Uganda: Igipolisi cyatanze ibisobanuro ku mutwe mushya w’inyeshyamba witwa B13 uvugwa muri Gulu

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda muri Aswa cyanyomoje amakuru yumvikanye muri iki cyumweru y’umutwe mushya w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi witwa B13, bivugwa ko ukomeje guhohotera abaturage muri Bungatira mu Karere ka Gulu.

Umuvugizi w’igipolisi muri uyu mujyi wa Aswa, Jimmy Patrick Okema, yavuze ko amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akanatambutswa na bimwe mu binyamakuru bivuga ibyo byabwiwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gulu, yaba yarumviswe nabi cyangwa habayemo ikosa.

Okema yasobanuye ko nubwo hari agatsiko kitwa B13 uri aka karere, ari agatsiko k’abagizi ba nabi gusa ariko atari umutwe w’inyeshyamba.

Yavuze ko aka gatsiko ahanini kagizwe n’ibirara byo ku muhanda byagashinze kugirango bibone amaramuko, aho ngo ibikorwa byako ahanini bigizwe no gushikuza amasakoshi n’ubujura bworoheje.

Yongeyeho ko kugeza ubu 67 mu bagize aka gatsiko bamaze gutabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Gulu.

Nk’uko byemezwa na Amos Lakidi, umuyobozi w’agace Bwongatira, ngo B13 ni agatsiko k’abagizi ba nabi gusa kagizwe n’insoresore zitangirira abantu mu mihanda zikabambura ariko ngo si inyeshyamba nk’uko bivugwa mu itangazamakuru.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *