Urugomo mu Madini (violence dans les religions)- Igice cya 1

Urugomo rukorwa n’abitwaje idini cyangwa abiyitirira idini rukomeje guhitana abantu n’ibintu byabo hirya nohino ku isi. Ibyo biravugwa kandi amadini yose avuga akanemeza ko ishingiro ryayo ari Imana y’urukundo, y’Amahoro. Urugomo cyangwa violence si umugani uriho turarubona kuko nta munsi w’ubusa uhita tutumvise aho bagaritse ingogo ngo mu izina ry’Idini cyangwa se mu izina ry’Imana. […]

Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika kutemera kuba isoko ry’amahanga mu by’ikoranabuhanga

  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira Abanyafurika kutemera kuba isoko ry’amahanga mu by’ikoranabuhanga kubera ko nabo bafite ububasha n’ubushobozi bwo guhanga ibishya bikababera isoko y’ubukire n’iterambere. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019 ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyafurika ku ikoranabuhanga ya’’ Transform Africa Summit ’’. […]

Umukobwa yiyahuye agendeye ku bitekerezo by’abamukurikira kuri Instagram

Umukobwa utatangajwe amazina wo muri Malaysia yiyahuye asimbutse amagorofa atatu nyuma yo gusaba abamukukurikira kuri Instagram kumufatira umwanzuro. Polisi yo mu Mujyi wa Kuching muri Leta ya Sarawak, itangaza ko ibi byabereye mu Kirwa cya Borneo, aho uyu mukobwa mu masaha abiri yari yabanje yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ati “ Ibi ni ingenzi […]

Abantu 10,000 bamaze gukurwa mu byabo n’imirwano iri kubera i Minembwe

Abantu bagera ku 10,000 bamaze guteshwa ibyabo kubera imirwano ikomeje kubera mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byemezwa na BBC. Ni imirwano irimo guhuza amoko atandukanye y’abaturage ba Congo arimo Ababembe, Abanyindu n’Abafurero bahanganye n’Abanyamulenge, ariko kugeza ubu icyo kibazo ngo kiracyagoye kumva neza. Abayobozi […]

Tanzania: Abakozi babiri b’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burundi bafatiwe mu Nkambi y'Impunzi ya Nduta

Abakozi babiri b’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi, SNR, bafatiwe mu nkambi y’impunzi mu gihugu cya Tanzania, aho abapolisi bashinzwe umutekano w’inkambi babaguye gitumo mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri. Ibi byabaye nyuma y’aho abapolisi bahawe amakuru y’uko abagabo babairi batazwi bari mu Nkambi ya Nduta. Nk’uko abari bahari babitangarije SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, ngo […]

Reka twe kuba ingunguru zirimo ubusa- Perezida Kagame abwira abitabiriye 'Transfrom Africa Summit'

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko ikoranabuhanga rihuza Isi mu buryo butigeze bubaho, bityo ko izi mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga ritavuze kwibagirwa uburyo nk’Abanyafurika basanzwe bakoramo ibintu. Perezida Kagame yabitangaje atangiza ku mugaragaro inama ya Gatanu yiga ku kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika izwi nka ‘Transform Africa Summit’ iteraniye i Kigali kuri […]

Rusizi: Urubyiruko rwitabiriye ubworozi ruva mu bushomeri no kwandagara

Mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi, ubu harabarurwa amakoperative y’urubyiruko rwatojwe arenga 23 yitabiriye ubworozi bw’inkoko n’ingurube, bibarinda ubushomeri n’ubwomanzi. Byagize kandi uruhare mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi ndetse no guhaza isoko ryambukiranya imipaka. Ni inkomezamihigo zatozwe mu byiciro bitandukanye, zafashe umugambi wo kwishakamo ibisubizo, maze bishyira hamwe. Bahereye ku bushobozi buke, […]

RDC: Abasirikare babiri ba FARDC barimo Liyetona bishwe n’inyeshyamba

Abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, mu gace ka Atute, Walendu, muri Teritwariya Djugu. Itsinda ry’abantu batandatu ngo nibo bagabye igitero ku birindiro bya FARDC mu gace ka Atute, ubwo impande zombi zakozanyagaho nibwo abasirikare babiri barimo […]

Gakenke: Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi barasaba ko hagaragazwa imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe ku yahoze ari Superefegitura ya Busengo,mu Karere ka Gakenke, abacitse ku icumu bo muri aka gace basabye bagenzi babo kubohoka bagatanga amakuru y’ahantu hajugunywe imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro,kuko ngo imibiri imaze kuboneka ari mike cyane […]

Yabonye umuryango we nyuma y'imyaka 33 atawe ku kibuga cy'indege ari uruhinja

Mu gihe yari afite iminsi 10 y’amavuko, Steve Hydes ni bwo yatawe ku kibuga cy’indege cya Gatwick mu mugi wa Londre. Ni ibyishimo byinshi kuri we nyuma yo kubona umuryango we yashatse imyaka 15. Hashize imyaka 33 Steve Hydes atowe mu bwiherero bw’abagore kuri iki kibuga, afubitswe ikiringiti. Hari mu 1986. Yarezwe n’undi muryango wari […]

Burundi:Umushumba w'Abadivantiste ku isi arasabira abayoboke baherutse gufungwa

Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Ted Wilson arasaba abayoboke gusengera abayoboke b’idini barimo n’abayobozi  22 baherutse gufungwirwa mu Burundi. BBC dukesha iyi nkuru, ivuga aba bahagaritswe bakanafungwa nyuma y’amezi atandatu iyi leta yivanga mu miyoborere y’iri dini. Ubwo ni kuva mu Gushyingo 2028. Mu ibaruwa Ted yanditse ku wa 13 Gicurasi, harimo […]

Ni gute wahangana n’ibibazo urimo?

Kurikira izi Nyigisho kuva kwa kabiri kugeza kuwa Gatandatu kuko ari icyumweru cyo kumenya uburyo wahangana n’ibibazo urimo INGOMA 20: 1- POINTS: “Imana iri kugenzura ibibazo byawe, Imana ni Inyembaraga kandi nini kurusha ibigeragezo byawe, wicika intege, Shaka Imana muri ibyo bibazo kandi urusheho kuyizera” (Rev./Ev. Eustache) Buri wese agira ibigeragezo mu miberereho ye. Kuba […]

Akarere ka Huye kaza ku isonga mu kugira umwenda mwinshi w’Ibitaro by’ i Ndera

Ubuyobozi bw’ibitaro bivura indwara zo mu Mutwe bya Ndera butangaza ko bufitiwe  umurengera w’amafaranga  n’uturere ungana na miliyoni 116 Frw. Kuri iyi ngingo, Akarere ka Huye kaza ku isonga na miliyoni 26 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019. Umuyobozi Mukuru  w’Ibitaro bya Ndera, Frere Charles Nkubili avuga ko iyi myenda ituruka ku barwayi baba bavuye […]

Nyagatare: Minisitiri yasabye RIB na Polisi guhiga aborozi  babangamiye ubuziranenge bw’amata

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Gerardine Mukeshimana, kuwa mbere tariki ya 13 Nzeri 2019 yagiranye inama n’abafite aho bahuriye n’ubworozi n’ubuyobozi bw’inzego hagamijwe gufata ingamba zo guteza imbere ubworozi mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza mu biganiro yagiranye n’abitabiriye inama yasabye Polisi y’igihugu n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB gushakisha ababangamira ubuziranenge bw’amata. Guvereneri Mufulkye Fred uyobora intara y’iburasirazuba […]

Tanzania: Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi hagabwe igitero

Mu ijroro ryo ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019, mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta, muri Tanzania hagabwe igitero n’abantu bitwaje intwaro. Amasasu yatangiye kumvikana muri iyi nkambi ahagana saa moya z’ijoro, iki gitero ngo kikaba cyari kigendereye abacuruzi b’impunzi z’Abarundi baba muri zone ya Karindwi. Nk’uko bitangazwa na SOS Medias/ Burundi, ngo […]

Nyamasheke/ Rangiro: Abanyeshuri n’abarezi baratabaza kubera amashuri bakeka ko yabagwa hejuru

Abanyeshuri, abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Rangiro, mu Murenge wa Rangiro mu kKarere ka Nyamasheke, baratabaza akarere ka Nyamasheke, itorero MĂ©thodiste Libre mu Rwanda  na MINEDUC kubera amashuri abanyeshuri bigiramo  yasataguritse impande zose ku buryo ibikuta bishobora kuriduka umwanya uwo ari wo wose bikabagwaho. Nk’uko  Bwiza.com  yabitangarijwe n’abanyeshuri, abarezi babo n’ubuyobozi bw’ishuri, ngo aya mashuri […]

Perezida Salva Kiir yahaye imbabazi Dr Riek Machar amusaba gusubira mu gihugu

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yatangaje ko yababariye byuzuye uwahoze ari Visi Perezida we, Dr Riek Machar anamusaba gusubira mu gihugu. Uyu kuri ubu akaba abarizwa I Khartoum muri Sudani. Perezida Salva Kiir yaboneyeho gusaba kumwongerera amezi atandatu mbere yo gushing Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu. Ibi yabitangarije inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri aho […]