Rwabwogo

Rwabwogo yasubije Gen Muhoozi nta kurya indimi

Sangiza iyi nkuru

Odrek Rwabwogo, Umuyobozi wa Komite Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu ishinzwe Ibyoherezwa mu Mahanga n’Iterambere ry’Inganda (PACEID) yasubije Gen. Muhoozi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, uri guta muri yombi bamwe mu bakozi bakora muri urwo rwego aherutse kuvuga ko rutemewe n’amategeko, amusaba kureka amategeko agakora akazi kayo.

Mu butumwa aherutse gushyira kuri X, Gen Muhoozi akaba nanone umujyanama wa Se, Perezida Museveni yari yavuze ko PACEID itemewe n’amategeko, ko agiye guta muri yombi abayikoramo. Nyuma yanataye muri yombi umwe mu bakozi bayo, Mathew Bagonza, yerekanye yambaye ubusa ku gice cyo hejuru.

Mu gusubiza ku biri kuba kuri PACEID, Rwabwogo yavuze ko PACEID yemewe n’amategeko kandi ko hari uyikoramo wakoze ibigize ibyaha, yakurikiranwa binyuze mu mategeko, aho ” kwandagazwa.”

Mu butumwa bwe kuri uyu wa 27 Kanama 2026, kuri X ati ” Niba hari urubanza rureba umuntu uwo ari we wese, ruzagezwe imbere y’urukiko rubifitiye ububasha, ruburanishwe mu buryo buboneye kandi butabogama. Gufata ukekwaho icyaha no kumufata mu gihe afunzwe bigomba gukorwa hakurikijwe amategeko, mu buryo bwa kimuntu kandi butamutesha agaciro; Itegeko Nshinga, abaturage ndetse n’Imana bigomba guhabwa icyubahiro n’ubumuntu buri muntu akwiriye. Ibimenyetso nibishyirwe ahagaragara kandi bisuzumwe. Matthew Bagonza ashobora kwiregura no kurengera ikigo akorera. Amategeko na yo akomeze akurikizwe uko ateganya.”

Yakomeje ati ” Ku kibazo cya kabiri, ndashaka na bwo kubivuga mu buryo busobanutse. PACEID irakora kandi PACEID ikora mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi itanga raporo kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Raporo zacu zose z’igihembwe n’iz’umwaka zihuye n’ibyo twagezeho ndetse n’ibitekerezo twatanze bigamije guteza imbere igihugu cyacu, ba rwiyemezamirimo bacyo ndetse n’urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga.”

Rwabwogo akaba na muramu wa Gen Muhoozi yashimangiye ko PACEID  yashinzwe tariki ya 16 Werurwe 2022, ko iramutse yakuwe nabyo, byakurikizwa inzira zagenwe. Ati ” Ibigo bishyirwaho binyuze mu nzira runaka, kandi niba hari igihe inshingano zabyo zahinduka, na byo bigomba gukorwa hakurikijwe inzira ziteganywa n’amategeko. Ubutumwa butazwi nyirabwo bwo ku mbuga nkoranyambaga si bwo buryo bwo kubikora.”

Yasabye abafatanyabikorwa ba PACEID gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe nk’aho ntacyabaye kuko ” Nahuye na Perezida ambwira ko ibyabaye ntabyo azi kandi ko nta mategeko yatanze.” Ni mu gihe Gen. Muhoozi we yavugaga ko ” Mzee yanyemereye kubata muri yombi.”

Hari abavuga ko ibiri kuba ari ukumvana imitsi hagati y’aba bagabo bombi bafite ijambo mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply