Se na nyina wa Diamond bararatirana abakunzi (amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Se wa Diamond Platinumz, Abdul Juma yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we nyuma y’aho na nyina, Sanura Kasimu ashyiriye hanze amafoto ari kumwe n’umugabo we.

Kuva aya mafoto ya Abdul yajya hanze ku wa 5 Nyakanga 2019, abantu basobanura ibyayo mu buryo butandukanye ariko bagahuriza ku ngingo y’uko Sanura na Abdul bashakaga kwerekana ko uko babayeho nyuma yo gutandukana bameze neza mu rukundo.

Sanura yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugabo we, Shamte banamaze gusezerana mu mategeko. Yigeze no gushyira ku rubuga rwa Instagram ifoto y’icyemezo cy’isezerano.

Abdul cyangwa se ‘Big Lion’ nk’uko babimutazira bagendeye ku izina ‘Simba’ cyangwa se ‘Intare’ Diamond yiyita, na we yahise ashyira hanze amafoto menshi ari kumwe n’umukinnyi wa filimi, Madaha twafata nk’aho ari umwana we dushingiye ku myaka cyangwa itoto afite.

Mama d1
Sanura Kasimu n’umukunzi we
PAPA D5
 Abdul Juma na Madaha

PAPA D1

PAPA D2

PAPA D3

PAPA D4

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *