656823fe2957193c52d0ac50f21426-6f87d

Imirwano mishya muri Masisi, Walungu na Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa ryatangije ibitero mu duce twinshi two mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu munsi, AFC-M23 yavuze ko ibyo bitero byagabwe n’ingabo za FARDC, abarwanyi ba FDLR n’imiryango ya Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi, FDNB.

Uyu mutwe wavuze ko ibyo bitero byibasiye ahantu hatuwe n’abaturage benshi, bigateza impfu no kwimura imiryango myinshi.

AFC-M23 yavuze ko ahagana saa 06:00, izo ngabo zagabye ibitero by’uruhurirane ku bice bya Nzibira, Kishadu na Chulwe, mu territoire ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo.

Ku isaha nk’iyo kandi, ngo ibikorwa by’imirwano byakajijwe mu gace ka Gatoyi no mu nkengero zako, muri territoire ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

AFC-M23 kandi yavuze ko ahagana saa 07:30, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zatangiye kurasa yifashishije intwaro ziremereye na za drone zitwara ibisasu mu bice bya Point Zéro, Nyaruhinga na Mukoko, muri Minembwe.

Yavuze ko ibyo bitero byari bigikomeje ubwo yatangazaga ayo makuru.

Uyu mutwe wavuze ko wahise utangira kwirwanaho, mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibyabo, ndetse no gushyiraho agace k’umutekano ko kubarinda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply