AVWMTJJZ6REBHPPZSKHGOTWOZQ

Ishyamba si ryeru hagati ya Kallas wa EU na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Kaja Kallas yavuze ko aha agaciro “ibiganiro n’imikoranire” na Israel, ariko ntacyo yavuze ku magambo yaba yaravuze agereranya Israel n’ubutegetsi bwa apartheid bwahoze buyobora Afurika y’Epfo.

Uyu mudipolomate ukomeye w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Kaja Kallas, yatangaje ibi nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, avuze ko “nta mahitamo afite uretse guhagarika umubano wose” na we kubera amakuru avuga ko yagereranije Israel n’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwahoze muri Afurika y’Epfo.

Bivugwa ko Kallas yabivugiye mu rugendo yagiriye muri Mexico muri Gicurasi, aho yahuye n’abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Mexico mu rwego rwo guharanira ubufatanye hagati ya EU na Amerika y’Amajyepfo nk’uko inkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.

Kuri uyu wa Kane, Sa’ar yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Kugeza ubu, nta kubihakana, ibisobanuro cyangwa igisubizo yatanze kuri aya magambo akomeye.”

Yongeyeho ati: “Kubera iyo mpamvu, nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta ya Israel, nta kundi nabigenza uretse guhagarika umubano wose na Madamu Kallas kugeza igihe azaba akuyeho ibirego by’ibyaha by’imigenzo yerekeje ku gihugu rukumbi cy’Abayahudi ku Isi”.

Mu gusubiza, Kallas wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Estonia, yavuze ko aha agaciro “ibiganiro n’ubufatanye” na Israel kandi ko Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wakomeje kwiyemeza “umubano wubaka”, ariko ntacyo yavuze ku magambo yavuze ashinja Israel “apartheid”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *