Abanyeshuri, abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Rangiro, mu Murenge wa Rangiro mu kKarere ka Nyamasheke, baratabaza akarere ka Nyamasheke, itorero Méthodiste Libre mu Rwanda na MINEDUC kubera amashuri abanyeshuri bigiramo yasataguritse impande zose ku buryo ibikuta bishobora kuriduka umwanya uwo ari wo wose bikabagwaho.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’abanyeshuri, abarezi babo n’ubuyobozi bw’ishuri, ngo aya mashuri yubatse mu matafari ya rukarakara yubatswe mu 1947 akaba ashaje cyane, umutingito ukomeye cyane watambutse muri aka karere muri 2008 ukaba warayasataguye, uko imyaka ishira inkuta zigenda zitandukana hakaba n’aho ibibaho abarimu bandikaho byacitsemo kabiri bikagorana kwandika, bakavuga ko uburyo bigamo buteye agahinda.

Ibi ngo biniyongeraho kuba hasi mu mashuri amwe sima yarasataguritse ku buryo nta gikoresho na kimwe cyo gukoropa gishobora kumara kabiri,uko ishuri ribonye udufaranga rigasana ibyo rishoboye ibindi bikarinanira,bikaniyongeraho kutagira intebe abanyeshuri bicaraho, aho ngo zimwe ari intirano,na bwo ngo zabaye nke ku buryo hari abicara ari 4 ku ntebe. Bahorana ubwoba ko n’urukuta rw’ishuri ruramutse ruguye batabona uko basohoka n’ubwo bucucike.
Niyomukiza Vincent wiga mu mwaka wa Kane, ati “Ntidushobora kwigana umutima uri hamwe kuko inkuta z’ishuri ryacu zamaze kurekurana, bigaragara n’ikibaho mwarimu yandikaho cyasadutsemo kabiri n’ishuri rirava cyane tukanyagirwa iyo imvura iguye, bigasaba ko twirunda hamwe cyangwa bakadusohora nubwo n’aho baba batujyana ari kimwe n’aha, nk’iyo inkuba ikubise cyangwa haje umuyaga mwinshi ishuri riratigita cyane tukiyumva nk’abagiye gupfa”.
Ndikumana Eric wigisha kuva mu wa Kane kugera mu wa Gatandatu,ubwo twamusangaga muri iri shuri ryo mu wa 4 na we yadutangarije ko kuba igikuta cy’imbere cyaratandukanye bigasatura n’ikibaho bandikaho bibatera ubwoba cyane kandi kano gace kagira imvura n’inkuba byinshi cyane,akavuga ko iyo bari mu ishuri bigisha baba bameze nk’abariho batariho.
Ati “Urebeye inyuma wagira ngo ni amashuri ariko mu by’ukuri turi abo gusengerwa kuko imbere yarashize bigaragara, nk’iyo imvura iguye duhagarika kwigisha kugategereza ibishobora kutubaho kandi aho bigeze ntibigisaba ko hagwa imvura kuko no kuzuba igikuta gishobora kuriduka kikagwa ku banyeshuri kandi kurokoka byaba ha mana. Iyo twandika tukagera aho ikibaho cyasadukiye ni ugusimbuka tukandika hirya,ariko iyo nk’umunyeshuri agiye gukosora nk’ikibazo ku kibaho kubara ko ahava amahoro aba ari amahirwe.’’
Umuyobozi waryo Nikuze Deborah, avuga ko uburyo aba banyeshuri bagera kuri 775 bigamo buteye impungenge zikomeye uwo ari we wese kandi bizwi haba ku murenge no mu karere ariko ntagikorwa.

Ati “Dufite impungenge zikomeye cyane kuko ikigo cyose kirashaje cyane ariko kuva mu wa 3 kugera mu wa 6 ibyumba byose ibikuta byamaze kurekurana ku buryo umwanya uwo ari wo wose ibyatubaho Isi yose yarara ibimenye kandi twarabivuze mu nzego zibishinzwe ku karere no ku murenge dutegereje ikizakorwa,ariko nibitinda ibyo bazakemura bishobora kuzaba bisharira.’’
Umuyobozi w’aka Karere, Kamari Aimé Fabien yabwiye Bwiza.com ko icyo kibazo atakizi, ko agiye kujyayo akirebera uko bimeze, gusa ubwo abakozi ba REB na MINEDUC bakoraga igenzura mu mashuri mu ntangiriro z’uyu mwaka, umukozi wa REB amaze kubyibonera yagiriye inama umuyobozi w’iri shuri guhita bakuramo abana byihutirwa hagatekerezwa ibindi bamaze kubakuramo,ariko n’ubu nta kirakorwa baracyahigira.




