Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje, abinyujije ku rubuga rwa X, ko afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya perezida yo mu 2031.
Muhoozi umaze igihe kirekire n’ubundi afatwa nk’uzasimbura se umaze inyaka 40 ku butegetsi, amaze igihe kirekire ategura inzira yo kugera ku butegetsi, abifashijwemo na se nk’uko yabitangaje.
“Nziyamamariza kuyobora igihugu mu 2031. Kandi tuzatsinda, ku bw’ubuntu bw’Imana.”
Binyuze muri ubu butumwa bwo kuri X, Umugaba Mukuru w’Ingabo Muhoozi Kainerugaba yatangaje imigambi ye yo kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora ateganyijwe mu 2031.
Mu butumwa bwe, yasabye “buri wese uzamutora mu 2031” “gusangiza abandi (retweet) no gukanda ‘like'” kuri ubwo butumwa. Yongeyeho ko, afashijwe na se, azabona amajwi angana na “90%”.
Uyu muhungu wa Yoweri Museveni, uzwiho gushyira hanze ubutumwa butavugwaho rumwe, harimo n’igihe yagaragaye nk’ushyigikiye iyicarubozo ryakorerwaga abafatanyabikorwa b’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Bobi Wine, yari yabanje gutangaza ko aziyamamaza mu matora yo mu 2026.
Nyuma yaje guhagarika iyo gahunda kugira ngo ashyigikire se, wongeye gutorerwa kuyobora igihugu muri manda ya karindwi muri Mutarama.
Museveni ufite imyaka 81 y’amavuko, ntaratangaza gahunda ze ku bijyanye n’amatora ataha, ndetse nta n’icyo yavuze ku byatangajwe n’umuhungu we.


