Zimbabwe: Perezida w'Afurika y'Epfo yavugirijwe induru

Ubwo igihugu cyari mu muhango wo gusezera kuri Robert Mugabe uherutse gutabaruka kuri Sitade y’Igihugu ya Harare kuri uyu wa 14 Nzeri, Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo yashatse gufata ijambo, abaturage bamuvugiriza induru. Agera aho yagombaga gutangira ubutumwa bujyanye n’ikiriyo cya Robert Mugabe ubu uri mu ntwari za Zimbabwe, yakirijwe induru imwamagana yatewe n’ibitero byibasira ibikorwa […]

Trump yemeje urupfu rw'ikihebe gikuru, Hamza Bin Laden rwatangiye rwitwa igihuha

Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Donald Trump yemeje ko Hamza Bin Laden, umuhungu wa Osama Bid Laden yiciwe mu gitero (operation) cyabereye muri Afghanistan. ” Hamza Bin Laden,  umwe mu bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, akaba n’umuhungu wa Osama Bin Laden yiciwe mu gitero cy’Amerika cyari kigamije kurwanya imitwe y’iterabwoba  mu […]

U Rwanda rwasabye Uganda gukora iperereza ku rupfu rw’umuturage warwo

Leta y’u Rwanda yandikiye iya Uganda iyisaba gukora iperereza ku rupfu rw’umuturage wayo, Silas Hategekimana wapfuye azize iyicarubozo yakorewe ubwo yafatirwaga muri iki gihugu. Mu ibaruwa yo kuwa 11 Nzeri 2019, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye yandikiye Intumwa Nkuru ya Leta ya Uganda, William Byaruhanga, ivuga ko Hategekimana yapfuye azize iyicarubozo yakorewe ubwo yari […]

Kigali: Hafashwe abarimu bashinjwa gukubita abanyeshuri, umwe agacika ururimi, undi agakomereka ku jisho

Polisi y’u Rwanda yafashe abarimu babiri; Mukaremera Christine ufite imyaka 29 na Niyonshuti Theoneste ufite imyaka 37 bashinjwa gukubita abana babiri, umwe agacika ururimi undi agakomereka ku jisho. Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jari mu kigo cy’ishuri cya Cyuga aho aba barimu babiri  bakubise abanyeshuri babiri bigishaga, umwe muri bo  bikamuviramo […]

U Rwanda rwasabwe gufata babiri bakekwaho kwica Col. Karegeya

Ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo (NPA) buvuga ko bwandikiye u Rwanda burusaba gufata abantu babiri; Alex Sugira na Ismail Gafaranga kiririsi. Umugore wa Karegeya, Leah Karegeya yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko NPA yabwiye abavoka b’umuryango we ko yamaze kumenyesha u Rwanda irusaba gufata aba bagabo babiri. Avuga ko iyi ntambwe yatewe na NPA […]

Amakipe atanu muri 16 yimwe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA

Etincelles FC, Musanze FC, Sunrise FC, Espoir FC na Gicumbi FC yimwe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda harimo na Shampiyona ku bw’impamvu zo kutuzuza ibisabwa. Ni ibyavuye mu myanzuro y’akanama gashinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA. FERWAFA ivuga ko  Etincelles FC itigeze igeza ibyangombwa bisabwa, Musanze FC, Espoir, Sunrise […]

Ubwinshi bw'amafaranga yahawe n'abafana bwatumye asuka amarira -Amafoto

Nyuma yo guhundagazwaho amafaranga n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports, umunyezamu Kimenyi Yves byamurenze abura icyo avuga afatwa n’ikiniga amarira arashoka. Ku munsi w’ejo, uyu musore yakoze akazi gakomeye afasha ikipe ye gusezerera Police FC mu irushanwa ry’Agaciro kuri penaliti 4-3, penaliti 2 za Police FC zavuyemo ni Kimenyi Yves wazikuyemo. Mu rwego rwo kumushimira uyu […]

Amerika yafatiye ibihano Gen Kale Kayihura ushinjwa ‘gushimuta’ uwarindaga Perezida Kagame

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora polisi ya Uganda ku bw’ibyaha bya ruswa no guhutaza uburenganzira bwa muntu. Gen. Edward Muhwezi Kayihura Kalekezi kuri ubu yitaba urukiko buri kwezi ku bw’ibyaha birimo gushimuta impunzi z’Abanyarwanda zirimo uwari mu barinda Perezida Kagame, Lt.Joel Mutabazi wari warahungiye muri Uganda n’abandi […]

Urujijo ku mpamvu umuhanzi Kidum yabujijwe gutaramira mu Rwanda

Umuririmbyi w’Umurundi, Kidum atangaza ko yabujijwe kwitabira  igitaramo yagombaga kwitabira mu Rwanda. Avuga ko nta mpamvu n’imwe yabwiwe ndetse ngo nta n’iyo we ubwe bwite akeka. Jean Pierre Nimbona uzwi nka Kidum Kibido Kibuganizo yari ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuwa 27/09/2019  aho yari kuzaba ari kumwe  n’abandi baririmbyi nka Johnny Drille wo […]