Nshaka ko buri Munyarwanda wese agira ubuzima bwiza- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arifuza ko buri munyarwanda agira ubuzima bwiza, agafata neza ibikorwaremezo bimwegereye ari nako n’ubuzima bwe burushaho kuba bwiza. Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2019, ubwo yasuraga abaturage b’i Karama, mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, aho yanatashye ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo […]
Kamonyi/Runda: Ku nkombe za Nyabarongo hongeye kugaragara Ingona
Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, nibwo abaturage benshi bari bashungereye ahazwi nko kuri Ruliba bareba Ingona hakurya y’umugezi wa Nyabarongo, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Abakora mu mirima y’ibisheke mu gishanya cya Nyabarongo, bavuga ko iyi ngona yamaze amasaha agera kuri arindwi yakutse, bagakeka ko yaba ifite ibikomere. Yasubiye mu […]
Nasambanijwe Gatatu na data ambwira ko arimo kumpima ubusugi- Ubuhamya
Yitwa Diane, ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko, se umubyara yaramusambanyije amubwira ko arimo kumupima ubusugi, yaratwise arabyara, se aza gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamya n’iki cyaha. Ati: “Nitwa Diane, navutse tariki ya 17 Nyakanga 1997, i Missirah (Senegal), ndi umukobwa wa Mouhamadou Diarrisso na Fatou Diaby. Nabanje kurererwa kwa Nyogokuru, naje gutwita inda […]
Loni yatunze agatoki Leta y’u Burundi ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa
Inzobere z’Agashami ka Loni Gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, nyuma yo gukora iperereza ku bibera i Burundi, zitangaza ko ibyo zasanzwe bihakorerwa ari bibi cyane, aho uburengenzira bwa bamwe buhutazwa, muri iki gihe bitegura amatora y’umukuru w’igihugu. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, i Geneve, imbere y’aka gashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu,  Doudou Diène […]
Kizito Mihigo yakebuye abagabo bakibwira ko guteka ari iby'abagore n'ababoyi
Mu gihe mu Rwanda hizihizwa imyaka 25 ishize rwibohoye, umuhanzi Kizito Mihigo uririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izimakaza ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko n’abagabo bagifite imyumvire y’uko hateka umugore cyangwa uwo yise umuboyi, ngo bakwiye kwibohora. Mihigo yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, aho agaragara ari […]
 Col. Ndahura ushinjwa gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda yasimbujwe
Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu yakoze impinduka mu gipolisi zirimo nko kusimbuza Col. Ndahura Atwoki ushinjwa gushimuta impunzi z’ Abanyarwanda ziba muri Uganda. Col. Ndahura Atwooki yayoboye Urwego Rushinzwe Kugenza Ibyaha muri Polisi ya Uganda (CID) mbere yo gutabwa muri yombi muri Kamena 2018. Mu mpinduka zakozwe na […]
Burundi: Umusirikare yarashe umuturage wamwishyuzaga ideni ry’amafaranga 2000
Umuntu umwe yarashwe ahita apfa mu gihe abandi bakomeretse nyuma y’ugukimbirana kwabayeho hagati y’umusirikare n’uyu nyakwigendera warashwe amwishyuza ideni ry’amafaranga y’u Burundi ibihumbi bibiri. Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, ubwo umuturage witwa Nzoyisaba Samuel, utuye mu gace ka Butahana, Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, yajyaga kwishyuza umusirikare ideni ryari […]
Rwamagana: Igikoni cy’umudugudu, intwaro yifashishijwe mu guhashya imirire mibi
Mu karere ka Rwamagana abaturage bishimira ko igikoni cy’umudugudu n’amatsinda y’ubwizigame byahinduye imibereho yabo bigatuma banahangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyari cyugarije abana babo. Umuryango wa AEE Rwanda ufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bakoze ubukangurambaga bugamije kurandura imirire mibi mu mwaka w’imihigo wa 2018/2019 Akarere ka Rwamagana abana kari gafite bafite ikibazo cy’imirire mibi bari 644 […]
Ibyavugwaga ko ari ubukwe bwa Diamond byabaye ibindi
Umuhanzi Diaomond yagaragaje ko ibyafashwe nk’ubukwe bwe na Tanasha byavugwaga ko buzaba kuwa 7 Nyakanga 2019 atari byo. Ibitangazamakuru binyuranye byanditse ko uyu mugabo ashobora kuzakora ubukwe n’umukunzi we muri Nyakanga. Byatewe ahanini n’amagambo yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko iyi tariki itazava mu mitwe ya benshi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa […]