Abanyamuryango ba FPR/Inkotanyi batoye ababahagarariye mu Murenge wa Kigali- AMAFOTO

Abanyamuryango ba FPR/ Inkotanyi bo mu Tugari n’Imidugudu bigize Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, batoye ababahagarariye muri uyu Murenge. Bemeza ko Komite bashyizeho bayizeye kandi bayibonaho ubushobozi bwo gukomeza kubaka umuryango muri uyu Murenge. Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019, uwitwa Nizeyimana Emmanuel akaba […]

Abasirikare 120 ba RDF basoje amahugurwa y'abayobozi ba segisiyo-amafoto

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 31 Gicurasi, abasirikare ba RDF 120 basoje amasomo y’abayobozi ba segisiyo harimo aba ‘sergeants’, caporales na ba ‘private’. Muri aba ngaba, harimo ab’igitsina gore 14. Aba basirikare bose babarizwa muri divisiyo (Infantry Division) ya 1, bari bamaze amezi atatu mu kigo cya gisirikare cya Kami. Muri uyu muhango wo […]

Museveni dukorana kubera amafaranga- Bebe Cool

Umubano wa Perezida Museveni na Bebe Cool uzwi na benshi mu gihugu cya Uganda, ariko uyu muhanzi yahishuye ko ushingiye ku mafaranga akenshi aba amukeneyeho. Bebe Cool ni umwe mu bahanzi bahoraga bagaragaza ko bakunze cyane Perezida Museveni ndetse banagaragara cyane mu bikorwa by’ishyaka NRM riri ku butegetsi, no mu bukorwa byaryo byo kwamamaza abakandida,  […]

Muhanga: Abaturage basabwe kugira uruhare mu mihigo y’akarere kabo

Mu gikorwa cy’imurikabikorwa  ryabereye ku biro by’akarere  ka Muhanga abaturage beretswe imihigo  y’akarere kabo , iyamaze kweswa ndetse n’itareswa  basabwa kugira  uruhare mu ishyirwamubikorwa  ryayo  kuko ubuyobozi bw’akarere butayesa bwonyine budafatanyije nabo. Mukanziga Epiphanie umwe mu bitabiriye iki gikorwa  avuga ko yabonye imihigo ahanini iba ireba abaturage ariko  ko batari bazi uburyo imihigo ikorwa  ahubwo […]

Tanzania: Umugore yikatishije urwembe yibyaza umwana wabaye muzima

Mu gace kitwa Rukwa hafi y’ikiyaga cya Tanganyika mu Majyepfo ya Tanzaniya, umugore yafashe urwembe aribaga abasha kwibyaza umwana yari atwite. Igikorwa cya Joyce Kalinda w’imyaka 30 y’amavuko cyatangaje benshi, bavuga ko ari ubutwari. Uyu yari umwana wa munani abyaye. Umuyobozi w’agace byabereyemo yabwiye ikinyamakuru Daily News kibogamiye kuri leta ko batangaye cyane ndetse bakibaza […]

Major Aaron Ndayishimiye arashinjwa guhanisha umusirikare ayobora gukubitwa inkoni 200

Major Aaron Ndayishimiye, ni umuyobozi wa Batayo ya 212 mu gisirikare cy’u Burundi, ashinjwa gukorera iyicarubozo umwe mu basirikare ayobora ufite ipeti rya Kapolari ndetse n’abaturage babiri, mu gace kegereye ishyamba kimeza rya Rukoko. Majoro Ndayishimiye uyobora ingabo muri aka gace, yategetse abasirikare bamurinda gukubita inkoni 200 Caporal-chef Rénovat Nduwimana, ubu umerewe nabi, akaba ashinjwa […]

 Abadepite bahamagaje Gen. Odong ngo asobanure ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda bahamagaje Minisitiri w’Ibibazo by’Imbere mu Gihugu n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Gen. Jeje Odong ngo asobanure ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda. Uku guhamagazwa kuje nyuma y’aho Umunyayuganda, Alex Nyesiga arasiwe n’u mwe mu bashinzwe umutekano  mu Rwanda mu bice byo ku mupaka. Uganda yavuze ko iraswa rya […]

Perezida Tshisekedi, Kagame na Laurenco baganiriye ku mutekano muke uri mu karere

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi wabo wa Angola, Joao Laurenco baganiriye ku mutekano muke ukomeje kugaragara mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Kuri uyu wa Gatanu, aba bakuru b’ibihugu bakiriwe na Tshisekedi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano no ku kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ibiro […]

RDC: FARDC yeretse abaturage imirambo 23 y’inyeshyamba zikomoka muri Uganda yishe

Igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) cyeretse abaturage imirambo y’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda. Izi nyeshyamba 23 zishwe ubwo zakozanyagaho n’izi ngabo za Leta muri Teritwari ya Beni zagize nk’akarima kazo. Ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2019, nibwo FARDC yagaragaje iyi mirambo 23 mu gace ka Ngite, kari mu bilometero 15 uvuye […]

Ni murebane akajisho keza

Soma abafilipi 3:17 Nigeze kumva inkuru y’ umugabo n’ umugore bigeze bagirana ibibazo ku uburyo buri wese yari yaranze kuvugisha undi. Iryo joro ryose ryakeye nta muntu wigeze ushaka kuvugisha undi kugirango babe barangiza ibibazo byari hagati yabo. Bwarakeye umugabo abyuka mbere, agiye kujya ku kazi, ahitamo ku musira message yanditse ku gapapuro kugira ngo […]

Iyicarubozo Col. Tom Byabagamba avuga ko akorerwa rigiye gusuzumwa

Urukiko rw’ubujurire i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019, rwavuze ko rugiye gusuzuma uko Col Tom Byabagamba na bagenzi be bafunzwe, nyuma y’uko barubwiye ko bafunze nabi kandi binyuranye n’amategeko. Mu cyumweru gishize, uru rukiko rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame na ‘Jenerali’ uri […]

Amafoto na video by'imyiteguro ya Liverpool na Tottenham ku mukino wa nyuma wa UCL

Uyu munsi, tariki ya 1 Kamena, ruraba rwambikanye mu mupira w’amaguru, Ku mugabane w’Uburayi. Liverpool na Tottenham FC ziraba zihatanira gutwara igikombe cya UEFA Champions League. Liverpool irashaka gutwara iki gikombe ku nshuro ya 6, igakurikira za Real Madrid na za AC Milan yo mu Butaliyani ifite 7. Tottenham na yo irashaka kumva uburyohe bwacyo […]