unnamed

Ubutabera.com: Ikoranabuhanga rya AI rihuza abaturage n’amategeko

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera.com ni urubuga rw’ikoranabuhanga rugamije korohereza abantu kubona, gusobanukirwa no kumenya uko amategeko akoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Ukoresha Ubutabera.com ashobora kuganira na yo mu buryo bwa chat, akayibwira ikibazo afite, ikamufasha mu buryo bworoshye kandi busa n’ubwo umuntu yaba aganira n’umunyamategeko, bigafasha mu manza no kwirinda.

Uko igitekerezo cyavutse

Ubutabera.com ni umushinga w’urubyiruko, igitekerezo cyaturutse kuri Ishema Toussaint, nyuma yo kubona se, Ndeze Alphonse, wayoboraga Isomero rya Minisiteri y’Ubutabera, aho yafashaga abaryitabiraga kumenya no kubona amategeko bashakaga, akabayobora aho bayasanga ndetse akabasobanurira uko bayakoresha.

Ishema yaje kubona ko ubu buryo bwo gufasha abantu bushobora kujyanwa muri digital, ku buryo umuntu yabona ubufasha aho yaba ari hose.

Ni ho havuye Ubutabera.com: gukoresha ikoranabuhanga na AI kugira ngo umuntu atangire ku kibazo afite, afashwe kumenya no gusobanukirwa amategeko amureba.

Ibibazo Ubutabera.com ikemura

Kugabanya icyuho hagati y’umuturage n’amategeko: Gutuma umuntu atagomba kuba umunyamategeko kugira ngo atangire kumenya uburenganzira n’inshingano bimureba.

Kubona amategeko ahantu hamwe: Gushyira amategeko y’u Rwanda ahantu hamwe, kugira ngo kuyashaka no kuyageraho byoroahe.

Kumenya amategeko mashya: Gufasha abantu gukurikirana amategeko mashya n’impinduka zikorwa ku mategeko asanzwe.

Gukoresha AI: Umuntu ashobora kuganira na AI mu nyandiko cyangwa mu ijwi, akayibwira ikibazo afite, ikamufasha kubona no gusobanukirwa amategeko ashobora kuba amureba n’uko akoreshwa.

Uko wayikoresha

Gukoresha Ubutabera.com ni ubuntu. Ushobora gusura urubuga ukayikoresha, ugashakisha amategeko cyangwa ukaganira na AI ku kibazo ufite.

Niba ushaka kujya umenyeshwa amategeko mashya n’impinduka mu mategeko, ushobora kwiyandikisha kuri Ubutabera.com.

Ku bindi bisobanuro cyangwa imikoranire. Cyangw investement,, wabahamagara kuri +250 780 519 461, info@ubutabera.com  cyangwa ukabasura ku biro byabu kuri KN 203 St, Hafi na Ten to Two ya cyeera.

Ubutabera.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply