Iperereza muri gereza ifungiyemo Col. Tom Byabagamba na muramu we, Rtd Frank Rusagara ndetse n’umushoferi we, Kabayiza, ritangiye nyuma y’icyemezo cy’umucamaza cyo ku wa 31 Gicurasi 2019, nyuma yo gutangaza ko nta cyemezo yafata ku iyicarubozo bavuga ko bakorerwa aho bafungiye atarakora iperereza.
Abaregwa bavugwa ko bakorerwa iyicarubozo muri gereza bafungiyemo ya Kanombe nyamara Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwabahamije ibyaha, rwari rwategetse ko bagomba gufungirwa muri gereza ya gisirikare ku Murindi. Buri umwe yagiye abwira urukiko ko bitewe n’uburyo bafunzemo, byagiye bibaviramo uburwayi butandukanye.
Col. Tom. Byabagamba avuga ko amaze imyaka itatu adasurwa, abwira umucamanza ko nta wundi muntu babonana uretse umuzanira ibyo kurya, avuga ko akimara gutabwa muri yombi inzu bamufungiyemo babanje kuyisubiramo bundi bushya.
Bagezwa mu rukiko bwa mbere ku ngingo y’ubujurire bwabo hari mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka, aribwo yabwiye umucamanza ko icyumba afungiyemo ari gito ku buryo ngo kirutwa n’umwanya umucamanza yari yicayemo amuburanisha, ibyo ngo byamuviriyemo kurwara umugongo.
Naho kuri muramu we, Rtd Frank Rusagara na we avuga ko icyumba afungiyemo ari gito cyane, ngo kirimo za camera ndetse ko ntacyo ashobora kuvuga bitewe n’uko ziba zimureba. Ashimangira ko gufungwa nabi kwe byamuviriyemo uburwayi bukomeye. Kabayiza we ngo afungiye muri gereza ya rusange hamwe n’abandi bagororwa.
Iyi ni imwe mu mpamvu bashingiraho basaba gufungurwa by’agateganyo ngo kuko ariyo nzira yonyine yatuma icyo bita akato bafungiyemo gahagarara. Izi mpamvu n’izindi nizo umucamanza yirinze kugira icyo azivugaho atabanje kwikorera iperereza.
Iri perereza urukiko rw’ubujurire rwarihejemo itangazamakuru gusa amakuru agera kuri VOA avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2019, iperereza ryagaragayemo ubushinjacyaha bwa gisirikare, abaregwa n’ababunganira, itsinda ry’abacamanza batatu ndetse n’ubwanditsi bw’urukiko.
Uwahaye iyi radiyo amakuru utatangajwe amazina, yavuze ko ntacyo yakwemeza ahubwo akabiharira ububasha bw’umucamanza, ariko ko asanga Rusagara na muramu we, Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barindaga Perezida Kagame, bafungiye mu kato.
Yatangarije iyi radiyo ko habayeho gusura buri cyumba buri umwe afungiyemo, bityo ko urukiko rwasuye rukazagira icyo rubivugaho ku itariki itaha rwagennye.
Icyo gihe ngo nibwo abanyamategeko bunganira abaregwa bazagira icyo bavuga ku byo babonye aho abakiriya babo bafungiye. Iri perereza rikaba rifatwa nk’ipfundo ryo kuba bafungurwa by’agateganyo cyangwa se bakaba bagomba kuguma muri gereza.
Tom Byabagamba na muramu we, Rusagara bahurira ku cyaha bashinjwa n’ubushinjacyaha cyo kwamamaza impuha zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi. Mu 2016 Tom Byabagamba urukiko rwamuhamije ibyaha bine birimo no gusuzugura ibendera ry’igihugu rumuhanisha gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare.
Muramu we, Frank Rusagara wari mu kiruhuko cy’izabukuru yahanishijwe gufungwa imyaka 20 mu gihe Sgt Francois Kabayiza we yakatiwe gufungwa imyaka itanu kandi igihano cye kirerekeza ku musozo.


