Kubera iki Injangwe imara amasaha agera kuri 20 isinziriye?
Injangwe ni imwe mu nyamaswa z’inyamabere zirya inyama, zikaba zishobora kororerwa mu rugo cyangwa se ku gasozi. Mu Kinyarwanda izororerwa mu ngo zitwa ipusi, iziba ku gasozi zikitwa injangwe cyangwa inturo. Iziba mu ngo zigira umwihariko wo kudatinya abantu no kwisanzura, inyagasozi zo zihunga iyo zibonye abantu cyangwa hari ikindi zikanze, cyane ko n’icyo zibonye […]
Museveni avuga ko Bobi Wine yashoje intambara kuri Uganda
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine utavuga rumwe na Leta, yashoje intambara ku gihugu Depite Robert Kyagulanyi benshi bari bamuzi nk’umuhanzi akoresha izina rya Bobi Wine, nyuma yaje kwinjira muri politiki ndetse anatorerwa kuba umudepite. Kugeza ubu uyu munyapolitiki w’umunyamuziki akaba ashimangira ko […]
Umufasha wa Ben Rutabana yahakanye iby'ibaruwa yitiriwe
Umufasha wa Benjamin Rutabana yahakanye ibaruwa imaze iminsi icicikana mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ari we wayanditse nyuma y’aho umugabo we aburiwe irengero. Diane Rutabana ni umufasha w’umuhanzi Benjamin Rutabana (Ben Rutabana), ibaruwa avuga ko yamwitiriwe yatangiye gukwirakwizwa mu ntangiriro z’uku kwezi, bivugwa ko ari we wayandikiye ihuriro RNC n’izindi nzego zirimo iza Uganda […]
Dore ibanga rikomeye ku bagabo batazi kunyaza mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina
Kuvuga biroroha kurusha ibikorwa, bityo abagabo benshi bibwira ko kunyaza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina byoroha ariko siko biri, baravuga bagera mu gikorwa bakahagira, baba babikunze ahubwo uko bikorwa batabizi, si imbaraga nyinshi ahubwo ni ubuhanga. Hifashishijwe abashakashatsi ndetse n’impuguke mu bujyanye n’imibonano mpuzabitsina bavugako hari uburyo umugabo yanyaza umugore we bitamugoye. Dore ibanga: Umugabo […]
Libya: Impunzi zirimo kwigaragambya nyuma yaho zimwe zemerewe kwakirwa n'u Rwanda
Bamwe mu mpunzi bari muri Libya bakoze imyigaragambyo yo kugaragaza akababaro kabo ko bifuza kwakirwa ahandi ntibakomeze kuba mu bigo bacumbikiwemo i Tripoli. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko ridashoboye gushakira abenshi muri bo ibindi bihugu bibakira. Mu bihe binyuranye muri iki cyumweru izi mpunzi zagaragaje akababaro zifite kuva bacye muri bo bakwemererwa […]
Breaking: Uwari uyoboye abajepe barinda Tshisekedi, Gen. Gaston Ilunga Kampete yegujwe ku mpamvu ya Antonov 72.
Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yeguje Gen. Gaston Ilunga Kampete wari uyoboye umutwe wihariye ushinzwe kumurinda (Republican Guard) ku mpamvu ifitanye isano n’iraswa ry’indege ya Antonov 72. Aya makuru tutaremeza niba ari ukuri ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu kiri mu burengerazuba bw’u Rwanda. Turabagezaho andi makuru uko agenda aboneka… […]
Maj. (Rtd) Habib Mudhatiru yemeye ibyaha byose ashinjwa ataruhanyije
Maj.(Rtd) Habib Mudhatiru, umwe mu bantu 25 bakurikiranweho kuba mu mitwe y’inyeshyamba (nka RNC na FDLR) irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuri ubu bari kuburanishwa n’urukiko rwa Gisirikare, kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Ukwakira, yemeye ibyaha ashinjwa avuga ko atabihakana kuko bigaragara. Aba bantu uko ari 25 bakurikiranweho ibyaha bigera kuri bine birimo; kurema no […]
Bamwe mu mpunzi bari muri Libya bakoze imyigaragambyo yo kugaragaza akababaro kabo, ko bifuza kwakirwa ahandi ntibakomeze kuba mu bigo bacumbikiwemo i Tripoli. Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko ridashoboye gushakira abenshi muri bo ibindi bihugu bibakira. Mu bihe binyuranye muri iki cyumweru izi mpunzi zagaragaje akababaro zifite kuva bacye muri bo bakwemererwa […]
Burundi: Minisitiri w’umutekano yaba ari mu mazi abira
Amacakubiri amaze iminsi avugwa mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD asa nk’arimo kugenda afata indi ntera, aho kuri ubu bivugwa ko abayobozi bamwe barimo minisitiri w’umutekano baba bafungishijwe ijisho bakekwaho kwifatanya n’abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015. Kuri ubu amakuru aravuga ko uyu minisitiri w’umutekano, Gen. Guillaume Bunyoni (bakunda kwita Mutama 2), yaba atarimo […]
Rwanda- Uganda: Abaturage duhebe cyangwa dukomeze guhanga amaso amasezerano ya Angola?
Ubushize twakoze inkuru dutanga igitekerezo cy’uko amasezerano y’ubwumvikane ya Angola yaba yarakubise igihwereye, (Bishatse kuvuga ko ashobora kudatanga umusaruro).Iki gitekerezo cyari gishingiye ku uguterana amagambo kw’abayobozi binyuze mu bitangazamakuru aho dushingiye kuri ibyo twashidikanyaga ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa. Usubije amaso inyuma wakwibaza niba hari intambwe yamaze guterwa nyuma y’aho aya masezerano ashyiriweho umukono, […]
Rwanda Day: Umuco n’ururimi nibihabwe agaciro

Bimaze kumenyerwa ko ubuyobozi bw’Igihugu cyacu na bamwe mu baturarwanda bo mu gihugu imbere bahura n’abatuye mu bihugu byo hanze, bazwi ku izina rya Diaspora nyarwanda mu cyitwa Rwanda day. By’umwihariko, uwo mushyikirano ubahuza na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Perezida Museveni avuga ko ibyo yaganira na Perezida Kagame atabitangariza itangazamakuru
Perezida Museveni wa Uganda avuga ko ibibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda bitakemurirwa mu itangazamakuru kandi hari ubundi buryo bwakwifashishwa. Ibi abitangaje nyuma y’ibibazo bitandukanye buri gihugu gishinja ikindi ndetse no kutubahiriza amasezerano yo muri Kanama 2019 yasinyiwe i Luanda muri Angola, agamije kubikemura. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Museveni yavuze ko adashobora kubwira itangazamakuru […]
Rulindo: Umugore utabyara aratotezwa, ngo “aciye umuryango”
Umugore umaranye n’umugabo imyaka icyenda batarabona urubyaro, aratabaza inzego z’ubuyobozi kubera ihohoterwa akorerwa asabwa ibidashoboka. Ntashoboye kubyara kubera uburwayi, ariko umuryango yashatsemo ubwira umugabo we ko awuciye. Ubwo umuryango RWAMREC wageraga mu Gasiza muri gahunda ya Mobile Clinic (uburyo bwo gukemura amakimbirane mu ruhame), hari hateraniye inteko y’abaturage basaga ibihumbi bine. Mu mwanya w’ibibazo, hajemo […]
KORA UKO USHOBOYE UFATE UMWANZURO MWIZA – Rev. Nibintije
Yakobo 1:19 « Mumenye Ibi bavandimwe nkunda : umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara. » Ubuzima bwawe bwose bumanitse k’ umwanzuro wawe ufata buri munsi. Umwanzuro wawe niwo ugukorera ibyishimo cyangwa umubabaro. Umwanzuro wawe niwo ukuzanira amarira cyangwa ibitwenge mu mibereho yawe . Umwanzuro wawe niwe ukuremera ububabare cyangwa kumererwa neza. […]
Minembwe: FARDC yasubije inyuma inyeshyamba yari imaze iminsi ihanganye nazo
Nyuma y’iminsi ine y’imirwano ikomeye, Igisirikare cya Congo, FARDC, kiremeza ko cyasubije inyuma inyeshyamba za Mai-Mai kugeza mu birometero bisaga 40, uvuye mu bice bitandukanye byo muri Komini ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ingabo muri Uvira, Capt. DieudonnĂ© Kasereka , ngo inyeshyamba zasubiye inyuma zigana mu bihuru mu nzira zitandukanye. Zimwe […]
Nyabihu: Yahengereye umugore we asinziriye amwica amunize
Umugabo witwa Turimubyiza Jean Nepo w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we, Ntabanganyimana Domitile umugore  babanaga bitemewe n’amategeko. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko, yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 ubwo umwe mu baturanyi yari aje […]
Imirambo ine y'abantu bishwe baboshye yabonwe muri Rusizi
Imirambo ine y’abantu bishwe baboshye yabonwe n’abarobyi ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, ireremba mu ruzi rwa Rusizi, ku nkengero y’uyu mugezi yegereye umusozi wa Nyamitanga. Aba barobyi bavuga ko iyi mirambo yarerembaga mu mugezi, yose ikaba ari iy’abagabo, by’umwihariko bakaba baragiye bicwa baboshye. Bakaba bayibonye ku ruhande rugana ku […]
Bugesera: Abaturage bakirije Umuvunyi Mukuru amaganya
Abaturage bo mu Mirenge ya Bugesera bakirije Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi amaganya y’ibibazo byabo batigeze bakemurirwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Murekezi ubwo yasuraga aka karere kuri uyu wa 17 Ukwakira, yakirijwe uruhuri rw’ibibazo by’abaturage bavuga ko bahugujwe amasambu  n’abaturanyi babo abandi bakayahuguzwa n’abo mu miryango yabo nyamara ngo bagiye mu nkiko baratsindwa. Aba baturage bongeye ho […]
Rutsiro: Abanyeshuri baheruka amata mu mezi abiri ashize
Abanyeshuri bo muri amwe mu mashuri yo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko gahunda yo kunywa amata imaze amezi abiri itabageraho. Ni mugihe mu mu mwaka wa 2015 minisiteri y’uburezi aribwo yatangije gahunda yiswe”inkongoro y’umwana “igenerwa abana bo mu mashuri abanza n’ay’incuke nibura inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe. Ni gahunda iyi minisiteri yagaragazaga ko itanga […]
Kuba umucungamutungo wa FDU-Inkingi si icyaha- uwiregura
Uwari umucungamutungo w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi) ushinjwa ibyaha by’iterabwobwa, avuga ko kuba yari umucungamari w’ishyaka bitagize icyaha. Gasengayire Leonille ni we mugore wenyine uri mu bayoboke 11 ba FDU-Inkingi bari kuregwa ibyaha by’iterabwoba. Mu kwiregura kuri uyu wa 17 Ukwakira mu rukiko, yireguye ku byo ashinjwa n’ubushinjacyaha ko  yakoze ibyaha Aba bararegwa by’iterabwoba birimo […]