Intambara y’Inyanya muri Espagne

Mu mujyi muto wa Buñol, mu burasirazuba bwa Espagne, ibihumbi by’abantu bateraniye mu birori bidasanzwe bizwi nka La Tomatina, aho abitabiriye baterana inyanya mu muhanda mu gihe cy’isaha imwe. Muri uyu mwaka, abagera ku 20,000 bari biteze kwitabira ibi birori, mu gihe imodoka nini zajyanye muri uyu mujyi toni zigera kuri 165 z’inyanya zeze cyane, […]

Goma/Bukavu: AFC/M23 yasabye za kaminuza gukomeza imirimo yishingira imishahara

Ihuriro AFC/M23 ryanenze icyemezo cya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyo guhagarika ibikorwa by’amashuri mu mashuri makuru na kaminuza zo mu mijyi ya Goma na Bukavu, isaba abakozi gukomeza akazi kabo uko bisanzwe yizeza ko izita ku mishahara yabo. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Kanama mu itangazo ryashyize ahagaragara, ihuriro AFC/M23 ryavuze […]

Gen. Muhoozi yiteze amajwi 90% mu matora ya perezida ya 2031

Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje, abinyujije ku rubuga rwa X, ko afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya perezida yo mu 2031. Muhoozi umaze igihe kirekire n’ubundi afatwa nk’uzasimbura se umaze inyaka 40 ku butegetsi, amaze igihe kirekire ategura inzira yo kugera ku butegetsi,  […]

Ubutabera.com: Ikoranabuhanga rya AI rihuza abaturage n’amategeko

Ubutabera.com ni urubuga rw’ikoranabuhanga rugamije korohereza abantu kubona, gusobanukirwa no kumenya uko amategeko akoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Ukoresha Ubutabera.com ashobora kuganira na yo mu buryo bwa chat, akayibwira ikibazo afite, ikamufasha mu buryo bworoshye kandi busa n’ubwo umuntu yaba aganira n’umunyamategeko, bigafasha mu manza no kwirinda. Uko igitekerezo cyavutse Ubutabera.com ni umushinga w’urubyiruko, […]

Abaganga ba RDF bari gutanga serivisi z’ubuvuzi muri Tanzania

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Kanama 2026, i Dar es Salaam muri Tanzania hatangijwe ku mugaragaro ku nshuro ya gatandatu Icyumweru cy’ibikorwa by’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyahariwe ubufatanye hagati y’Ingabo n’Abasivili (CIMIC). Iki gikorwa kizakomeza kugeza ku wa 1 Nzeli 2026, kikaba cyibanda ku gutanga serivisi z’ubuvuzi, ubufasha mu by’ubutabazi ndetse no kuvugurura […]