Bigomba guhinduka- Min. Shyaka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye aborozi bo mu ntara y’iburasirazuba kwikubita gashyi bagakoresha neza inzuri bahawe na Perezida Kagame, bitaba ibyo bakabwamburwa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gihe cy’isaranganya ry’ubutaka mu ntara y’Uburasirazuba, yatanze inzuri 9,400.

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’imitunganyirize y’inzuri mu ntara y’Uburasirazuba itangaza ko mu igenzura yakoze mu nzuri 251, yasanze hari inzuri 107 zikoreye ariko zitabyazwa umusaruro, n’izindi 144 zidakoreye.

Iyi komisiyo yasabye bazageza mu kwezi kwa Gashyantare 2020 bataratunganya inzuri bahawe, bazazamburwa zigasubizwa Leta.

KT Press dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri Shyaka wari mu nama yahuje aborozi bo muri iyi ntara, yababwiye ko bigomba guhinduka, bitaba ibyo hakisungwa amategeko.

Ati “  Ubutaka buke dufite mu Rwanda, ntabwo twakwemera ko hari ubutabyazwa umusaruro. Bigomba guhinduka, kandi ntibyahinduka tutagiye mu mategeko. Abafite ubutaka bahawe na komisiyo, bugomba kubyazwa umusaruro byanze bikunze, bitaba amategeko agakurikizwa.”

Yakomeje avuga ko iyi migirire atari yo. Ati “ Ntabwo turi bwongere gutegereza, turifuza ko biba. Kugira urwuri wahawe ukaba utarubyaza umusaruro ni agahomamunwa.”

Yabwiye aborozi ko kuba Perezida wa Repubulika yarabahaye ubutaka bwo gukoreraho ubworozi ari uko abakunda, ariko ko abakunda kimwe n’abandi Banyarwanda bose, ku buryo ababufata nabi babwamburwa bugahabwa abandi.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Minisitiri Shyaka Anastase kandi yasabye aborozi gukora ubworozi butanga umusaruro, kuko intara y’Uburasirazuba ari nini kandi ikaba irimo inka nyinshi, bityo ko nta mpamvu n’imwe bafite yo kutabona umusaruro ukomoka ku bworozi ushimishije.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *