Ubutaliyani: Ababaswe na telefone bagiye kujyanwa mu bigo ngororamuco
Ubutaliyani bufite gahunda yo kujyana mu bigo ngororamuco ingimbi n’abangavu barara mu matelefone kubera ko ngo bibagiraho ingaruka z’umunaniro n’izindi nkurikizi. Byatangajwe na Minisitiri Vittoria Casa wavuze ko inteko ishinga amategeko yamaze gushyikiriza guverinoma iri tegeko. Daily Mail ivuga ko impamvu iiri tegeko rigomba kubahirizwa ari ukugira ngo ingimbi n’abangavu batava muri telefone no mu […]
Witegure kurera umwana wawe wenyine- Zari aburira umukunzi wa Diamond
Umugandekazi w’umuherwe Zari Hassan araburira umukunzi wa Diamond Platnumz ariwe Tanasha Donna ko agomba kwitegura hakiri kare kurera umwana we wenyine utaravuka azabyarana na Diamond mu gihe ibintu bidakomeje kugenda neza. Zari yakundanye na Diamond imyaka igera kuri itanu ndetse banabyarana abana babiri. Batandukanye tariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana. Gusa Zari […]
Amerika yasabwe gusobanura uburyo Trump yasibamo Afghanistan
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Afghanistan yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusobanura uburyo Trump yavuze ngo yasiba Afghanistan kuri iyi si. ” Afghanistan ntabwo yigeze kandi ntizemerera igihugu na kimwe cy’amahanga kuyigenera ahazaza habi. Ku bw’umubano ibihugu byombi bifitanye, turasaba ubusobanuro bwimbitse ku mvugo ya Trump.” Aya ni amagambo Sediq Sediqqi yatangaje. Kuri uyu wa […]
Boris Johnson yatsindiye kuba Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza
Boris Johnson yatowe n’abarwanashyaka b’ishyaka rya Conservative ahita aba na Ministiri w’intebe w’Ubwongereza. Yatsinze Jeremy Hunt ku majwi 92.153 ku 46.656 ya Bwana Hunt. Bwana Boris wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa London, azasimbura Theresa May ku mwanya wa Minisitiri w’intebe ku wa Gatatu. Abarwanashyaka bagera ku bihumbi ijana na mirongo itandatu (160.000) bari bemerewe gutora […]
Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw’umwana wo muri Uganda
Hari ibitubaho tukiri bato bikatuguma mu mutwe rimwe na rimwe bikaba byanatugiraho ingaruka tumaze gukura kubera uburyo twabyakiriye muri twe. Umwana w’imyaka 10 aribuka ukuntu se yishwe na nyina, amukubise ishoka mu mutwe agahita apfira aho. Umukobwa w’imyaka 10 yahawe izina rya Jacqueline, akomoka mu gihugu cya Uganda, avuga ko se yishwe na nyina abireba, […]
Kirasa watozaga Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports
Rayon sports yamaze gusinyisha uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Kirasa Alain nk’umutoza wungirije muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 nibwo Kirasa yashyize umukono ku masezerano y’umwaka azamara atoza iyi kipe nk’umutoza wungirije. Rayon Sports yasinyishije Kirasa mu gihe […]
RDC: Mu minsi itanu inyeshyamba zikomoka muri Uganda zimaze kwica abaturage 22
Abaturage bagera kuri 22 bishwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda abandi babarirwa mu majana bava mu byabo barahunga nyuma y’ibitero byagabwe n’izi nyeshyamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Sosiyeti Sivile yatangaje iyi mibare yasabye Leta guha uburyo bushoboka igisirikare (FARDC) kugira ngo barinde abaturage ibitero bagabwaho n’inyeshyamba. Umunyamabanga Mukuru wa Sosiyeti Sivile muri Teritwari […]
Niyibizi M. Goreth ufite umwana byananiranye kuvurirwa mu Rwanda arasaba ubufasha
Umubyeyi witwa Niyibizi Marie Goreth utuye mu Kagali ka Kamukina, mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo arasaba abagiraneza inkunga yo kuvuza umwana we witwa Niyibizi Blessing ufite ikibazo cy’umwenge uri ku mutsi ujyana amaraso ku mutima. Nyuma y’amezi abiri  gusa uwo mwana avutse nibwo ngo yatangiye kugira ibibazo by’ubuhumekero,Niyibizi Marie Goreth yahise yihutira kuvuza […]
Koreya y'Epfo yarashe amasasu asaga 300 yihanangiriza indege y'Uburusiya-CNN
Kuri uyu wa 23 Nyakanga, indege ya gisirikare ya Koreya y’Epfo yarashe ku y’Uburusiya amasasu asaga 300 iyihanangiriza kuko yayivogereye ikirere. Aya makuru yemejwe n’igisirikare cya Koreya y’Epfo nyuma y’iki gikorwa. Igisirikare cy’iki gihugu gishinja indege ya A-50 kukivogerera ikirere ubugira kabiri. Iki gikorwa kikaba gifatwa nk’ubushotoranyi n’agasuzuguro. Koreya y’Epfo yihanangirije Uburusiya nyuma y’amasaha make […]
Bomboribombori hagati y'umutoza Zidane n'uhagarariye Gareth Bale
Rutahizamu wa Real Madrid na Wales, Gareth Bale, ntakiri mu bakinyi bashimwa n’umutoza Zinedine Zidane bityo ngo akaba ari hafi kuyivamo. Bale w’imyaka 30 ntiyashyizwe mu kibuga mu mukino wo kwitegurira amarushanwa ari imbere, aho Real yatsinzwe 3-1 na Bayern Munich muri Amerika. Ubwo yagiraga icyo avuga umukino urangiye, Zidane yagize ati: “Turizera ko azogenda […]
Rusizi: Barasabwa ubufatanye mu gukemura ibibazo by'abana bibana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubw’umushinga Strive foundation Rwanda wita ku bana bibana mu turere twa Rusizi na Nyamasheke buvuga ko aba bana bahura n’ibibazo byinshi, bagasaba buri wese uhangayikishijwe n’imibereho y’aba bana kugira uruhare mu kugira ngo irusheho kuba myiza. Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’akarere,ba Gitifu n’abashinzwe imibereho y’abaturage mu mirenge ya Nyakabuye,Nkungu,Butare na […]
Biravugwa ko  Ali Kiba yatandukanye n’umugore we
Hari amakuru avuga ko umuhanzi Ali Kiba atakiri kumwe n’umugore we, Amina Khalef bitewe n’ibibazo by’urugo. Amakuru agera ku kinyamakuru Ghafla avuga ko uyu mugore yaba yararenzwe n’ibibazo uruhuri nyuma yo kumenya ko hari abandi bana Ali Kiba afite batari abo asanzwe azi. Uwatanze amakuru yagize ati “ Habayeho uguterana amagambo bisanzwe. Ariko uyu mugore […]
Patrick Karegeya yavuzweho kuba mu bashakaga kugirira nabi Perezida Kagame
Ubwo Lt Joel Mutabazi yitabaga urukiko hamwe na bagenzi be barimo Kalisa Innocent, Karegaya Patrick wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma agahungira muri Afurika y’Epfo ari naho yiciwe, yavuzweho kuba yaragiranaga ibiganiro n’aba basirikare bagenzi be, bashinjwa kuba barashakaga kugirira nabi umukuru w’igihugu, Paul Kagame. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 […]
Ndi umudamu, nsoma ku nzoga nkifuza umugabo cyane kandi uwanjye tubonana gake cyane mu mwaka- Nkore iki?
Nitwa Janviere aho ntuye mpagize ibanga, imyaka yanjye ni 38 nkaba mfite abana babiri, bitewe n’imiterere y’akazi umugabo wanjye akora, ntabwo aboneka mu rugo buri gihe, kuko ashobora kubona uruhushya rwo kuza mu rugo nka kabiri mu mwaka. Mu by’ukuri rero, ikinteye kugisha inama, ni iki, ubusanzwe ndi umucuruzi wa butiki ariko irimo byose, ndavuga […]
Intambara urimo igusaba kugira ukwizera kuzuye- Rev. Nibintije
Gusenga + ukwizera = insinzi Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Umubwiriza 9:10 “Umurimo wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu […]
Gisagara/Burundi: Hagabwe igitero babiri bakomeretswa n’amasasu
Ubuyobozi bwa Komini Gisagara, Intara ya Cankuzo iherereye mu Burasirazuba bw’u Burundi, hagabwe igitero n’abantu bari bitwaje intwaro, babiri barahakomerekera. Nk’uko bitangazwa n’abatuye ku musozi wa Bunyerere muri iyi Komini, ngo igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira iryo ku wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga 2019, ahagana saa munani. Umuyobozi wa Komini Gisagara, […]
Nyamasheke: Ucyekwaho kwica nyina amukase ijosi yishyikirije inzego z’umutekano
Ntawukuriryayo Samuel w’imyaka 37 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Bunyenyezi,akagari ka Murambi ,umurenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, yishyikirije inzego z’umutekano, aho acyekwaho kwica nyina Mukahirwa Adalie amukase ijosi. Amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi muri uyu murenge,Mukamana Thamar avuga ko urupfu rw’uyu mukecuru Mukahirwa Adalie w’imyaka 66 y’amavuko, wari utuye mu mudugudu […]