Inzego z'umutekano z'u Rwanda zarashe abacuruzi ba magendu bateye amahane
Ku wa gatanu, tariki ya 24 mu ijoro, mu murenge wa Tabagwe, akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari ku burinzi zahagaritse umucuruzi wa magendu wari utwaye moto, ubwo yashakaga kunyura ahatemewe ku mupaka. Polisi y’igihugu ivuga ko, uyu mucuruzi yabyanze, ahubwo atera amahane. Ubwo haje abandi bari bafite imihoro bashaka kurwanya aba bashinzwe […]
“Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo”: Rev. / Ev. Eustache Nibintije
Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:”Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bizagukomeza […]
TNSP ltd yazanye internet ikenerwa mu ngo ku mafaranga make
Telecom Network Solution Provider (TNSP ltd) ni ikigo kimaza imyaka irenga 5 mu Rwanda gitanga serivisi za murandasi (internet) kugeza magingo aya. Ku bantu bari basanzwe bakenera murandasi bakoresha mu rugo bakayibona bibagoye cyangwa se idahagije ibyifuzo byabo, ibyo TNSP yabikemuye mu buryo bunoze kdi bwizewe. Kuri ubu, icyo kigo, cyamaze korohereza abifuza bose murandasi […]
Ngororero: Min. Nyirahabimana yakoranye umuganda n’Intore ziri ku rugerero- AMAFOTO
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango Amb. Nyirahabimana Soline, yasabye Intore ziri ku rugerero mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, ubufatanye mu gukemura ibibazo bicyugarije imiryango, hirya no hino aho batuye. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’aka karere ndetse n’izi Ntore nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya […]
Polisi ya Uganda irashinja igisirikare cy'u Rwanda kurasa abantu babiri
Ikinyamakuru, Chimp Reports gikorera muri Uganda cyanditse inkuru ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyarasiye ku mupaka abantu babiri barimo Umugande n’Umunyarwanda. Aya makuru ashimangirwa n’igipolisi cy’iki gihugu avuga ko aba bantu bishwe barashwe. Iki kinyamakuru kivuga ko ubu bwicanyi bwabereye ku isoko rya Hamisavu, mu karere ka Rukiga. Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Fred Enanga […]
Burundi: Umupolisi yarashe umusirikare ahita apfa
Caporal Alexis Ndihokubwayo wari u musirikare w’u Burundi yarashwe n’umupolisi mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, ahita apfa. A lexis yarasiwe ku muhanda w’igihugu nimero ya cyenda, mu mujyi wa Bujumbura, akaba yari umwe mu basirikare bari bagize batayo ya gisirikare ya 47, yari imaze […]
Kenya: Icyifuzo cy’abatinganyi cyo gukurirwaho itegeko ribahana cyatewe utwatsi
Urukiko rukuru rwa Kenya rwanze icyifuzo cy’impirimbanyi zishaka ko hakurwaho itegeko ribuza imibonano mpuzabitsina ku bantu b’igitsina kimwe. Abacamanza batatu bayobowe na Roselyne Aburili batesheje agaciro ibirego by’uko iryo tegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza rinyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu, itegekonshinga riteganya uburinganire, icyubahiro no kutavogera ubuzima bwite. Itegeko mpanabyaha rya Kenya rihana nk’icyaha “ubumenyi ku […]
Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’irahira rya Cyril Ramaphosa muri Afurika y’Epfo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage ba Afurika y’Epfo n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi, mu birori by’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa w’iki gihugu. Perezidansi y’u Rwanda ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, itangaza ko Perezida Kagame yageze muri Afurika y’Epfo, akaba yitabiriye ibi birori byitabiriwe n’abaturage basaga ibihumbi 30, n’abakuru […]
Uganda: Fresh Kid w’imyaka 7 wari uhanganye n’ubuyobozi yasubiye mu ishuri
Umuraperi w’Umwana, Patrick Ssenyonjo uzwi ku izina rya Fresh Kid w’imyaka irindwi wo mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gukimbirana n’ubuyobozi bwamusabaga guhagarika ibikorwa bya muzika akabanza kwiga yagaragaye yarisubiyemo. Mu myenda y’ishuri, Fresh kid yambaye ishati y’umweru iteye ipasi, ikabutura yahambirije umukandara ufite ibara ritukura rijyanishije n’iriri ku masogisi maremare yambaye ndetse n’inkweto y’umukara,… […]
Min. Shyaka yabwiye Abajyanama ko bashobora kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo by'abaturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof.Shyaka Anastase, avuga ko abajyanama bashobora kugira uruhare rw’ikigero cya 70% rwo gukemura ibibazo bitandukanye by’abaturage hirya no hino mu gihugu. Min.Shyaka yabitangarije kuri Petit Stade i Remera, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusoza Icyumweru cy’Umujyanama. Yavuze ko n’ubwo iki cyumweru […]
Kigali: Ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo ntikigikorewe kuri Sitade Amahoro
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iramenyesha abiteguye gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo (Permis Provisoir), ko ikizamini cyo ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi, kimuriwe ku Gisozi. Ni mu itangazo yasohoye ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2019,  aho yagize iti […]
Burundi: Inkubiri yo guta muri yombi abanyeshuri bashwaratuye mu ifoto ya Nkurunziza irakomeje
Abanyeshuri bane batawe muri yombi bashinjwa gushwaratura mu ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Ababyeyi babo bavuga ko abana babo barengana bitewe n’uko ngo igitabo kiba cyaraciye mu biganza by’abana benshi. Aba bana batawe muri yombi ni Dushime Bruce w’imyaka 16, Nduwimana Emmanuel wa 15, Iragena Faustin ufite 16 na Mutumwa Tecie ufite 16, […]
Nyamasheke: Abaturage barasabwa kudaceceka mu gihe batanyuzwe na serivisi bahawe
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko kuba hari bamwe mu baturage bumva bagana itangazamakuru aho kugana inzego z’ubuyobozi, hari igihe biterwa na bamwe mu baturage bacyifitemo umuco wo gusiragira mu nzego. Bamwe mu baturage ngo bumva gukemurirwa ibibazo n’inzego zibegereye bitabanyura,bakumva ko nibabishyikiriza itangazamakuru bizasakara hose bigakemurwa mu buryo burushijeho cyangwa ko bazabiceceka umukuru w’igihugu […]
RDC: Inyeshyamba zari zarashyize intwaro hasi zasubiye mu ishyamba kubera inzara
Inyeshyamba zigera kuri 200 zari zarashyize intwaro hasi zikanajyanwa mu kigo cya Mubambiro, aho zategurwaga gusubira mu buzima busanzwe , giherereye muri Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zasubiye mu bihuru. Bitangazwa ko izi nyeshyamba zasubiye mu bihuru ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, bitewe n’ubuzima bubi zahoraga zivuga ko zibayemo […]
Libiya: Igisirikare cyarokoye abimukira 290 bari bagiye kurohama muri Mediterane
 Igihugu cya Libiya cyatangaje ko cyarokoye abimukira 290 bari barikugerageza kujya ku mugabane w’Uburayi banyuze mu nyanja ya Mediterane . Aba bimukira batabawe n’urwego rwa gisirikare rushinzwe inkengero z’inyanja rwa Libiya. Abagize uru rwego batangaje ko bagiye gutabara bamaze kwakira amakuru avuga ko ubwato barimo bugiye kwibira. Muri ubwo bwato hari higanjemo abimukira baturutse […]