Nyamasheke: Ucyekwaho kwica nyina amukase ijosi yishyikirije inzego z’umutekano

Sangiza iyi nkuru

Ntawukuriryayo Samuel  w’imyaka 37 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa  Bunyenyezi,akagari ka Murambi ,umurenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, yishyikirije inzego z’umutekano, aho acyekwaho kwica nyina Mukahirwa Adalie amukase ijosi.

Amakuru dukesha  umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi muri uyu murenge,Mukamana Thamar avuga ko  urupfu rw’uyu mukecuru Mukahirwa Adalie w’imyaka 66 y’amavuko, wari utuye mu mudugudu wa Rwungo muri aka kagari, barumenye ku wa gatanu ushize,ubwo hafi saa yine z’ijoro ari bwo umuhungu  we Ndayisenga Jean Damascè yabahuruje avuga ko asanze umurambo wa nyina mu cyumba cy’uruganiriro ukase ijosi ariko ritatandukanye bahita bahurura bahageze n’abaturanyi benshi basanga koko umukecuru yishwe ijosi rikase ariko ritatandukanye n’igihimba neza.

Avuga ko uyu wahuruje ari umwe mu bahungu be  wari usanzwe atuye muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo wari umaze iminsi yaragarutse muri aka kagari  gukurikirana ikibazo yari afite cy’ibangombwa by’ubutaka,ariko hakaba hari hamaze iminsi muri uyu muryango ikibazo cy’amakimbirane na yo ashingiye ku butaka aho ngo bashakaga ko uyu mukecuru abaha iminani,aje kuharya nk’uko yari asanzwe abigenza ahamagaye ntiyitabwa kandi urugi rukingiye inyuma,akubise idirishya abona uwo murambo.

Ngo ubuyobozi bumaze kubona ko ikibazo cyabo  gikomeza gutera amakimbirane akaze mu muryango, baganirijwe ku itegeko rishya rijyanye n’iby’iminani,babwirwa ko umubyeyi awuha uwo ashaka cyangwa ntanawutange,ariko uyu mukecuru mu gushaka kuyahosha yemera kuzabagabanya isambu afite,ariko uriya  Ntawukuriryayo Samuel ngo akavuga ko nyina abatinza akanabarerega kandi ngo baramuhaye ibyo bita igiseke abana baha umubyeyi ngo azabahe iyo minani, akacyakira avuga ko azayibaha ariko akagenda abatinza.

Amakuru ava mu baturage bandi na yo avuga ko uyu Ntawukuriryayo abonye nyina yanga kubaha iyo minani akanakeka ko uyu murumuna we Ndayisenga Jean Damascène ari we ushobora kuzahabwa hanini kuko ngo yumvikanaga na nyina, yahisemo  gusengerera nyina inzoga aramusindisha cyane,amugejeje mu rugo amwica amukereye ijosi,bikanemezwa n’umushumba waragiriraga uyu mukecuru ikimasa gihari witwa Maniriho,uvuga ko ngo yumvise ibintu bibomborana mu nzu ariko yanga guhita ajyayo kuko ngo bamukekaga ubujura,avuga ko nahagera bavuga ko aje kwiba arabireka.

Uyu mushumba anongeraho ko ngo yahamagaye Ntawukuriryayo abona akingira inyuma urugi rw’inzu kandi yari azi ko yayinjiranyemo n’uyu mukecuru,abona afite inzoga mu icupa amusaba kuyimusomyaho,undi ngo amubwira ko aho kumusomya aza akajya kumusengerera ku kabari ka mukuru we witwa  Zikamanwabanzi Félicien,aho ngo yanamusengereyeyo amacupa 4,irya 4 ararimusigana aragaruka ari bwo yasangaga n’abahuruye bahari n’abandi bose bo mu muryango barahamagarwa ariko Ntawukuriryayo arabura kugeza ubwo we ubwe yishyikirije inzego z’umutekano.

Gitifu Mukamana ati’’ bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku masambu n’ikibazo cyabo cyashyikirijwe inteko y’abaturage  avugira igihe azabahera iminani, Ntawukuriryayo akavuga ko atinda ari yo mpamvu dukeka ko yaba yahisemo kumwica,ibindi inzego zibishinzwe ziracyabikurikirana.

Mu gihe uyu mukecuru yashyinguwe kuri iki cyumweru,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntaganira Josué Michel,yabwiye Bwiza.com ko  uyu Ntawukuriryayo ku mugoroba wo ku cyumweru nyina yashyinguwe, yijyanye ku biro by’aka karere avuga ko ngo amaze iminsi ashakishwa, aje kubazwa ibyo akekwaho byo kwica nyina, kuri uyu wa mbere akaba yahise ashyikirizwa RIB ya Kanjongo aho afungiye.

Yasabye abavuturage kwirinda amakimbirane,ugize ikibazo akakijyana mu buyobozi aho kugikemuza kwambura undi ubuzima kuko ubikoze na we bitamugwa amahoro.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yemereye Bwiza.com ko imufite,aho yagize ati’’ yafashwe,akurikiranyweho n’urwego rw’ubugenzacyaha mu karere ka Nyamasheke kwica nyina,akaba ariho abibazwa.’’

Avuga ko ingingo ya 107 y’igitabo cy’amategeko  mpanabyaha iteganya ko aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *