kigali

U Rwanda rwafashe inguzanyo nshya ya miliyari 280 Frw

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’inguzanyo nshya zigizwe na miliyoni 82 z’amayero (€82 million) na miliyari 15 z’amayeni y’u Buyapani (¥15 billion), izo nguzanyo zose hamwe zikaba zifite agaciro karenga miliyari 280 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko izi nguzanyo ari igice cy’ingamba z’u Rwanda zo kwagura aho rubona amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa by’igihugu, no kugabanya kwishingikiriza ku mafaranga make cyangwa ku masoko make y’imari mpuzamahanga.

Muri iyi nguzanyo nshya, igice kingana na Miliyoni 82 z’amayero gifite agaciro karenga miliyari 140 Frw, mu gihe inguzanyo ya miliyari 15 z’amayeni yo akoreshwa mu Buyapani afite agaciro karenga miliyari 138 Frw.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko iyi ari yo nshuro ya mbere u Rwanda rubonye inguzanyo mu mafaranga akoreshwa mu Buyapani, bikaba bifatwa nk’intambwe nshya mu kwagura umubano w’u Rwanda n’abashoramari ndetse n’amasoko y’imari yo muri Aziya.

Inguzanyo yatanzwe ku bufasha bw’itsinda rya Banki y’Isi (World Bank Group), binyuze mu buryo bwo gutanga ingwate bufasha u Rwanda kubona amafaranga ku buryo bworoshye kandi ku buryo bujyanye n’ingamba zo gucunga umwenda wa Leta.

Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, ariko u Rwanda ruzatangira kuyishyura nyuma y’imyaka itandatu.

Minisiteri ivuga ko iyi gahunda yateguwe mu buryo buzafasha u Rwanda kwirinda ko imyenda myinshi yishyurirwa icyarimwe.

Ibi bizafasha igihugu kugira gahunda yo kwishyura imyenda nta gihunga, aho kwishyura imyenda myinshi icyarimwe bishobora gushyira igitutu ku ngengo y’imari.

Leta ivuga ko amafaranga azava muri izi nguzanyo azakoreshwa mu ngengo y’imari rusange, cyane cyane mu bikorwa bifite uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mu by’ingenzi azashyirwamo harimo ibikorwaremezo, ubuzima n’imirire, uburezi, ubuhinzi, kurengera imibereho y’abaturage ndetse n’iterambere ry’inganda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kubona amafaranga mu ma-Yen yo mu  Buyapani bizafasha u Rwanda kongera inzira rukoresha mu gushaka igishoro, ari na ko rukomeza gucunga umwenda wa Leta mu buryo bwitondewe.

Iyi nguzanyo nshya ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gushaka uburyo bwo kubona amafaranga yo guteza imbere igihugu ku biciro bishoboka kandi bitashyira igitutu gikabije ku mwenda wa Leta.

Kuba igice cy’iyi nguzanyo kiri mu ma-Yen bifatwa nk’uburyo bwo kwagura amarembo y’u Rwanda ku isoko ry’imari ryo muri Aziya, mu gihe igihugu gikomeje gushaka amasoko atandukanye yo kwifashisha mu gutera inkunga gahunda zacyo z’iterambere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply