CHAN2020: Amavubi akatishije tike atsinze Ethiopia- AMAFOTO
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Ukwakira, kuri Sitade ya Kigali mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN), cyizaba mu mwaka wa 2020, muri Cameroon umukino urangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ariko u Rwanda rukomeza ku giteranyo cy’imikino yombi ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Ni […]
Rusizi: Abayobozi bashinjwa gukubita abaturage babita abarozi batawe muri yombi
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2019 ko abayobozi bashinjwa gukubita abaturage mu karere ka Rusizi bamaze gutabwa muri yombi. Iyi Minisiteri ivuga ko abatawe muri yombi ari DASSO ndetse n’Ushinzwe Imibereho myiza n’Ubukungu (SEDO). Aya makuru ashimangira ayatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB yatangaje mu gitondo ko aho ikibazo kimenyekaniye cyatangiye gukurikiranwa. […]
Rwanda Cycling Cup yabereye mu karere ka Huye
Kuri uyu wa Gatandatu i Huye, hakinwe isiganwa rya 5 rya Rwanda Cycling Cup 2019 , wari n’umwanya wo kwibuka nyakwigendera Byemayire Lambert wari Visi Perezida wa FERWACY. Mugisha Samuel niwe wegukanye intsinzi yuyu munsi. Nkuko inyarwanda ibitangaza , abasiganwa bakoresheje intera ya Km 5,6 bahagurukiye imbere y’isoko rya Huye berekeza kuri Stade Huye – […]
Ubumwe bw'Afurika buzashoboka mu gihe ibihugu bikomeje gufungirana imipaka?
Ibihugu by’Afurika bikomeje gufungirana imipaka ku mpamvu zitandukanye harimo n’iza politiki, bikaba bihabanye na zimwe mu ntego z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe. Ibi bituma umuntu yibaza niba ubu bumwe n’abakurambere baharaniye buzagerwaho. Kuva mu 1963 umuryango witwa ‘Organisation of African Unity’ kugeza mu 2002 ubwo witwaga African Union, ufite intego zo guteza imbere ubumwe, ubufatanye ndetse […]
Ni gute nakoresha imisoro y’abaturage njya muri Amerika kandi mu rugo hari ibibazo-Magufuli
Perezida wa Tanzania atangaza ko atabashije kwitabira inama  ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye ku bwo kurondereza amikoro. Uyu mukuru w’igihugu n’ubusanzwe udakunda gukora ingendo zijya hanze, Global News ivuga ko ubwo yasobanuraga impamvu atagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bitari guhsoboka bitewe n’uko ubushobozi buhari buri gukoreshwa mu gukemura ibibazo biri imbere muri […]
Ikibazo si ibyo bibazo uri kubona imbere yawe, ahubwo ikibazo ni uko ubinyuramo — Rev. Nibintije
Umubwiriza 1:9 “ Ibyahizeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru.” Ibibazo cyangwa ibyago si ibintu bibaho rimwe. Ni uruziga. Hari ibintu bigenda bigaruka. Ubuzima bushobora kutwigisha ibintu byinshi ndetse naje kubona ko ubuzima nta kindi uretse uruhererekane rw’ibigaruka. Nshobora kumenya ahazaza hanjye ndamutse ndebye ahahise hanjye, Si […]
Amwe mu mafoto y'irushanwa rya 'World Military Games 2019' RDF yitabiriye
Irushanwa ry’Imikino ya gisirikare ku rwego rw’isi ( CISM World Summer Games 2019) ryatangijwe kuri uyu wa 18 Ukwakira mu mugi wa Wuhan mu Bushinwa. Riri kuba ku nshuro ya karindwi kuva ryatangira mu 1995. Iri rushanwa ritegurwa n’Akanama Mpuzamahanga k’Imikino ya Gisirikare, CISM/IMSC (International Military Sports Council), ryitabiriwe n’abasirikare basaga ibihumbi icyenda (9000) baturuka […]
I Nyarushishi- Nyaruguru: Rutahizamu wa Man City, Sergio Kun Aguero yarahasuye, ahamara iminsi myinshi nta muntu ubizi
Bahita i Nyarushishi. Ni mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kibeho. Ishusho ya Yezu ihari ipima toni zisaga 7 ikaba ariryo inini muri Afurika yose. Bahita kwa “Yezu Nyirimpuhwe”. Ni mu kilometero kimwe gusa uvuye ahabera amabonekerwa werekeza ku Biro by’akarere. Hari centre yakira abantu baje mu mwiherero wo gusenga. Mu ntangiriro z’uyu mwaka […]
Umugore wa Ben Rutabana yagize icyo avuga ku bucuti avugwaho kugirana na Gen Kandiho Abel
Mu gihe umufasha wa Benjamin Rutabana akomeje gushakisha irengero ry’umugabo we ndetse bikanavugwa ko haba hari abakomeye mu gisirikare cya Uganda barimo kubimufashamo, yahakanye iby’ubwo bucuti. Ku bwe, Madamu Rutababa avuga ko hashize igihe gito amumenyeye mu binyamakuru, ati “Uretse no kuvuga ubucuti iri zina ry’uyu mugabo Abel Kandiho nta n’icyumweru gishize ndiboneye ku mbuga […]
Bugesera: Umuvunyi mukuru aranenga inzego zatereranye abuzukuru ba Mandwa
Mu murenge wa Nyamata, akarere ka Bugesera, hari abakobwa bakomoka kuri Mandwa bangiwe na nyirarume kuzungura umugabane wa nyina. Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase asanga barateranwe kuva mu muryango, umurenge, abunzi, urukiko ndetse n’izindi nzego. Ubwo yakiraga ibibazo by’abaturage ku biro by’umurenge wa Nyamata mu Bugesera, umuvunyi mukuru yashyikirijwe ikibazo cya Uwimana Jacqueline, wo mu mudugudu […]
Bobi Wine yatutse Perezida Museveni aramwandagaza
Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine yatutse Perezida Museveni, amushinja kuba umwanzi w’igihugu. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Depite Robert Kyagulanyi yatutse Museveni ubwo yamusubizaga mu gihe na we yari yamwibasiye amwita umwanzi w’iterambere rya Uganda. Museveni yari yagize ati “Yagiye muri Amerika (Wine) ashishikariza abashoramari kutaza muri Uganda kuzihashora, […]
Dr Leon Mugesera agiye kongera kugaragara mu rukiko
Tariki ya 21 z’uku kwezi kwa Cumi ni bwo byitezwe ko Bwana Leon Mugesera agezwa imbere y’umucamanza aburana urubanza rwe mu bujurire. Araregwa ibyaha bitanu bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Bishingira ku ijambo yavugiye muri mitingi yo ku Kabaya mu 1992. Ni ijambo ahakana ariko ubutabera bukarifata nk’ijambo ‘Rutwitsi’ ryagize ingaruka mbi kuko ngo yakanguriye abahutu […]
Leta ya Uganda iratangaza ko igitegura inama ya 2 yagombaga kuyihuza n’u Rwanda i Kampala
Guverinoma ya Uganda iratangaza ko ikiri gutegura inama ya kabiri ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda, hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse ko ishishikajwe no kurangiza ibibazo ibihugu byombi bifitanye nubwo ibimenyetso bigaragaza ibindi. Ni mu gihe bimwe mu binyamakuru byari bikomeje kugaragaza ko Guverinoma ya Uganda ishobora kuba idashishikajwe n’ibyo […]
EAC yongeye kugaragaza ko ihangayikishijwe n’iterabwoba mu karere
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wemeye ko iterabwoba ari ikibazo gikomeye ku mahoro n’umutekano mu karere, aho Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Liberat Mfumkeko asanga hakwiye ubufatanye bw’ibihugu bitandatu biwugize mu guhangana n’iki kibazo. Bwana Mfumkeko yagaragaje izi mpungenge z’umuryango mu butumwa bwo kwihanganisha yageneye Guverinoma ya Kenya nyuma y’ubwicanyi buherutse gukorerwa abashinzwe umutekano n’abakekwaho kuba […]