Kuri uyu wa Mbere, itariki 3 Kanama 2026, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Pacifique Kabanda yafunguye ku mugaragaro Inama y’Isuzuma rya Operation USALAMA XI, n’Inama itegura Operation Usalama XII, ihuza abafatanyabikorwa bo mu Muryango w’Ubufatanye bw’Abakuru ba Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCC0) n’Umuryango w’Ubufatanye bw’Abakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo (SARPCCO).

Operation USALAMA ni gahunda ngarukamwaka ihuriweho n’Umuryango w’Ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo, ishyigikiwe na INTERPOL , igamije kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka no gusenya imitwe y’abagizi ba nabi.

Mu ijambo rye ryo gufungura inama, Umunyamabanga Mukuru wa RIB yashimangiye ko intsinzi ya Operation USALAMA idakwiye gupimwa gusa n’umubare w’abatawe muri yombi cyangwa ibyafashwe, ahubwo ikwiye gupimirwa ku bufatanye burambye bwubatswe binyuze mu iperereza rihuriweho, ibikorwa bihujwe neza, n’umuhate rusange wo kurinda abaturage no kurinda imipaka.

Yashishikarije abitabiriye ibiganiro kuganura batishishanya, kungurana ubumenyi, kumenya ibibazo bishya, no gushaka ibisubizo bifatika bizashimangira imikorere myiza no kunoza ubufatanye mu mutekano mu karere.


