USA: Abihaye Imana 65 barimo abapadiri n'ababikira bafunzwe bazira politiki y'abimukira

Kuri iyi tariki ya 18 Nyakanga 2019, abapadiri, ababikira n’abandi bihaye Imana bakoze imyigaragambyo yamagana poliki ya Donald Trump yo gutandukanya ababyeyi b’abimukira n’abana babo. Uko bageraga kuri 200, bigaragambirije imbere y’ingoro y’inteko ya sena mu nyubako ya Capitol iherereye muri Washington DC. Inzego z’umutekano zafungiye abasaga 65 muri iki gikorwa cyiswe ‘umunsi wa kiliziya […]

Uwigeze kuyobora igipolisi cya Uganda yapfuye

Kuri uyu wa 18 Nyakanga, John Kisembo wahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, yaguye mu bitaro bya Platinum aho yavurirwaga. Uyu musaza yakoze uyu murimo kuva mu 1999 kugeza mu 2001, ubwo yasimburwaga na Gen. Katumba Wamala. Umuyobozi wungirije w’igipolisi uriho ubu muri Uganda, AIGP Asan Kasingye ari mu bamenye aya makuru mbere. Yanyujije ubu […]

Bahitishijwemo kwemera ibyaha cyangwa kwicwa- Me Gatera wunganira abayoboke 10 ba FDU-Inkingi

Umunyamategeko wunganira abayoboke 10 b’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2019, yasabye urugereko rwihariye rwa Nyanza mu Majyepfo y’igihugu gutesha agaciro ibirego bijyanye n’iterabwoba bakurikiranyweho avuga ko bidafite ishingiro. Me Gatera Gashabana asaba kandi urukiko kudaha agaciro inyandiko mvugo zakoreshejwe abaregwa kubera ko avuga ko […]

Rusizi/ Bugarama: Hakenewe uruhare rw’ababyeyi mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi buvuga ko nubwo hakorwa  byinshi ngo ubucucike bw’abana mu mashuri bugabanuke, uruhare rwisumbuye rw’ababyeyi rukenewe mu guhangana n’iki kibazo. Ubu bucucike mu mashuri ngo bukomeje kuhagaragara bitewe n’impamvu nyinshi zirimo n’abahimukira buri gihe bahashaka imirimo bakahazana n’abana bagomba kwiga kandi mu kubaka amashuri baba batiteze umubare ungana […]

Burundi: Ahakaryamye imfungwa imwe harara izirenga ebyiri

Imfungwa zifungiye muri gereza zitandukanye zo mu Burundi ziratabarizwa mu gihe ngo zibayeho nabi, aho zitabona amafunguro azigenerwa ahagije, kurara zigerekeranye, indwara zizibasira n’ibindi. Nk’uko bitangazwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’ u Burundi,  APRODH, ngo gereza 11 u Burundi bufite, zakagombye gufungirwamo abantu 4194 none ubu hakaba hafungiyemo imfungwa basaga 10600. Muri raporo […]

MININFRA igiye gutera inkunga umusore wikoreye umuhanda w’ibirometero 7 wenyine

Nyuma y’aho amashusho asakariye ku mbuga nkoranyambaga, Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA)  itangaza ko igiye gufasha Niringiyimana Emmanuel uvuka mu Murenge wa Murambi Akarere ka Karongi wihangiye umuhanda ufite ibirometero 7 ari wenyine. Amashusho agaragaza inkuru y’uyu musore yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu cyane cyane, aho abantu batandukanye bamushimiye ubutwari […]

Uko mbibona: Amaraso mashya n’impinduka muri dipolomasi y’u Rwanda

Tariki ya 15 Nyakanga 2019, umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, yakoze impinduka zikomeye muri diplomasi y’u Rwanda aho yashyizeho abamuhagararira bashya, n’abahinduriwe kumuhagararira muri za Ambasade. Iki si igikorwa umukuru w’igihugu akunze gukora kenshi cyane ko kohereza, kugarura no kwimura umudiplomate ari igikorwa gihenze cyane kikaba gitwara akayabo k’umutungo w’igihugu bityo kigasaba kugitegura neza n’ingengo […]

Umugabo wanjye arikinisha, andisha umubiri nkarara nigaragura mu buriri mushaka cyane- Nkore iki?

Maze imyaka ine nshakanye n’umugabo wanjye, dufitanye umwana umwe w’umukobwa, n’ubwo bimeze gutyo ntabwo nishima pe, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntabwo nishima nk’abandi. Ni kenshi nakunze kubona ko umugabo wanjye aba adashishikajwe n’imibonano mpuzabitsina, gusa naje kumucunga nsanga hari n’igihe abyuka akajya kwikinisha kandi twari dupfumbatanye. Nk’umuntu ufite umubiri, hari igihe mba numva mushaka cyane, […]

Amerika yirukanye Turkiya muri gahunda yo gukora indege z’intambara za F-35

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye Turkiya muri gahunda yo gukora indege z’intambara zo mu bwoko bwa  F-35 nyuma y’aho iki gihugu kibarizwa hagati y’u Burayi na Aziya kiguriye uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero bwo mu kirere bw’u Burusiya buzwi nka S-400. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 17 Nyakanga na Maison Blanche. Igihugu cya […]

Afurika y'Epfo iratungwa agatoki ko icumbikiye abagize uruhare muri jenoside mu Rwanda

Umushinjacyaha mukuru w’urwego rusigaye rukora imirimo yakorwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha muri Tanzaniya, avuga ko Afurika y’Epfo idafatanya narwo mu guta muri yombi abaregwa Jenoside mu Rwanda. Uru rwego ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, ubwo rwari imbere y’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano ku isi ruvuga aho rugeze ibikorwa […]

Uko inzego z’iperereza zishobora kukumviriza zikoresheje injangwe

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano, ibiro by’amaperereza mu bihugu bitandukanye byavumbuye uburyo bushya bwo kumviriza hifashishijwe injangwe. Ubu buryo bwamenyekanye ubwo habaga impanuka y’injangwe yari igonzwe n’imodoka, bakayisangamo ibikoresho byifashishwa mu itumanaho. Mu gutwi kwayo, bayisanzemo igikoresho kirangurura amajwi (microphone). Mu ruti rw’umugongo rwayo, basanzemo icyo twakwita anteni (ifasha mu ihuzanzira). Ahagana mu gituza, ugana […]

Pasiteri yarumwe umuhogo n’inzoka nini yari yiyemeje kwicira mu rugo rw’uwayisengaga

Pasiteri Barongo Joseph ubwo yahuruzwaga n’umwe mu bakirisito be ko hari inzoka yabonye, iba mu nzu kandi isengwa, yihutiye kujya kuyica, iba ariyo imuca umuhogo. Pasiteri Joseph ahagarariye itorero God’s Power Church ryo mu gace ka Kisii gaherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Kenya, ngo akaba yarahurujwe n’umwe mu bayoboke be, wamubwiraga ko yaraye abonye dayimoni. […]

Tanzania: Abantu bane baguye mu mirwano mu nkengero z’inkambi y’impunzi ya Nyarugusu

Igipolisi cya Tanzania mu Ntara ya Kigoma kiremeza ko hari abagizi ba nabi n’udutsiko tw’abantu bitwaje intwaro mu nkengero z’Inkabi y’Impunzi ya Nyarugusu. Mu ijoro ryo kuwa 15 Nyakanga, abo bagizi ba nabi bahanganye n’igipolisi, abantu bane barimo abasivili babiri b’Abanyatanzaniya bahasiga ubuzima. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 16 Nyakanga 2019, Martin Otieno, Umukuru w’Igipolisi mu […]

IBINTU BYOSE BITANGIRIRA KU KANTU GATO- Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Soma Luka 6:38 “ Mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye nirwo muzagererwamo, kuko urugero […]

Pasitori Francis Karemera yatorewe kuba Musenyeri mushya wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu

Nyuma y’uko ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019 , mu itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu basezeye ku mugaragaro ku wari  umwepisikopi wabo,Musenyeri Nathan Rusengo Amoti wahinduriwe imirimo aho agiye kuba umwepisikopi wa Diyoseze ya Kigali muri iri torero,  inama y’abepisikopi yateraniye mu mujyi wa Karongi ku wa 15 Nyakanga ,yatoreye Pasitori Francis Karemera kuba umwepisikopi […]

Uganda: Igipolisi cyatanze ibisobanuro ku mutwe mushya w’inyeshyamba witwa B13 uvugwa muri Gulu

Igipolisi cya Uganda muri Aswa cyanyomoje amakuru yumvikanye muri iki cyumweru y’umutwe mushya w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi witwa B13, bivugwa ko ukomeje guhohotera abaturage muri Bungatira mu Karere ka Gulu. Umuvugizi w’igipolisi muri uyu mujyi wa Aswa, Jimmy Patrick Okema, yavuze ko amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akanatambutswa na bimwe mu binyamakuru bivuga ibyo byabwiwe […]

USA: Umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge, El Chapo, yakatiwe gufungwa burundu

Umucuruzi w’ibiyobyabwenge kabuhariwe ukomoka muri Mexique Joaquin “El Chapo” Guzman yakatiwe igifungo cya Burundu mu Mujyi wa New York, kuri uyu wa Gatatu, itariki 17 Nyakanga, nyuma yo kumuhamya kuba yarinjije muri Amerika byibuze toni 1,600 za cocaine. Umucamanza Brian Cogan yakatiye Guzman igifungo cya burundu kigeretseho indi imyaka 30 yakatiwe n’urukiko rwa leta muri […]

Amategeko y’umuhanda mwiga ntimukwiye kuyasiga aha-SSP Ndushabandi

Ibi byagarutsweho kuri  uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku kacyiru ubwo hakomezaga amahugurwa ahabwa abayobozi ba koperative z’abatwara ibinyabiziga bagera ku ijana (100) baturutse mu gihugu hose, baganirizwa uko bakubahiriza amategeko agenga umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka. Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo afite […]

OMS ivuga ko icyorezo cya Ebola muri Congo gihangayikishije

Ishami ry’umuryngo w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ubu noneho indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari “ikibazo cy’ubuzima cyihutirwa giteye impungenge isi”. Aya magambo ya OMS ashobora gutuma ibihugu bikize by’ibiterankunga birushaho gutanga imfashanyo y’amafaranga mu guhangana n’iyi ndwara. Ariko OMS yirinze kuvuga ko imipaka ikwiye gufungwa, ivuga ko ibyago […]

Amateka yaranze tariki ya 18 Nyakanga, ibyamamare byavutse, ibyatabarutse n'abatagatifu bibukwa

Uyu wa kane, tariki ya 18 Nyakanga ni umunsi w’199 muri 365 igize umwaka w’2019. Kugira ngo umwaka urangire, hasigaye iminsi 166; ni mike kurusha imaze gutambuka. Aya ni amateka yaranze iyi tariki hano ku isi, turababwira ibyamamare byavutse, ibyatabarutse ndetse n’abatagatifu bibukwa. Turahera amateka yacu muri 390, mbere y’ivuka rya Yesu cyangwa Yezu, tugeze […]