Ubwinshi bw'amafaranga yahawe n'abafana bwatumye asuka amarira -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo guhundagazwaho amafaranga n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports, umunyezamu Kimenyi Yves byamurenze abura icyo avuga afatwa n’ikiniga amarira arashoka.

Ku munsi w’ejo, uyu musore yakoze akazi gakomeye afasha ikipe ye gusezerera Police FC mu irushanwa ry’Agaciro kuri penaliti 4-3, penaliti 2 za Police FC zavuyemo ni Kimenyi Yves wazikuyemo.

Mu rwego rwo kumushimira uyu musore abafana bamuzengurukije Stade Amahoro bamunagira amafaranga na we agenda ayatoragura.

Ubwo yari abajijwe uko yakiriye igikorwa cyo kumuha amafaranga, Kimenyi yavuze amagambo make ubundi ikiniga kiramufata abura icyo arenzaho.

Yagize ati” ntabwo navuga sinzi, ndishimye birenze, birenze, birenze cyane, kuva natangira gukina umupira wanjye, n’igihe cyose nzahoraho.”

Kimenyi Yves yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports muri Nyakanga 2019 avuye mu ikipe ya APR FC yari amazemo igihe kinini, ni nyuma y’uko yari imwirukanye kimwe n’abandi bakinnyi 15.

1 2875jpg 505088 c4f76 kk 1

kkk
Byamurenze ararira

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *