Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by’amashuri bishya
Abanyeshuri ba GS Gisakura n’ishuri ribanza rya Yove mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bari bamaze igihe bahangayikishijwe no kubona aho bigira heza,barishimira ko bagiye kwiga neza bisanzuye batabyigana nyuma yo gushyikirizwa ibyumba by’amashuri byiza byubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’akarere ka Nyamasheke. Ngo n’igikorwa gisanzwe kiri mu mihigo y’umurenge nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga […]
Hahishuwe uko Joseph Kabila yifashishije intasi z’Abanya-Israel mu kuneka abataravugaga rumwe nawe
Uvda, ikiganiro gicukumbuye cya televiziyo yo muri Israel yitwa Channel 12, cyasohoye amabanga y’ikigo cy’ubutai kigenga kitwa Black Cube, kimaze iminsi gishyirwa mu majwi ku mikorere yacyo, aho bivugwa ko muri Congo abakozi bacyo barenze imbibe ubwo bakoreraga Joseph kabila wari perezida w’iki gihugu. Biravugwa ko hari mu mpera za 2015 ubwo Black Cube yatangizaga […]
Rusizi: Abakoraga mu ruganda rwa Shagasha baragaya uwari umuyobozi warwo wabashoye mu bwicanyi
Kugeza ubu mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha ruri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi habarurwa abari abakozi barwo n’abandi bakoraga mu mirima y’icyayi 37 bamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,benshi bakaba barishwe n’abo bakoranaga ku itegeko ry’uwari umuyobozi warwo Nsabimana Callixte ubu utazwi aho aherereye,bamwe mu bo yashoye mu kwica bagenzi babo […]
Sudani: Abayoboye imyigaragambyo barahamagarira abaturage kwigumura mu gihugu hose
Umuryango uhuriyemo impirimbanyi za demokarasi muri Sudani wasabye ko habaho ibikorwa byo kugumuka mu gihugu hose, nyuma y’iminsi habaye ibikorwa by’ihohotera by’igisirikare byahitanye abigaragambya babarirwa muri za mirongo. Itangazo ry’ishyirahamwe ry’abakozi (SPA) riyoboye imyigaragambyo muri iki gihugu risaba ko ibi “bikorwa byo kugumuka bitangira kuri iki cyumweru bikazarangira ari uko gusa hagiyeho leta iyobowe n’abasivile”. […]
Umunyemari w’Umugande wari uherutse gufatirwa mu Rwanda yarekuwe
Ubuyobozi bw’u Rwanda bwarekuye Emmanuel Sebuzuru, Umunyemari w’Umugande wari uherutse gufatirwa mu Rwanda kuwa Gatatu ushize. “ Yego, nabwiwe ko yarekuwe ,” uyu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage avugana na Chimpreports kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita. “ Yari afite ibibazo bimwe ,” ibi ni ibyakomeje bitangazwa na Ambasadaderi Mugambage […]
Gasabo: Umushoferi yafatiwe mu modoka atwaye arimo kunywa urumogi
Kuri uyu wa 07 Kamena, nibwo Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwa “Gerayo Amahoro” bugamije kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, bakangurira abamotari n’abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Nyamara umushoferi witwa Ngayaberuye Francois w’imyaka 30 yarenze impanuro n’inyigisho yahawe na Polisi n’abafatanyabikorwa bayo afatirwa mu cyaha cyo gutwara yanyoye […]