CECAFA Kagame Cup: APR FC yisanze mu gatebo ka Rayon Sports na Mukura VS

Intego y’amakipe atatu yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yari ugutwara igikombe, amahirwe ya mbere akaba yari uko irushanwa ryakiniwe mu rugo. Aya makipe ni APR FC, Mukura Victory Sports na Rayon Sports. Ntabwo byari gushoboka ko yose atwara igikombe ariko imwe yashoboraga gutwara igikombe, imwe ikaba yari kugera ku mukino […]

Ababarirwa mu mamiliyoni barashaka gutera mu duce tubiri tw'amayobera

Abantu batandukanye barashaka gukora amateka bakavuguruza ibivugwa ndetse byizerwa na bamwe ko ari ukuri. Byatangiye hakorwa ubukangurambaga bukorerwa ku rubuga rwa Facebook, basaba ababatera ingabo mu bitugu ngo bazatere agace ka 51 cyangwa se Area 51, karimo ibikoresho by’ingabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika zirwanira mu kirere muri Nevada. Aka gace ni na ko iki […]

Ibyamamare by'Afurika bizagaragara muri 'album' nshya ya Beyonce

BeyoncĂ© Giselle Knowles Carter, Beyonce nk’uko tumuzi mu muziki afite umushinga wo kumurika umuzingo mushya yise The Lion King. Indirimbo zizaba ziwugize azazikorana n’abahanzi batandukanye, biganjemo ibyamamare muri Afurika cyane ibyo muri Nigeria, mu rwego rwo gushimangira imbago z’umuziki we kuri uyu mugabane. Album ya The Lion King ijyana na filimi nshya yitiranwa na yo. […]

Nyamasheke/ Cyato: Hashimwe uruhare rw'abaturage mu kwirindira umutekano

Ubuyobozi bwa polisi y’igihugu n’ubw’Intara y’uburengerazuba burashimira  abaturage b’umurenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, ubufatanye mu kwirinda no gukumira ibyaha hakaba haragaragaye umudugudu wabaye indashykirwa muri uru rwego. Abaturage  bashimirwa gutangira amakuru ku gihe ku bishobora kubangamira bagenzi babo birimo amakimbirane yo mu ngo,bagasabwa guhora baharanira kugira umutekano usesuye babigizemo uruhare nk’uko byagenze ku […]

Uganda: Umwe mu baherutse gukora ubwicanyi bugafatwa kuri camera yatawe muri yombi

Umwe mu bagizi ba nabi babiri baherutse gufatwa amashusho na camera yo ku muhanda bica umumotari bakamwiba moto, kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi, mu gihe yemeza ko mugenzi we bari kumwe nawe yishwe nyuma n’abaturage undi munsi nabwo bibye moto. Uwatawe muri yombi ni uwitwa John Bosco Mugisha bivugwa ko amaze gutabwa muri yombi […]

Umwe mu bantu icyenda aba agendana inzara- FAO

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO (The Food and Agriculture Organization) ryatangaje uko ikibazo cy’ibiribwa bidahagije ku Isi gihagaze, bityo rikagaragaza ko abasaga Miliyari ebyiri ku Isi babona ibiribwa bike cyane. FAO igaragaza ko Abantu basaga miliyoni 821 bo ku Isi bugarijwe n’inzara, ni ukuvuga umuntu umwe mu icyenda aba yugarijwe n’inzara. Muri […]

Mama namwifatiye, yakabije anasambanira mu buriri bwa Papa- Nkore iki?

Iwacu hahora intonganya, data ashinja mama gusesagura umutungo w’urugo, awumarira mu nzoga, rimwe na rimwe akamushinja kumuca inyuma ariko akabihakana, kuri iyi nshuro njyewe namwifatiye. Nitwa Emelyne [ryahinduwe], nk’ibisanzwe iwacu ni i Kigali niho navukiye, ubu nkaba niga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Papa ni umushoferi kuva na kera namenye ubwenge ariko kazi akora, […]

Sudani: Abasirikare n'abasivili bashyize umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi

Inama ya gisirikare iri ku butegetsi muri Sudani n’abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umukono ku masezerano yo gusangira ubutegetsi, nyuma y’ibiganiro byabaye mu ijoro ryose ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nyakanga,  bigamije kurangiza umwuka w’ubushyamirane mu gihugu. Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Gen.Mohamed Hamdan “Hemeti” Dagalo, wungirije umukuru w’inama ya gisirikare ya […]

Ibisabwa ku bifuza kwiyamamariza kuba Abasenateri

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasohoye itangazo imenyesha abifuza kuyimamaza mu matora y’Abasenateri, ko kandidatire zabo zizatangira kwakirwa ku wa 22 Nyakanga 2019, kugeza ku wa 9 Kanama 2019. NEC itangaza ko aya matora y’Abasenateri azaba ku matariki ya 16, iya 17 n’iya 18 Nzeri 2019. Uwifuza gutanga Kandidatire ye akaba asabwa kuba afite byibura imyaka […]

GIRA IHISHURIRWA MURI IBYO BIBAZO BYAWE-Rev. Nibintije

Yohani 16:13 “Uwo mwuka w’ ukuri naza azabayobora mu ukuri kose kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kuba.” Yesu yaravuze ati” Umwuka wera azabayobora mu ukuri, ntabwo azabayobora mu ukuri ku ibintu bimwe gusa cyangwa ku ibijyanye no mu uburyo bw’ umwuka gusa ahubwo azabayobora mu ukuri kuri buri […]

Ntabwo abacitse ku icumu bakeneye ibinyoma bya Diane Rwigara- Dr Bizimana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana, ntavuga rumwe na Diane Rwigara uvuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, Diane Rwigara yavuze ko yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, […]

RDC: Abanyururu basaga 50 batorotse Gereza ya Kamitunga

Mu ijoro ryo kuwa Mbere ushize rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nyakanga, abanyururu 53 batorotse Gereza nkuru ya Kamitunga iherereye muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko byemejwe n’Igipolisi cya Congo. Biravugwa ko iyi gereza yari ifungiyemo abantu 99 mbere yo gutoroka, kuri ubu hakaba hasigayemo imfungwa 46 nk’uko igipolisi gikomeza kibyemeza. […]

Umuhanzi Jose Chameleone yafashwe

Umuhanzi Jose Chameleone atangaza ko ubutegetsi bwa Perezida Museveni wa Uganda bugeze igihe cyo gushyirwaho akadomo, ingingo yatumye afatwa na polisi ya Uganda. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Nyakanga 2019, Chameleone yavuze ko ubutegetsi bwa Museveni bukwiye kuvaho kuko bwuzuye uburyarya. Ati “ Ubu butegetsi bwatwambuye imbaraga. Dukwiye gufatanya tugahanga n’uburyarya kugira ngo […]

Rusizi: Ibilo 60 by'urumogi byatwikiwe imbere y'abaturage

Ku munsi wa 2 w’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi y’igihugu,mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi,polisi y’igihugu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi imbere y’imbaga y’abaturage,kuri uyu wa 16 Nyakanga hangijwe ibilo 60 by’urumogi  bifite agaciro ka 4.500.000 z’amanyarwanda, mu rwego rwo gukangurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge no kubashishikariza kubyirinda, cyane cyane ko aka gace […]

Lt. Joel Mutabazi yavuze ko atigeze akorana na Kayumba Nyamwasa

Ubwo Lt Joel Mutabazi yitabaga urukiko ku munsi wa kabiri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, yahakanye ibyaha ashinjwa birimo kugirira nabi ubutegetsi afatanya na Kayumba Nyamwasa. Aha mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, yahakanye kandi gushaka kwica umukuru w’igihugu yari ashinzwe kurinda. Mutabazi yavuze ko byinshi mu byo yemeye byashingiweho urukiko rukuru […]

Diamond Platnumz azahurira ku rubyiniro rumwe na Nsengiyumva Franà§ois

Diamond Platnumz uri mubakomeye ku mgabane w’Afurika muri muzika yemeje ko azitabira igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riri kuzenguruka igihugu rizasozwa muri Kanama. Nyuma y’igihe kirekire hategerejwe irushanwa ngaruka mwaka rya Primus guma guma super star ryazengurukaga igihugu ritakibaye, Uyu mwaka wa 2019 nibwo hateguwe ibindi bitaramo bigari bizenguruka igihugu byahawe inyito […]

USA: Uwahoze ari Perezida wa Peru yatawe muri yombi

Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa kabiri batangaje ko bataye muri yombi uwahoze  ari perezida wa Peru, Alejandro Toledo, ku busabe bw’igihugu cye kimukurikiranyeho ibyaha bya ruswa. Minisiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Toledo yafatiwe muri Leta ya  ya California ari naho azamenyesherezwa n’urukiko ibijyanye no kwoherezwa […]

Rubavu: Polisi yafashe ibiro birenga 150 by’urumogi

Kuri uyu wa 14 Nyakanga mu masaha ya saa tanu z’ijoro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu yafashe imodoka ifite ibirango byo mu gihugu cya Congo CGO 7995AA19 ipakiye imifuka 14 y’urumogi ipima hagati y’ibiro 150 na 200. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police […]