Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Kanama 2026, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abayobozi n’abari abayobozi mu nzego zitandukanye muri Afurika bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya “Africa Mindset Reset Forum” yari imaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame akaba yabonanye na Wamkele Mene, Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), aho yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubucuruzi ku rwego rwa Afurika.


Ibiganiro byagarutse no ku kamaro ko kuba ibihugu bigize uyu muryango bigomba kubahiriza ibyo byiyemeje kugira ngo intego nini yo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika igerwaho.
Perezida Kagame kandi yakiriye Monica Geingos, umufasha w’uwahoze ari Perezida wa Namibia akaba n’Umuyobozi Mukuru (Chancellor) wa Kaminuza ya Kepler, uri i Kigali, aho yitabiriye inama ya “Africa Mindset Reset Forum”.


Baganiriye ku ruhare rw’uburezi n’amahirwe mu guteza imbere imbaraga n’ubushobozi by’urubyiruko mu Rwanda no ku mugabane wose wa Afurika.
Perezida Kagame yanabonanye na Thabo Mbeki, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo na we uri mu bitabiriye iyo nama ya “Africa Mindset Reset Forum”.


Ibiganiro byabo byibanze ku ntego z’iyo nama, ndetse no kuba hakenewe imiyoborere myiza nk’inkingi yafasha mu guhindura imitekerereze muri Afurika.


