Umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, ndetse na Dr Denis Mukwege banenze icyemezo cya leta cyo guhagarika amashuri makuru na kaminuza zo mu bice bigenzurwa na AFC/M23, bavuga ko iyi ari intambwe igamije gucamo igihugu ibice basaba ko yakwisubiraho.
Ibi umunyapolitiki Fayulu yabitangaje kuri uyu wa Kane abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagize ati “Iteka rya Minisitiri ushinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza rihagarika ibikorwa byose by’amasomo mu bigo bya Leta by’amashuri makuru i Goma n’i Bukavu rinyerekeza ku mwanzuro umwe: ubutegetsi bwa Kinshasa bufite uruhare rukomeye mu mugambi wo gucamo ibice igihugu cyacu”.
Uyu munyapolitiki akomeza avuga ko iki cyemezo gisobanuye ko “abavandimwe bacu batuye i Goma n’i Bukavu, cyane cyane abanyeshuri, batereranywe bashyirwa mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23.”
Yakomeje asaba Guverinoma ya Congo guhita yisubiraho igahagarika iri teka, avuga ko igihe kigeze cyo guhagarika kutagira ubunararibonye, asaba kugirira impuhwe abaturage ba Congo.
Ibi bijya gusa nk’ibyatangajwe na Dr Denis Mukwege, wahawe Igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro mu 2018, na we wamaganye icyemezo cya Leta ya Kinshasa cyo guhagarika ibikorwa by’amashuri makuru na kaminuza mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Uyu we yagiye kure ndetse avuga ko ibi bitera kwibaza niba ubutegetsi bwa Kinshasa bwaba budafite imikoranire n’ubutegetsi bwa Kigali bashinja gufasha AFC/M23, mu mugambi wo gucamo ibice Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yakomeje agira ati: “Ahazaza h’urubyiruko rwacu ntihagomba gukoreshwa nk’igikoresho cyo guciririkanya mu nyungu za politiki cyangwa mu migambi yo kwagura imbibi z’ubutegetsi, ndetse ntihagomba gufatwa nk’ingaruka zisanzwe z’amakimbirane.”
Kuwa 20 Kanama 2026 nibwo Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa byose, byaba iby’amasomo n’ibindi, mu bigo 11 bya Leta by’amashuri makuru na za kaminuza biherereye i Goma (Kivu y’Amajyaruguru) n’i Bukavu (Kivu y’Amajyepfo), imijyi yombi ubu igenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.


