GettyImages-1355213459

Aba-hackers bashyize ku karubanda amakuru bwite y’abapolisi n’intasi 70,000 ba Maroc

Sangiza iyi nkuru

Amakuru y’abapolisi n’abakozi b’inzego z’ubutasi ba Maroc bagera ku 70,000, yashyizwe ku karubanda n’Itsinda ry’abajura b’amakuru y’ibanga kuri internet rizwi nka Jabaroot, ryigaragaza nk’irishyigikiye Algeria. Iri tsinda ryavuze ko ari “impano” ku Burayi nyuma y’ikibazo cy’abimukira giherutse kugaragara mu Mujyi wa Ceuta, uhana imbibe na Maroc, aho rishinja abashinzwe umutekano kuba ari bo borohereje abimukira ibihumbi kwinjira muri ako gace.

Itsinda ry’Aba-hackers rizwi nka Jabaroot ryavuze ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo bagaragaze uruhare rw’abayobozi bakuru mu by’umutekano mu kibazo cy’abimukira cyabaye mu Mujyi wa Ceuta, muri Espagne, mu mpera za Nyakanga. Iri tsinda rikaba ryaremeje kuwa Mbere, itariki 24 Kanama, ko ryashyize ahagaragara amakuru bwite y’abakozi 70.000 b’inzego z’umutekano n’ubutasi ba Maroc.

Nubwo muri iki gihe bigoye kwemeza neza ukuri kw’amakuru yose yashyizwe ahagaragara, biremezwa ko amakuru amwe yizewe, kandi abahoze mu nzego z’ubutasi za Maroc baganiriye n’itangazamakuru mpuzamahanga bemeza ko nibura igice cyayo ari ukuri.

Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru byo muri Maroc byahisemo gufata iyi nkuru nk’ikintu kidafite ireme rikomeye. Bimwe muri byo, nka Média24, byagabanyije agaciro k’aya makuru yasohotse mu buryo butemewe, bivuga ko ari “amakuru yari yaramaze kujya hanze mbere” kandi ko abinjiye muri sisitemu bashyize hamwe gusa amazina y’intasi za Maroc, amakuru yazo yari yaramaze kwibwa mbere, bakayashyira muri dosiye imwe.

“Impano” igenewe u Burayi

Ikigaragara ni uko hari amakuru atari azwi na rubanda rusange yashyizwe ahagaragara, urugero nk’itariki nyayo y’amavuko y’umuyobozi wa polisi n’ubutasi bw’imbere mu gihugu cya Maroc, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Monde.

Itsinda rya Jabaroot, rivuga ko rishyigikiye Algeria kandi ryari ryarigambye ko ari ryo ryakoze igikorwa gikomeye cyo gushyira hanze amakuru y’ibanga muri Maroc mu 2025, yerekeye Ikigega cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (CNSS), rivuga ko gushyira ahagaragara aya makuru ari “impano” igenewe u Burayi nyuma y’ikibazo cy’abimukira cyabereye i Ceuta.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply