Gatsibo: Gukunda imanza bimutwaye inzu, ubutaka n’amafaranga

Mukarugwiza Vestine wo mu murenge wa Kiramuruzi, amaze guhabwa amezi atatu gusa akaba yavuye mu nzu atuyemo kuko yatejwe cyamunara. Ni nyuma y’aho atsindiwe mu bunzi, ajuririra inkiko aratsindwa, yigira inama yo kwegera Urwego rw’Umuvunyi, maze rutegeka ava muri iyo mitungo bitarenze impera za Nzeri uyu mwaka. Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwasuraga abaturage b’akarere ka Gatsibo, […]

Igihugu cya Sudani cyahagaritswe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Igihugu cya Sudani cyamaze guhagarikwa ku mugaragaro mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhuje ibihugu bigera kuri 55 byo ku mugabane. Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe kateranye kuri uyu wa Kane, I Addis Abeba niko kafashe iki cyemezo. Katangaje muri aya masaha ya nyuma ya saa sita ko gahagaritse Sudani mu bikorwa byose […]

FARDC yiyemeje guhashya imitwe yose y'Abarundi n'Abanyarwanda iri ku butaka bwa Congo

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu ntara ya Kivu y’epfo avuga ko bari kwitegura ibitero byo guhashya imitwe irimo n’iy’Abanyarwanda n’Abarundi, mu gihe havugwa kwiyongera kw’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu. Kapiteni DieudonnĂ© Kasereka, umuvugizi w’ingabo mu ntara ya Kivu y’epfo, yabwiye BBC ko muri aka gace koko hari ibikorwa […]

Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, yatawe muri yombi mu Bufaransa

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Ahmad Ahmad mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yafatiwe muri hotel y’I Paris yari acumbitsemo aho yitabiriye kongere ya FIFA. Biravugwa ko Ahmad Ahmad yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa 8h30 […]

Rusizi: Abanyeshuri basabwe kudahishira uwo bumviseho ingengabitekerezo ya Jenoside

Abanyeshuri ba G.S Buagarama CitĂ© mu karere ka Rusizi basabwe kurwanya bivuye inyuma Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no kudahishira uwo bayumvaho wese kabone n’iyo yaba umubyeyi wabo. Umuyobozi w’iki kigo, Mbarushimana Hamimu, avuga ko inyigisho za Ndi Umunyarwanda  ari urubuga rwiza abana basobanurirwamo byimbitse amateka nyakuri yaranze u Rwanda, haba ku mibanire yabo mbere y’ubukoloni, mu […]

Amazi mu Rwanda yabaye igicuruzwa kibyara inyungu aho kuba icyo abantu bafiteho uburenganzira — Hon. Frank Habineza

“ Amazi mu Rwanda yabaye igicuruzwa kibyara inyungu aho kuba ikintu abantu bafiteho uburenganzira, ” Uyu ni Depite Frank Habineza uvuga ko amazi ari ikintu cy’ingenzi cyane waba uri umukire cyangwa umukene, kuko buri wese akenera amazi, yaba ayo kunywa, ayo gutekesha, ayo gukaraba, ayo gukoresha indi mirimo itandukanye. Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na […]

Kwimura umwana adashoboye ni amakosa- Dr Isaac Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,  Dr Isaac Munyakazi yavuze ko nta munyeshuri uzongera kwimuka ava mu mwaka ajya mu wundi adashoboye. Ibi ngo bitewe na gahunda nshya izajya ituma n’utimutse agira ubundi buryo afashwamo. Abajijwe ku bijyanye n’abanyeshuri byagiye bivugwa ko bimurwa bagashyirwa mu mwaka ukurikiyeho badashoboye, yasobanuye ko ibi bitazongera kubaho. Ati “Iyo […]

Me Evode Uwizeyimana avuga ko gukuraho amategeko yo ku ngoma ya gikoloni nta ngaruka bizagira ku Rwanda

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2019, nibwo yagejeje ku Nteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite umushinga ukuraho amategeko yashyizweho mu gihe cy’abakoloni mu Rwanda. Hari hashize amezi abiri Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rikuraho amategeko yose yashyizweho mu gihe cy’abakoloni, ubwo […]

Iyo ubonye 500 Frs uyizigama mu gifu cyawe, aho bukera Kigali turayivamo- Abaturage

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko akamaro ko kwizigama bakazi ariko bagahura n’imbogamizi z’uko ayo bakorera uretse no kuyazigama atanabasha kubakemurira ibibazo by’imibereho yabo ya buri munsi. Bavuga ko ibintu bihenze cyane mu mujyi wa Kigali, bityo ko make bakoreye bayashakamo amafunguro yo kubatunga, bagasanga gusagura ayo kwizigama bitabashobokera. Uyu ni umusore […]

Abarenga 90% bahumeka umwuka uhumanye- Dr. Biruta Vincent

Minisitiri   w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr . Vincent  Biruta, avuga ko Abanyarwanda bazifatanyiriza hamwe mu kurwanya ihumana ry’umwuka uhumekwa kimwe mu bibazo byugarije ubuzima bw’abatuye isi, bityo ko abagera kuri 90% mu buzima bwabo bwa buri munsi bahumeka umwuka uhumanye. Kuri uyu wa 5 Kamena 2019, nibwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije. […]

Afurika y' Epfo: Umurundi wagiye gufata mu mugongo umuryango wa Camir Nkurunziza yararashwe

Umugabo w’ umurundi wari wagiye gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera Camir Nkurunziza yarashwe mu bitugu  kuri uyu wa Kabiri tariki ya  4 Kamena 2019. Uyu mugabo yarashwe  urusasu rwo mu bitugu ubwo yari mu modoka agiye kwihanganisha  umupfakazi wa  Camir Nkurunziza ageze imbere y’urugo. Uyu murundi avugwaho kuba yari inshuti magara ndetse ko yanakoranaga […]

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zashyikirijwe imfashanyo n’u Buyapani

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yashyikirije impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda mu nkambi ya Mahama, imfashanyo igihugu ahagarariye cyazigeneye. Iyi mfashanyo ikubiyemo ibigori, ibishyimbo ndetse n’ifu y’igikoma. Amb. Takayuki  wabashyikirije iyi nkunga, yagize ati “Turabizi ko ari byinshi bikenewe muri iyi nkambi kuko n’abantu bakomeza kwiyongera. Icyo dukoze ni ugufasha abatishoboye, ibyo dutanze […]

RDC: Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya colonel yakatiwe igifungo cya burundu azira umugore we

Col. Bihendo Mikonde Ibrahim, komanda wa regiment ya 3309 ya FARDC ifite ibirindiro ahitwa Shabunda, muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 04 Kamena 2019 yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwa gisirikare nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we. Uyu musirikare mukuru mu ngabo za Congo yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu […]

Abadepite barahiye ko bari burogoye ijambo rya Perezida Museveni

Abadepite mu gihugu cya Uganda batangaza ko bari burogoye ijambo rya Perezida Museveni naramuka avuze ibidahwitse. Biteganyijwe ko Perezida Museveni ari bugeze ijambo ku badepite ku bijyanye n’uko igihugu gihagaze kuri uyu wa 6 Kamena 2019. Abadepite bavuga ko bari bumurogoye naramuka avuze imibare itariyo cyangwa se amakuru atari yo. Umudepite wa Kikak y’Amajyepfo, Gilbert […]

Iperereza ryatangiye gukorwa muri gereza ifungiyemo Col.Tom Byabagamba na bagenzi be

Iperereza muri gereza ifungiyemo Col. Tom Byabagamba na muramu we, Rtd Frank Rusagara ndetse n’umushoferi we, Kabayiza, ritangiye nyuma y’icyemezo cy’umucamaza cyo ku wa 31 Gicurasi 2019, nyuma yo gutangaza ko nta cyemezo yafata ku iyicarubozo bavuga ko bakorerwa aho bafungiye atarakora iperereza. Abaregwa bavugwa ko bakorerwa iyicarubozo muri gereza bafungiyemo ya Kanombe nyamara Urukiko […]

Amafoto ya Nsengiyumva (Igisupusupu) aryamye mu mafaranga menshi yavugishije abantu

Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) ni umuhanzi w’Umunyarwanda umaze igihe gito yamamaye. Dutangiye kumumenya mu mpera z’umwaka ushize. Bwa mbere yamenyekaniye mu ndirimbo yise ‘Mariya Jeanne’ ariko abenshi bayita igisupusupu ku mpamvu yo gukunda iri jambo rivugwa muri iyi ndirimbo yakunzwe cyane. Yamaze gukora indi ndirimbo yise Icange, igaragaramo ababyinnyi gakondo. Benshi bakundiye indirimbo amashusho meza kandi […]

Icyo Diamond avuga ku kuba Harmonize yaba asigaye amurusha abafana

Umuhanzi Diamond Platnumz avuga ko abakomeje kuvuga ko umuhanzi mugenzi we, Harmonize yaba asigaye amurusha abakunzi bagamije kubateranya. Abakurikiranira hafi ibya muzika by’umwihariko muri Tanzania, bari bamaze iminsi batanga ibitekerezo byabo bavuga ko babona Harmonize ukorera umuziki we mu nzu ya Wasafi ya Diamond asigaye arusha Diamond kwigarurira imitima ya rubanda. Aganira na Radiyo ye […]

Loni igiye gutangira gukura muri Sudani abakozi bayo

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko ugiye gukura by’agateganyo bamwe mu bakozi bawo b’abasivili muri Sudani bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuharangwa. Ku wa mbere w’iki cyumweru abashinzwe umutekano bagabye igitero gikomeye ku nkambi y’abigaragambya. Abaganga baravuga ko umubare w’abaguye muri icyo gitero n’imvururu zagikurikiye umaze kugera ku bantu 108 kandi bashobora kwiyongera. Nta mibare nyayo yabahaguye […]

Rubavu: Yafashwe yiyitirira urwego adakorera akambura abaturage

Kuri uyu wa 4 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu  mu murenge wa Gisenyi yafashe umugabo witwa Niyongombwa Steven ufite imyaka 29 y’amavuko wiyitiriraga kuba umukozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro akambura abaturage  amafaranga  ababeshya  ko azabagaruriza ibicuruzwa byabo byabaga byafatiwe muri magendu. Akaba yarafashwe amaze guhabwa  amafaranga 50,000 frw ngo agaruze imyenda yacaguwa  […]