Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by’amashuri bishya

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri ba GS Gisakura n’ishuri ribanza rya Yove mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bari bamaze igihe bahangayikishijwe no kubona aho bigira heza,barishimira ko bagiye kwiga neza bisanzuye batabyigana nyuma yo gushyikirizwa ibyumba by’amashuri byiza byubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’akarere ka Nyamasheke.

Ngo n’igikorwa gisanzwe kiri mu mihigo y’umurenge nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Ngendahimana Léopold,aho ngo uyu mwaka hari byinshi abaturage bishimira bigejejeho mu mbaraga zabo birimo aya mashuri bafatanije na Leta kubaka, umuhanda mwiza biyujurije mu kagari ka Buvungira,ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ngo bigenda bitera imbere bishimishije muri uyu murenge n’ibindi bimurikirwa abaturage biva mu mbaraga zabo bishingiye kuri gahunda ya Leta y’imiyoborere myiza no gushishikariza abaturage gukorera ku mihigo.

Bishimiye kumurikirwa amashuri meza bagiye kwigiramo.
?

Ubwo bashyikirizwaga aya mashuri,abanyeshuri,ababyeyi n’abarezi babo babwiye Bwiza.com ko iki gikorwa kiri mu mbaraga zabo bagomba kukibyaza umusaruro ufatika urimo kohereza abana bose mu ishuri, kuyacungira umutekano ntihagire uwayangiza bareba, abanyeshuri bakayifashisha bongera ireme ry’uburezi,dore ko hari abari bamaze iminsi  bigira mu nsengero zibegereye bikabangamira imyigire yabo kuko hatabagamo ibikoresho byabugenewe.

Ndikumana David wiga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’ubuvanganzo,ubumenyi bwisi n’ubukungu  muri GS Gisakura yagize ati’’  twabanje kwigira mu bishuri bishaje cyane buri wese yiganaga impungenge ko byamugwaho, ababyeyi bacu ku bufatanye n’ubuyobozi basanga bidakwiye gukomeza gutyo hafatwa icyemezo cyo kutwubakira amashuri ajyanye n’igihe, hagati aho bakiyubaka bamwe twigiraga mu nsengero z’amadini n’amatorero atandukanye, aho wasangaga na byo bibangamye cyane kuko kubona ibyo twandikiraho aho mu nsengero byari ikibazo, ni no hanze y’ikigo kandi duca mu muhanda wa kaburimbo n’impanuka nyinshi z’amakamyo zikunze kuba muri aka gace ku buryo na byo bitaburaga kudutera impungenge.’’

Abayobozi bafungura ibyumba byamashuri 4 muri GS Gisakura.
?

Yakomeje ati’’ ikidushimishije cyane kurushaho nk’abana biga hano ni uko natwe kuri aya mashuri hariho uruhare rwacu kuko hari igihe  twakoraga umuganda wo gutwara amatafari bubaka, tukishimira kwiga twisanzuye kuko mbere wasangaga turundanye mu mashuri na byo bikaba bitaraduhaga amahirwe yo kwiga neza,ibi byose tukabibona nk’imbuto y’imiyoborere myiza.’’

Umuyobozi wa GS Gisakura Ntayomba Emmanuel,na we avuga ko kwigira mu mashuri adashobotse no mu nsengero byari bibahangayikishije cyane, ariko ko nubwo ubucucike bwari buhari butarangiye burundu  bugabanutse cyane, akavuga ko kugira ngo bige neza mu buryo bifuza bahabwa ibindi  byumba nibura 4 kuko bakomeza kwakira abana benshi cyane buri mwaka kandi amashuri bigiramo ari make.

Aya mashuri hamwe n’utwumba 12 tw’ubwiherero  twuzuye muri GS Nyanza, byuzuye bitwaye arenga miliyoni 43 uruhare rw’abaturage  mu muganda rukaba ngo rwarabaye ntagereranywa nk’uko Gitifu Ngendahimana Léopold yakomeje abitangariza Bwiza.com,ubasaba gukomeza kwishakamo ibisubizo aho  gutegereza ak’imuhana.

Abaturage bishimira byinshi bamaze kwigezaho birimo naya mashuri meza abana babo bigiramo.
Abaturage bishimira byinshi bamaze kwigezaho birimo n’aya mashuri meza abana babo bigiramo

Abiga muri GS Gisakura ngo basigaranye ikibazo cy’ingutu cy’amazi meza kuko ngo bibagora cyane kubona amazi abana banywa,ibi byose n’ibindi bigikenewe,umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza muri aka karere Mugiraneza Wiliam akabizeza ko ku bufatanye na bo bizagenda biboneka,aho asaba abana kwiga neza birinda ingeso mbi kugira imbaraga Leta ishyira mu burezi zibashe gutanga umusaruro wifuzwa.

Uyu murenge ngo uracyahanganye n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kuko ngo hari ayo ugisangamo abana 70 mu cyumba cy’ishuri,na byo Gitifu Ngendahimana akavuga ko ku bufatanye  bw’abaturage n’ubuyobozi bifuza ko cyakemuka abana ntibarenge 40 mu cyumba cy’ishuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *