mu ntara ya Muyinga. Aba bombi bakaba ari abarwanashyaka b’ishyaka CNL, binangiye kinjira mu ishyaka CNDD-FDD.
Ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku Cyumweru, ubwo Daniel Sinkimutuma yicaga akanyota mu kabari k’i Gasorwe, nibwo Imbonerakure zari zihamusanze zatangiye kumwenderanyaho.
Aganira na RPA, umwe mu babonye iby’urwo rugomo, yagize ati “Daniel yakubiswe ku buryo bukomeye n’Imbonerakure zari ziyobowe na Salathiel, Daniel yagerageje kwirwanaho ariko kubera ko Imbonerakure zari nyinshi zamurushije imbaraga, zaramukomerekeje bikomeye ku gice cy’umutwe ndetse n’imbavu ze barazivuna”.
Umuhungu w’uyu mugabo na we zamusanze mu rugo zimubeshya ko umuyobozi w’umudugudu amukeneye, kubera ko ngo yari umucuruzi bibwiraga ko atabyanga ariko aza kubona ko ari umutego bamuteze arabahakanira bahera ubwo ngo bamukubita bamusiga yenda gupfa.
Abakubiswe ngo bagejeje ikirego cyabo ku buyobozi bari bizeye bwa Gasorwe, ariko bubatangariza ko bagomba kujya mu ishyaka rya CNDD-FDD kugira ngo uburenganzira bwabo bubungwabungwe.


