Minisiteri y’Uburezi yanenze ibyakorewe umwana wa Lion Imanzi
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yihanangirije abarimu ku bikorwa bakorera abanyeshuri bikabatesha agaciro. Dr Munyakazi yatangaje ibi nyuma y’aho uwitwa Lion Imanzi yanditse kuri twitter avuga ko umwana we w’imyaka irindwi, yogoshwe igice kimwe cy’umusatsi n’abarimu be. Dr Munyakazi yagize ati “Ni amakosa gukoza isoni umunyeshuri imbere ya bagenzi be, […]
Uburundi burasaba ko abasenyeri  gatolika bakweguzwa
Leta y’Uburundi irasaba ko bamwe mu basenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Burundi bakweguzwa kuko ngo bakwirakwiza inkuru z’urwango mu baturage. Abasenyeri gatolika mu Burundi kuwa 22 Nyakanga uyu mwaka bashyize hanze itangazo rivugako Leta idaha umwanya ungana abatavuga rumwe nayo. Ni ubutumwa bwasomwe muri za kiliziya gatolika zose zo muri iki gihugu. Iri tangazo ryamaganaga […]
Amashyiga y’umunezero: ubuzima, ubukungu, n’imibanire
Umwanditsi w’umunyarwanda Dieudonne D’amour Nordkvist Hakizimana uba muri Suwede, yanditse igitabo acyita, “Mpandeshatu y’umunezero”. Ntiyantumye ahubwo yangishije inama, birananira kwihangana ngo mubikire ibanga. Icyo yise Mandeshatu nacyise Amashyiga, kuko imibare n’imibanire biratandukanye. Buri ruhande rwa Mpandeshatu ni ishyiga rimwe muri aya: ubuzima, ubukungu, n’imibanire n’abandi. Sakwe sakwe muso(myi)…! Soma mwandi(tsi) Twavamo umwe twahwera. Ishyiga Umunezero […]
Rusizi : Kutagira amakuru ku manza za TPIR, byabavukije ubutabera
Abarokotse jenoside yakorewe abatututsi mu 1994 bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuba bataragize uruhare mu manza zabereye mu mahanga ku bakoze ibyaha bya jenoside byatumye bamwe bahabwa ibihano bito abandi nka BAGAMBIKI Emmanuel, wari perefe wa Cyangugu, bagirwa abere. Bifuza ko imanza zigasubirwamo ndetse bakagira uruhare mu gutanga amakuru n’ubuhamya ku bandi bakekwaho […]
Kunywa inzoga si cyo kibazo- CP Kabera
Polisi y’u Rwanda (RNP) itangaza ko abantu badakwiriye kumva nabi ubukangurambaga ku bijyanye no kwirinda kunywa inzoga, bagatwara ibinyabiziga. Umuvugizi wa RNP, CP Jean Bosco Kabera avuga ko ikibazo atari ukunywa inzoga ko ahubwo igiteye inkeke ari uko uwayinyoye yatwara ikinyabiziga. Mu butumwa bwe ku rukuta rwa Twitter, ati “Kunywa inzoga si cyo kibazo. Ikibazo […]
Nduhungirehe yakozwe ku mutima n’igikorwa cya Meya w’Akarere ka Bugesera
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe ibikorwa bya EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize hanze ifoto ya Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard mutabazi ari gukina n’umwana muto w’impunzi zivuye muri Libya. Mu ntangiro z’iki cyumweru, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye impunzi 66 zari zaraheze muri Libya. Muri aba umuto yari afite amezi […]
Bigomba guhinduka- Min. Shyaka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye aborozi bo mu ntara y’iburasirazuba kwikubita gashyi bagakoresha neza inzuri bahawe na Perezida Kagame, bitaba ibyo bakabwamburwa. Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gihe cy’isaranganya ry’ubutaka mu ntara y’Uburasirazuba, yatanze inzuri 9,400. Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’imitunganyirize y’inzuri mu ntara y’Uburasirazuba itangaza ko mu igenzura yakoze mu nzuri […]
Gatsibo: Abaturage bareze mugenzi wabo wari warabaye imvano y’ibura ry’amazi
Abaturage bo mu agari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Burera batanze amakuru yatumye habaho ifatwa ry’uwitwa Bazatsinda Ildephonse wangizaga imiyoboro y’amazi,bityo nabo bakabihomberamo. Polisi y’u Rwanda  igendeye kuri aya makuru kuwa 26 Nzeri 2019 yafashe umuturage witwa Bazatsinda Ildephonse ufite imyaka 56 yibye itiyo y’umuyoboro w’amazi ifite metero 12. Bazatsinda akimara […]