Kenya yatoye nyampinga urengeje ibiro 100
Mu rwego rwo kugarurira icyizere abafite ibiro byinshi, muri Kenya bateguye irushanwa rya nyampinga ryitabiriwe n’abafite ibiro hagati y’100 n’145. Tariki ya 6 Nyakanga, Tracy Nduati w’imyaka 30 y’amavuko ni we wegukanye iri kamba, ahigitse abandi 21 bari bitabiriye iri rushanwa. N’ibyishimo byinshi, yatanze ubutumwa butandukanye avuga n’ukuntu abantu bari baratumye yiheba bitewe n’umubyibuho we. […]
CECAFA 2019:Jules Ulimwengu yafashije Rayon Sports gutsinda TP Mazembe
 Rutahizamu wa Rayon Sports Jules Ulimwengu yafashije Rayon Sports gutsinda ikipe ya TP Mazembe yo muri Congo igitego kimwe ku busa. Rayon Sports hamwe n’umutoza mushya, umunya Cameroon Ovambe Olivier batsinze TP Mazembe igitego kimwe ku busa ku munota wa kane w’ umukino. Wari umukino wa CECAFA Kagame Cup mu itsinda rya mbere aho […]
Se na nyina wa Diamond bararatirana abakunzi (amafoto)
Se wa Diamond Platinumz, Abdul Juma yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we nyuma y’aho na nyina, Sanura Kasimu ashyiriye hanze amafoto ari kumwe n’umugabo we. Kuva aya mafoto ya Abdul yajya hanze ku wa 5 Nyakanga 2019, abantu basobanura ibyayo mu buryo butandukanye ariko bagahuriza ku ngingo y’uko Sanura na Abdul bashakaga kwerekana ko […]
Ubutumwa bw'uhagarariye Ubwongereza muri Amerika bushobora kuzana agatotsi mu mubano w'ibihugu byombi
Ambasaderi W’Ubwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Sir Kim Darroch yandikiye igihugu cye ubutumwa bw’ibanga bunenga imikorere y’ubuyobozi bw’igihugu akoreramo ariko ku bw’amahirwe make bujya ahabona. Ibi bishobora kuzana agatotsi mu mubano w’ibi bihugu bihuriye mu muryango wa NATO. Amakuru dukesha The Telegraph avuga ko mu butumwa Sir Kim Darroch yandikiye kuri ’email’ yavugaga ko […]
Rwamagana : Umupfakazi wari umaze imyaka 15 mu busembere yabonye inzu yo kubamoÂ
Umugore witwa Nikuze Herene utuye mu Mudugudu wa Rudashya mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga yagaragaje amarangamutima yo gushimira ihuriro ryâamakoperative yâabafundi mu Ntara yâiburasirazuba bamufashije kumuha ibikoresho nâamadirishya bigezweho bigatuma yizihiza isabukuru yâimyaka 25 yo kwibohora ari mu nzu ye yubakiwe ku bufatanye bwâumurenge nâabaturage  . Abafundi nâababaji bavuga ko biyemeje kugira uruhare […]
Umufaransa Sebastien Desabre watozaga Uganda Cranes yasezeye ku mirimo ye
Nyuma yâaho ikipe ya Uganda Cranes isezerewe mu mikino yâIgikombe cya Afurika cyâIbihugu, Umutoza wayo, Sebastien Desabre ukomoka mu Bufaransa, yahisemo gusezera ku mirimo ye ndetse Ishyirahamwe ryâUmupira wâAmaguru muri Uganda (FUFA) ryemeza ko babyumvikanye. Umutoza Sebastien Desabre yari yagiye gutoza ikipe yâIgihugu yâUmupira wâAmaguru ya Uganda, asimbura umutoza Milutin Micho mu 2017, nyuma yâaho […]
Lionel Messi yahawe ikarita itukura bwa mbere mu myaka 14
Lionel Messi yeretswe ikarita itukura ya kabiri gusa amaze kubona kuva yatangira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ubwo ikipe ye ya Argentine yatsindaga Chili ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cyo ku mugabane w’Amerika y’epfo warimo ubushyamirane. Muri uwo mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cya Copa America wabaye ejo ku wa gatandatu, Messi […]
Umusore yafatiwe hejuru ya nyirabuja basambana akubitwa nk'iz'akabwana
Umusore witwa Danny Chimedza wo mu gihugu cya Zimbabwe yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019, ubwo yari hejuru ya nyirabuja, barimo gusambana, akubita na sebuja afatanyije n’abandi bagabo, ku butyo yatabawe yabaye inoge. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Afrikamag, ngo Danny yari amaze imyaka ibiri ari umukozi wo mu rugo kwa Sande, uyu […]
Gatsibo: Mufulukye arasaba buri Koperative gukora igamije inyungu zâabanyamuryango bayo
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wâamakoperative ku rwego rwâigihugu, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye buri Koperative gukora cyane igamije guteza imbere abanyamuryango bayo bose. Ubwo uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihizwaga mu Karere ka Gatsibo, witabiriwe n’inzego zirimo iz’Ubuyobozi,inzego z’Umutekano n’abanyamuryango b’amakoperative akorera muri aka Karere. Guverineri […]
KORESHA IYI âREMOTEâ MU GUSUBIZA IBITEKEREZO BYAWE MU MWANYA WABYO-Rev./Ev. Eustache Nibintije
Umukozi wâImana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye yâivugabutumwa yise â Nibintije Evangelical Ministriesâ asigaye adufasha mu kugabura ijambo ryâImana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa nâiki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho […]
Tony Blair yaba yarifuje kubonanira na Perezida Mnangagwa i Kigali ariko ntibyamukundira
Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Tony Blair wigeze kuba Minisitiri wâIntebe wâu Bwongereza yifuje kubonanira nawe I Kigali ariko ntibikunde. Ibi Perezida Mnangagwa yabitangarije kuwa Gatanu ushize ku Kibuga cyâIndege Mpuzamahanga cya Kanombe nyuma yo kwitabira ibirorii byo kwizihiza isabukuru yâimyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe byabereye kuri Stade Amahoro kuwa 04 Nyakanga nkâuko byatangajwe […]
Umurundi uri mu buhunzi mu Rwanda yahishuye inzira itoroshye yanyuzemo ngo yibesheho
Ni impunzi yâUmurundi yahungiye mu Rwanda mu mwaka 2015, izina rye ryahinduwe ni Murundi Salvator ku bwâimpamvu zâumutekano we, nâubwo atariteza imbere ku rwego yifuza ariko hari aho ageze yishimira. Salvator afite inzu akodesha agacururizamo inyama (Boucherie) nyuma yo kumara igihe aba mu rugo rwâundi muntu, abonye ko imibereho igoye cyane, afata icyemezo cyo gushaka […]
Mu Rwanda hagiye kubera inama ya mbere ya âGolden Business Forumâ
Urugaga Nyarwanda rwâAbikorera (PSF), ruritegura kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ryâubucuruzi izabera  Kigali kuva kuwa 8-10 Kanama 2019, izajya itegurwa buri mwaka na PSF. Iyo nama igiye kuba bwa mbere yiswe Golden Business Forum, izitabirwa nâabacuruzi, abayobozi mu nzego za Leta nâizâabikorera baturutse hirya no hino muri Afurika, Aziya, i Burayi no muri America. […]
Gutanga serivisi hashingiwe ku byiciro byâubudehe bishobora kwimakaza akarengane, TIR
Mu gihe ibyiciro byâubudehe bigana mu ivigururwa, yaba inzego za Leta, imiryango itari iya Leta nâabandi bafatanyabikorwa; nta ruhande na rumwe rugaragaza aho amabwiriza yo gushingira ku byiciro byâubudehe hatangwa serivisi yavuye. Mu kiganiro kivuga kuri iyi ngingo cyabereye ku Radio na TV Isango, umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ryâu Rwanda asanga birimo akarengane, […]
Ishusho yiswe iy'umufasha wa Perezida Trump yateje impaka aho avuka
Ishusho itagaragaza neza Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagaragaye mu nkengero y’umujyi avukamo mu gihugu cya Slovenia, rwagati ku mugabane w’Uburayi. Umunyabugeni w’Umunyamerika Brad Downey ni we wahaye ikiraka Ales Zupevc, umubaji waho, ngo abaze ingiga y’igiti iri hanze y’umujyi wa Sevnica ayihe ishusho ya Madamu Trump. Bamwe mu bahatuye […]
Nyamasheke: Bifuza ko abashinjwa gutera abana inda bajya baburanishirizwa mu ruhame
Mu gihe bigaragara ko inda ziterwa abangavu mu karere ka Nyamasheke zigenda ziyongera ababyeyi bakavuga ko bamwe mubazishinjwa badahanwa uko bikwiye ntibanamenye ibihano bahawe, bifuza ko ushinjwa guhohotera umwangavu akamutera inda yajya aburanishirizwa mu ruhame bigaha nâabandi isomo. Byagaragajwe nâababyeyi bo mu murenge wa Mahembe muri aka karere ubwo hizihirizwaga umunsi wâumwana wâumunyafurika usanzwe wizihizwa […]